Kuva kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Mata 2019, igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyatangiye kugaba ibitero ku nyeshyamba zikomoka mu Burundi.
Ni inyeshyamba za FNL ziyobowe na Gen Nzabampema Aloys, imirwano ikaba yarabereye mu gace ka Magunda na Kakuku, muri Segiteri ya Itombwe, teritwari Mwenga, mu ntara ya Kivu y’Amjyepfo.
Nk’uko bitangazwa na SOS Media/ Burundi, ngo mu misozi miremire yo muri utu duce twatangajwe haruguru, humvikanye urusaku rw’intwaro ziremereye, izi nyeshyamba za FNL zikozanyaho na FARDC.
Bitangazwa ko bwarinze bwira hacyumvikaka urusaku rw’amasasu. Gen Nzabampema akaba ashinjwa FARDC gukorana n’ingabo z’u Burundi, mu kugaba ibitero ku barwanyi be.
Kuva mu ntangiriro z’ukwezi gushize nibwo igisirikare cya Congo cyatangiye kugaba ibitero ku nyeshyamba zirwanira mu Burasirazuba bwa Congo zirimo n’izikomoka mu Burundi, nka Red-Tabbara, Forebu na FNL ya Aloys.
Inyeshyamba za FNL zirwanya Leta y’u Burundi, muri Mata umwaka ushize zigambye kugaba igitero ku birindiro by’ingabo z’u Burundi biherereye ahitwa Buringa, mu ishyamba rya Rukoko, riri muri Komini Gihanga mu Ntara ya Bubanza, zikemeza ko zishe abasirikare ba Leta ariko ntizitangaze imibare.