• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Abasirikare bane barindaga Lt Gen Mudacumura beretswe itangazamakuru I Goma

Abasirikare bane barindaga Lt Gen Mudacumura beretswe itangazamakuru I Goma

Editorial 21 Sep 2019 HIRYA NO HINO, Mu Mahanga

Abasirikare bane barindaga umuyobozi mukuru wa FDLR,Lt.Gen.Mudacumura uherutse kwicwa n’ingabo za FARDC,beretswe itangazamakuru mu mujyi wa Goma kuri uyu wa Gatanu taliki ya 20 Nzeri 2019.

Aba barwanyi bane ba FDLR beretswe itangazamakuru nyuma yo gufatwa mpiri n’ingabo za Congo zari zimaze kwica umyobozi wabo Mudacumura w’imyaka 65 nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Congo Synthese kibitangaza.

Umuvugizi wa FARDC mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Major Guillaume Ndjike Kaiko, avuga ko gahunda bafite ari ugukuraho imitwe yitwaje intwaro agasaba abarwanyi kwishyikiriza ingabo za Congo mu maguru mashya.

Ati “Ubu gahunda yacu ni ugukuraho imitwe yitwaje intwaro yose kandi vuba bishoboka twahereye kuri Mudacumura no ku bari kumwe nawe kandi twabigezeho kuko twamwiciye hamwe n’uwari ushinzwe ibikorwa bya politiki Col Soso Sixbert, tunafata abarinzi bane n’ibikoresho byabo. N’abandi bashyire intwaro hasi bizane nibatabikora bizabagendekera nka Mudacumura’’.

Mbarushimana Faustin Zakayo warindaga Col Sixbert Soso wari ushinzwe ibikorwa bya politike, ysobanuye ukuntu bafashwe.

Ati “Twaje mu nama yo gutora umuyobozi mukuru wo gusimbura Ignace Murwanashyaka hari mu gitondo saa kumi n’imwe n’igice twumva amasasu atugezeho njyewe nari nkiryamye hafi yanjye hari Soso Sixbert narindaga we yaregutse baba bamurashe isasu mu mutwe nanjye mfata imbunda yanjye ndasohoka mpita mpura n’abasirikare ba FARDC baramfata.”

Amakuru aravuga ko aba barwanyi bafatiwe mu gace kitwa Bwito muri Rutshuru hamwe n’imbunda nyinshi n’amasasu ndetse na za Flash Disk,mudasobwa na radio z’itumanaho rya gisirikare.

Mu ijoro ryo kuwa Kabiri rishyira uwa Gatatu wa taliki ya 18 Nzeri uyu mwaka,nibwo ingabo za FARDC zaguye gituma uyu Mudacumura na bamwe mu bayobozi bafatanyaga kuyobora FDLR babamishaho urusasu birangira uyu Mudacumura n’abandi bayobozi bahasize ubuzima.

2019-09-21
Editorial

IZINDI NKURU

Wa musazi Thomas Nahimana ngo “kuvuga gusa” ntacyo byamugejejeho, none ngo agiye kumena amaraso mu Rwanda

Wa musazi Thomas Nahimana ngo “kuvuga gusa” ntacyo byamugejejeho, none ngo agiye kumena amaraso mu Rwanda

Editorial 25 Aug 2022
Soma Useke

Soma Useke

Editorial 04 Oct 2016
Polisi y’u Rwanda yasabye abatuye muri Ngororero kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside

Polisi y’u Rwanda yasabye abatuye muri Ngororero kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside

Editorial 12 Apr 2016
Higiro Joally yabaye umukobwa wa mbere usezerewe muri Miss Rwanda

Higiro Joally yabaye umukobwa wa mbere usezerewe muri Miss Rwanda

Editorial 21 Jan 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Inkomoko ya FDU-Inkingi ya Ingabire yerekana impamvu ari indiri y’Abajenosideri
Amakuru

Inkomoko ya FDU-Inkingi ya Ingabire yerekana impamvu ari indiri y’Abajenosideri

Editorial 16 Jul 2025
Volleyball: Uko amakipe azahura mu mikino ya “Playoffs”
Mu Mahanga

Volleyball: Uko amakipe azahura mu mikino ya “Playoffs”

Editorial 28 Jun 2016
Mukuru wa Gérard Niyomugabo wo murubanza rwa Kizito nawe yafashe iy’ishyamba
ITOHOZA

Mukuru wa Gérard Niyomugabo wo murubanza rwa Kizito nawe yafashe iy’ishyamba

Editorial 16 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru