Ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamenyesheje abaturage bazo ko u Rwanda ruri mu bihugu Umunyamerika ashobora kujyamo yizeye umutekano we wose, ariko inatangaza ko abaturage bazo bagenda muri Tanzania kurushaho kwigengesera muri iki gihe kubera ibyaha, iterabwoba n’ibikorwa bya leta byibasira abantu hashingiwe ku gitsina cyabo cyangwa abakundana babihuje.
Iyi Ministeri mu itangazo ryayo kuri uyu wa Gatatu, itariki 26 Ukuboza, yavuze ko ibyaha by’ihohotera bimaze kumenyerwa mu gihugu cya Tanzania, aho ikomoza ku byaha byo gukubita no gukomeretsa, gushimuta abantu, gufata ku ngufu no gushimuta imodoka.
Ubutegetsi bwa Perezida Trump bwashyize ahagaragara uko ibihugu byo mu karere bikurikirana mu kugendamo wigengesereye mu gihe uri Umunyamerika.
Igihugu cya Tanzania cyashyizwe ku rwego rwa kabiri (level 2), Kenya na Ugandan abyo biri kuri ururwego rwa kabiri ariko abaturage b’Abanyamerika bakagirwa inama yo kwigengesera bisanzwe mu gihe babirimo, Somalia na Sudan y’Epfo byose byashyizwe ku rwego rwa 4, aho nta muturage wa Amerika ugirwa inama yo kuhakandagira.
Igihugu cya Sudani cyo cyashyizwe ku rwego rwa gatatu, aho Abanyamerika basabwa kubanza kubitekerezaho mbere yo gufata icyemezo cyo kujyayo.
Igihugu cy’u Rwanda kiri mu bihugu bidasaba kwigengesera mu gihe ubigiyemo, mbese mu bihugu ushobora kujyamo wizeye umutekano wawe wose.
Raporo y’Ikigo cy’Abanyamerika Gallup’s Law and Order Index 2017, yashyize u Rwanda ku mwanya wa Gatanu ku Isi mu bihugu bitekanye n’amanota 87%.
Raporo yayo ya 2018 yo yashimangiye ko ruza ku mwanya wa kabiri mu bifite abaturage batekanye muri Afurika.
Ugutekana kw’abanyarwanda ntikurangirira mu kuba barya bakaryama gusa.
Amafaranga leta ishyira mu bikorwa by’iterambere ava mu nguzanyo z’amahanga, ibipimo bigaragaza ko u Rwanda rufite izibasha kugenzurwa kurusha ibindi bihugu byo mu karere.
Ibyo bijyana n’uburyo rugaragaza ubushobozi bwo kwishyura inguzanyo rufata, nk’uko byagaragajwe na Standard and Poor (S&P) Global Ratings 2018.
Raporo y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu (World Economic Forum, WEF) mu 2016, igaragaza ko u Rwanda ari igihugu cya mbere muri Afurika gifite guverinoma itajegajega, rukaba ku mwanya wa karindwi ku Isi.
Raporo y’Ihuriro ry’Ubukungu ku Isi (WEF), igaragaza uko Polisi z’Ibihugu zihagaze mu kugirirwa icyizere n’abaturage, yashyize iy’u Rwanda ku mwanya wa mbere muri Afurika n’uwa 13 ku Isi.
Sunday
Iyo Niyompamvu Kagome atera akaduruvayo mubihugu byabaturanyi abantu bagirengo urwanda nirwo rwonyine rufite amahoro mukarere kandi ntayo
Bikorimana Mubarak
Ndumva wowe uri bamenya kbsa!!!! Uzabagire inama nabo bazane akaduruvayo hano. Ese konumva bazi ubateza akaduruvayo kuki batakirinda? Cg nibimwe urugo rwawe rukunanira ngo nabaturanyi bakuroga? Ohhh mwishakemo ibisubizo byibibazo byanyu, naho twe twayotse cyera turakataje
Amahe kamili
Aliko mwagiye mufunga comment zimwe bamwe batagira indero batambutsa hano.
Mbaye mbashimiye
Sunday
Ntutinye ukuri kuko birazwi hose ko arikokazi kabo kubwicanyi.