• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abaturiye n’abakoresha ibiyaga n’inzuzi barishimira serivisi bahabwa n’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi

Abaturiye n’abakoresha ibiyaga n’inzuzi barishimira serivisi bahabwa n’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi

Editorial 21 Sep 2016 Mu Mahanga

Abaturage hirya no hino baturiye ibiyaga n’inzuzi zitandukanye hano mu Rwanda, barishimira uburyo Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi ridahwema kubafasha mu bikorwa byabo bitandukanye bakorera mu mazi.

Nk’uko bamwe muri bo batuye mu karere ka Rutsiro, hasanzwe hari icyicaro cy’iri shami babidutangarije, ngo iri shami rirabafasha cyane cyane mu butabazi igihe bagize ibibazo bitandukanye byo mu mazi, ndetse bakaba banabagira inama zinyuranye, kugirango ibikorwa by’abo baturage by’ubucuruzi bwo mu mazi n’uburobyi bikorwe neza.

Ndayisaba Salim ni umurobyi, atuye mu murenge wa Mushonyi mu karere ka Rutsiro yagize ati:” Iyo turoba hari ubwo duhura n’ibyago. Mu kwezi kwa Mata uyu mwaka, twari mu bwato buroba turi abantu icyenda, noneho bigeze saa sita z’ijoro umuhengeri uraza ari mwinshi turi mu kiyaga cya Kivu hagati kure mu mazi. Kuko dukoresha ubwato butatu buba bufatanye iyo turoba, bubiri bwararohamye noneho dutabaza Polisi yo mu mazi kuko dufite nimero zabo, bahita baza baradutabara, ariko ntitwarohamye kuko twari twambaye amajaketi yabugenewe atuma tutamanuka mu mazi hasi”.

Mugenzi we witwa Turikumwe Norbert, wo mu murenge wa Kigeyo mu karere ka
Rutsiro we yagize ati:” ubusanzwe nanjye ndi umurobyi mu kiyaga cya Kivu.
Jyewe na bagenzi banjye twagiye kuroba mu gihe cya saa kumi z’umugoroba, ariko kuko tutari twubahirije ahantu hagenewe uburobyi ahubwo twasatiriye inkombe z’ikiyaga kandi habujijwe imirimo y’uburobyi, baradufashe n’ibikoresho byacu bituma dutanga amafaranga y’amande mu kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahooro. Icyo gihe batugiriye inama yo kubahiriza amategeko yo kuroba none ubu twabaye abaturage beza ku buryo dukora umwuga wacu neza nta kibazo”. Uyu murobyi yakomeje ashishikariza bagenzi be kubahiriza ibyo basabwa byose kugira ngo uburobyi bukorwe neza.

Muhawenimana Fatuma, ni umubyeyi usanzwe ukora ibikorwa bye by’ubucuruzi, we n’abandi bifashisha ubwato mu kuvana no kugeza ibicuruzwa byabo mu turere twa Rubavu-Rutsiro-Karongi-Nyamasheke na Rusizi bifashishije ikiyaga cya Kivu. We avuga ko mu kwezi kwa Nyakanga 2016, ubwato barimo bose hamwe ari 85, bwagize ikibazo ubwo moteri yabwo yapfaga. Yagize ati:” twarayikoze biranga maze duhamagara Polisi ishinzwe umutekano wo mu mazi, iraza idutiza moteri yabo batugeza ku nkengero z’amazi badufasha kubukora burakira maze dukomeza gahunda zacu”. Yakomeje avuga ko iyo bagize n’ibindi bibazo byo kugeza umurwayi kwa muganga bifashishije inzira y’amazi nabwo iri shami ribafasha. Yabivuze muri aya magambo:”Turabiyambaza bakadufasha kumugeza kwa muganga nta kiguzi badusabye kuko batubwiye ko biri mu nshingano zabo zo gutabara”.

-4117.jpg

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi Chief Superintendent of Police (CSP) Methode Munyaneza

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi Chief Superintendent of Police (CSP) Methode Munyaneza, yavuze ko abaturage bakorera ibikorwa byabo mu biyaga no mu nzuzi zitandukanye byaba uburobyi, ubucuruzi n’ibindi, bakwiye kubikora bubahirije amategeko ndetse bakajya bamenyesha iri shami ibyerekeranye n’akazi n’ingendo zabo mu mazi kugira ngo babe bafashwa mu gihe habayeho ibyago runaka bishobora kuba byaterwa n’umuhengeri n’ibindi.

Yakomeje avuga ko icyo bashinzwe ari ugukora ibishoboka byose bakabungabunga umutekano w’ibikorwa byose bikorerwa mu mazi n’abayakoresha, kurengera ibidukikije harindwa ibinyabuzima ndetse no kurwanya abashobora gukoresha amazi bagamije ibikorwa bitemewe nk’ubugizi bwa nabi, gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge,kwambukiranya imipaka nta byangombwa, n’ibindi.

Yasoje asaba ubufatanye bwa buri wese cyane cyane abaturiye ibiyaga n’inzuzi kugira ngo ikoreshwa ry’ayo mazi ribagirire akamaro, hatabayeho guhungabanya umutekano. Yasabye kandi abaturage ko mu gihe hari amakuru bakeneye kugeza kuri iri shami rishinzwe umutekano wo mu mazi haba mu bijyanye n’ubutabazi, ubufatanye mu kwicungira umutekano wo mu mazi cyangwa se bakeneye izindi serivisi baterefona nimero zitandukanye; 110, 0788311192, 0788311981,0788311543.

-4118.jpg

-4121.jpg

-4120.jpg

-4119.jpg

RNP

2016-09-21
Editorial

IZINDI NKURU

Abagore n’abakobwa bari Bafungiwe icyaha cyo gukuramo inda Perezida Kagame yabahaye Imbabazi

Abagore n’abakobwa bari Bafungiwe icyaha cyo gukuramo inda Perezida Kagame yabahaye Imbabazi

Editorial 10 Dec 2016
Kagame yasobanuriye Isi iby’ubudasa bw’u Rwanda mu kurwanya ruswa

Kagame yasobanuriye Isi iby’ubudasa bw’u Rwanda mu kurwanya ruswa

Editorial 15 Oct 2017
Perezida wa Djibouti  avuye mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda ( Yavuguruwe )

Perezida wa Djibouti avuye mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda ( Yavuguruwe )

Editorial 07 Mar 2016
Abapolisi bari mu myitozo yo kurwanya iterabwoba no guhosha imyigaragambyo

Abapolisi bari mu myitozo yo kurwanya iterabwoba no guhosha imyigaragambyo

Editorial 10 Feb 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Pasiteri Kamanzi wari umuhuzabikorwa wa Rwanda Shima Imana yitabye Imana
Mu Rwanda

Pasiteri Kamanzi wari umuhuzabikorwa wa Rwanda Shima Imana yitabye Imana

Editorial 30 Jul 2018
Kweguza Trump birasaba iki?
POLITIKI

Kweguza Trump birasaba iki?

Editorial 06 Dec 2019
Perezida Kagame yasesekaye  muri Arménie ahagomba kwemerezwa niba Mushikiwabo azayobora OIF
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yasesekaye muri Arménie ahagomba kwemerezwa niba Mushikiwabo azayobora OIF

Editorial 10 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru