Hashize igihe abari abarwanyi ba FDLR batahuka mu Rwanda bose batangaza ko uyu mutwe w’inyeshyamba uri mu marembera kubera umwiryane ndetse no gucikamo ibice gukomeye cyane cyane mu buyobozi bwawo.
Muri iyi minsi abayobozi ba FDLR bubuye amayeri yo gukoresha ubuhanuzi ngo bongere bagarure icyizere mu barwanyi babo ariko biragenda biba ibyubusa kuko bagenda bataha mu Rwanda abandi bagatorokera hirya no hino mu bihugu byo mu biyaga bigali kubera amabi bakoze muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo utibagiwe no mu Rwanda kuko abenshi bakuze muribo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Uwari umurwanyi wa FDLR/FOCA, Lt Habyarimana David akaba yaratashye mu Rwanda avuga ko yari arambiwe amacakubiri ndetse n’ubuhanuzi butagerwaho atibagiwe no kumena amarasovy’inzirakarengane byose bikorwa n’abarwanyi ba FDLR.
Habyarimana David
Habyarimana David wari umuyobozi w’abashinzwe kurinda Col Bernard Rishirabake uzwi ku mazina ya “Shima Serge”, ubarizwa ahitwa Rwindi muri Rutshuru, yageze i Rubavu kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Mata 2017.
Lt Habyarimana avuga ko mu myaka yamaze muri FDLR ntacyo uyu mutwe wavuze cyabaye. Ikindi ngo ntiyigize aha amatwi ibitangazwa n’umunyarwanda wavuye muri Malawi waje guhanurira Brig Gen Omega ubusanzwe witwa, Ntawunguka Pacifique, amubwira ko bari hafi gutaha.
Avuga ko mu myaka 19 yari amaze muri FDLR hari ibintu byinshi ayinenga. Avuga ko nubwo FDLR ikoresha ubuhanuzi mu kugumana abarwanyi bayo, benshi bamaze kuyishiraho kubera kurambirwa ubuzima bubi. Abandi bigiriye mu mu mutwe wa CNRD wiyomoye kuri FDLR, ubu bakaba bari mu ntambara kandi bari basanzwe bakorana.
Muri 2016 umutwe wa FDLR wacitsemo ibice kugeza ubwo barwanyi bamwe biyemeje gushinga undi mutwe, CNRD (Conseil National pour le Renouveau et la Démocratie) nyuma y’igitero bagabye kigahitana abantu batanu muri Gicurasi 2016, biteza ubwumvikane bucye hagati y’umuyobozi wabo Victor Byiringiro n’icyegera cye, Col.Wilson Irategeka.
Byiringiro Victor
Uku gucikamo ibice kwa FDLR no kutunvikana gukomeye bisa n’aho ntacyo bizahindura ku ngengabitekerezo igenga imitwe yombi, ifatwa nk’igizwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse inakomeje kubangamira uburenganzira bwa muntu mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
Cyiza Davidson