• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Abava muri FDLR bose bagaragaza gucikamo ibice gukomeye

Abava muri FDLR bose bagaragaza gucikamo ibice gukomeye

Editorial 29 Apr 2017 ITOHOZA

Hashize igihe abari abarwanyi ba FDLR batahuka mu Rwanda bose batangaza ko uyu mutwe w’inyeshyamba uri mu marembera kubera umwiryane ndetse no gucikamo ibice gukomeye cyane cyane mu buyobozi bwawo.

Muri iyi minsi abayobozi ba FDLR bubuye amayeri yo gukoresha ubuhanuzi ngo bongere bagarure icyizere mu barwanyi babo ariko biragenda biba ibyubusa kuko bagenda bataha mu Rwanda abandi bagatorokera hirya no hino mu bihugu byo mu biyaga bigali kubera amabi bakoze muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo utibagiwe no mu Rwanda kuko abenshi bakuze muribo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Uwari umurwanyi wa FDLR/FOCA, Lt Habyarimana David akaba yaratashye mu Rwanda avuga ko yari arambiwe amacakubiri ndetse n’ubuhanuzi butagerwaho atibagiwe no kumena amarasovy’inzirakarengane byose bikorwa n’abarwanyi ba FDLR.

-6380.jpg
Habyarimana David

Habyarimana David wari umuyobozi w’abashinzwe kurinda Col Bernard Rishirabake uzwi ku mazina ya “Shima Serge”, ubarizwa ahitwa Rwindi muri Rutshuru, yageze i Rubavu kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Mata 2017.

Lt Habyarimana avuga ko mu myaka yamaze muri FDLR ntacyo uyu mutwe wavuze cyabaye. Ikindi ngo ntiyigize aha amatwi ibitangazwa n’umunyarwanda wavuye muri Malawi waje guhanurira Brig Gen Omega ubusanzwe witwa, Ntawunguka Pacifique, amubwira ko bari hafi gutaha.

Avuga ko mu myaka 19 yari amaze muri FDLR hari ibintu byinshi ayinenga. Avuga ko nubwo FDLR ikoresha ubuhanuzi mu kugumana abarwanyi bayo, benshi bamaze kuyishiraho kubera kurambirwa ubuzima bubi. Abandi bigiriye mu mu mutwe wa CNRD wiyomoye kuri FDLR, ubu bakaba bari mu ntambara kandi bari basanzwe bakorana.

Muri 2016 umutwe wa FDLR wacitsemo ibice kugeza ubwo barwanyi bamwe biyemeje gushinga undi mutwe, CNRD (Conseil National pour le Renouveau et la Démocratie) nyuma y’igitero bagabye kigahitana abantu batanu muri Gicurasi 2016, biteza ubwumvikane bucye hagati y’umuyobozi wabo Victor Byiringiro n’icyegera cye, Col.Wilson Irategeka.

-6379.jpg
Byiringiro Victor

Uku gucikamo ibice kwa FDLR no kutunvikana gukomeye bisa n’aho ntacyo bizahindura ku ngengabitekerezo igenga imitwe yombi, ifatwa nk’igizwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse inakomeje kubangamira uburenganzira bwa muntu mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Cyiza Davidson

2017-04-29
Editorial

IZINDI NKURU

Umwaka urashize Paul Rusesabagina ageze mu butabera bw’u Rwanda: Urubanza rwaranzwe n’udushya no kurashya imigeri!

Umwaka urashize Paul Rusesabagina ageze mu butabera bw’u Rwanda: Urubanza rwaranzwe n’udushya no kurashya imigeri!

Editorial 24 Aug 2021
Kamonyi: Abantu bose bifashe impungenge nyuma yo kumva icyo Tuyishimire Alexis yahoye umubyeyi we

Kamonyi: Abantu bose bifashe impungenge nyuma yo kumva icyo Tuyishimire Alexis yahoye umubyeyi we

Editorial 27 Jun 2017
‘Uyu mugore muto hari ibitekerezo ahagarariye’ Mushikiwabo avuga kuri D. Rwigara

‘Uyu mugore muto hari ibitekerezo ahagarariye’ Mushikiwabo avuga kuri D. Rwigara

Editorial 03 Nov 2017
Nyuma yo kwirukanwa mu Rwanda, uvuga ko ari umwunganizi wa Ingabire Victoire yatangiye gupfobya genocide ( yagaragaye ahura na Gratien Kabiligi )

Nyuma yo kwirukanwa mu Rwanda, uvuga ko ari umwunganizi wa Ingabire Victoire yatangiye gupfobya genocide ( yagaragaye ahura na Gratien Kabiligi )

Editorial 12 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu gihe Abanyarwanda bishimira ukwibohora kwabo, TWAGIRAMUNGU NA RUSESABAGINA bibereye muri politiki mburamajyo y’amabuguma abiri
INKURU NYAMUKURU

Mu gihe Abanyarwanda bishimira ukwibohora kwabo, TWAGIRAMUNGU NA RUSESABAGINA bibereye muri politiki mburamajyo y’amabuguma abiri

Editorial 03 Jul 2020
Abanyarwanda 500 bagiye guhugurwa gukora ‘software’ banahabwe akazi mu bigo bikomeye
IKORANABUHANGA

Abanyarwanda 500 bagiye guhugurwa gukora ‘software’ banahabwe akazi mu bigo bikomeye

Editorial 25 Jul 2018
New- RNC na RNC Ishaje :  Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi
ITOHOZA

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 16 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru