Tariki ya 14 Nyakanga 1991- Tariki ya 14 Nyakanga 2016, imyaka 25, irashize Ishyaka ryo kwishyira ukuzana kwa buri muntu PL, rishinzwe. PL, ni ishyaka ryakozwe mu nkokora na Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, kuko aba PL, benshi bishwe muri Jenoside harimo n’abashinze iri shyaka nka Landouard Ndasingwa, Kameya Andreya, Kayiranga Charles n’abandi…
Nyuma ya Jenoside PL, yafashije igihugu kwiyubaka kuko yabonye imyanya muri Guverinoma no munteko ishinga amategeko, PL, kandi yagize uruhare muri zanama zo murugwiro harimo gutanga ibitekerezo kuri vision 2020, no kwiga amahame remezo igihugu cyagombaga kugenderaho.
Mu ntangiriro za 2015, Mitali Protais wari umuyobozi mukuru w’ishyaka PL akaba n’ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia yavuzweho kunyereza umutungo wa PL ndetse arahunga, ubuyobozi bw’iryo shyaka butangaza ko iperereza rikomeje.
Ubuyobozi bwa PL bwatangaje ko bwabuze miliyoni zisaga 50 z’amafaranga y’u Rwanda, zari ku mutwe wa Mitali ndetse wanasabwe na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga gukemura ibibazo yari ari afitanye n’ishyaka rye ku bijyanye n’ayo mafaranga.
Abanyamakuru babajije ubuyobozi bwa PL, aho iryo perereza rigeze n’impamvu icyo kirego kitaburanishwa, mu kiganiro bagiranye ku wa Kane tariki ya 14 Nyakanga 2016, ubwo hari huzuye neza imyaka 25 ishize PL ishinzwe.
Donathile Mukabalisa wasimbuye Mitali ku buyobozi bw’agateganyo bwa PL,usanzwe ari na visi Perezida wa mbere waryo, yagaragaje aho ibintu bigeze.
Yagize ati “ Kubera ko atari twebwe dukora iperereza inzego zibishinzwe zirimo kubikora kandi iyo ibintu biri mu iperereza bitari byagera mu rukiko biba bikiri ibanga.”
Ibyo bibazo ariko ngo ntibigomba no gutesha igihe iryo shyaka k’uko Mukabalisa yakomeje abisobanura.
Ati “Niba hari ibibazo byabaye nta nubwo bigomba kudutinza, ntitukibitaho n’umwanya rwose, ahubwo turimo gushyira ingufu kuri ejo hazaza h’ishyaka n’uyu munsi.Ntabwo ibyo ngibyo ari byo bikwiye kudutinza[…] buriya Imana yaduhaye amaso ari imbere kugira ngo tujye tureba imbere, iyo iza kuduha amaso inyuma twari kujya dutinda cyane ku by’inyuma.”
Abayoboke ba PL kandi bavanye amasomo ku byabaye, ku buryo biyemeje kutazasubira muri ibyo bibazo.
Ati “Twiyemeje gukora nk’ishyaka, twiyemeje gukomeza gushyira imbere ubumwe, gukorera hamwe kugira ngo dukomeze gukorera igihugu cyacu no kugiteza imbere.”
Nyuma y’aho Mitali ahunze, ubutabera bw’u Rwanda bwashyikirije Polisi mpuzamahanga(Interpol) impapuro zo kumuta muri yombi, bisobanura ko yafatirwa muri kimwe mu bihugu 190 bigize uyu muryango.
Icyo gihe Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa yavuze ko ubutabera bushakisha Mitali kubera ko ishyaka yahozemo rimushinja kuritwarira amafaranga.
Ishyaka PL,rizizihiza isabukuru y’imyaka 25, rivutse uyu muhango ukazaba kuya 31 Nyakanga 2016, aho biteganijwe ko hazaba na congre y’ishyaka yo gutora Perezida mushya uzasimbura Mitali Protais.
Donathile Mukabalisa Visi -Perezida wa mbere wa PL na Byabarumwanzi Francois Visi Perezida wa kabiri wa PL.
Umwanditsi wacu