Abayobozi b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe basubitse urugendo bagombaga kugirira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa 21 Mutarama 2019 nyuma y’uko Urukiko rushinzwe Itegeko Nshinga muri RDC rwemeje ko Félix Tshisekedi ariwe watsinze amatora ya Perezida yo ku wa 30 Ukuboza 2018.
Ebba Kalondo uvugira Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, yatangarije AFP ko “Icyo nakwemeza muri aka kanya ni uko urugendo rwigijwe inyuma. Tuzashyira hanze itangazo mu gihe cya vuba.’’
Iri tsinda ry’abayobozi ba AU ryari kuyoborwa na Perezida Kagame uyoboye AU n’Umunya-Tchad, Moussa Faki.
AU yaherukaga kwanzura kohereza itsinda ry’intumwa zawo zo kuganira n’abantu batandukanye hagamijwe gukumira imvururu zishobora gukurikira amatora. Yari yanasabye RDC kuba ihagaritse gutangaza burundu ibyayavuyemo.
Uyu mwanzuro wafatiwe mu Nama nyunguranabitekerezo ku bibazo bya Congo yabereye Addis Abeba muri Ethiopia ku wa 17 Mutarama 2019, AU.
Iyo nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma 16 barimo abo mu nama mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga bigari (ICGLR), abo mu Muryango uhuza Ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika (SADC) n’Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki na Minisitiri w’Intebe wungirije unashinzwe Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Léonard She Okitundu Lundula.
Perezida Kabila wa RDC ntiyitabiriye iyi nama. Yabwiye mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame unayoboye AU ko adashobora kuva mu gihugu kubera ibibazo bihari.
Ubu busabe bwakurikiwe n’icyemezo cy’Urukiko rw’Itegeko Nshinga rwatangaje mu ijoro ryo ku wa 19 Mutarama 2019 ko Tshisekedi ariwe watorewe kuba Perezida ahigitse Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bari bahanganye.
Abayobozi benshi muri Afurika bagaragaje ko bashyigikiye Tshisekedi ndetse Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika (SADC) wasabye ko habaho ‘kubahana’ no guha agaciro ‘ubwigenge’ bwa RDC.
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Raphamosa, na we yasabye ko ‘‘Abantu bose muri RDC bakwiye kubaha icyemezo cy’Urukiko rurengera Itegeko Nshinga.’’
Amajwi y’agateganyo yatangajwe na Komisiyo y’Amatora muri RDC ku wa 10 Mutarama 2019, yagaragaje ko umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi, Félix Tshisekedi yatsinze n’amajwi 38.57%.
Iyi ntsinzi ntiyishimiwe na Martin Fayulu na we wari umukandida w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi wamuguye mu ntege n’amajwi 34.83%, wahise anitabaza Urukiko rurengera Itegeko Nshinga.
Sunday
Ngo abayobozi!!!! Na Kagome se numuyobozi wa AU?