Abayobozi babiri batawe muri yombi nyuma y’uko ikipe y’umujyi bayobora ikiniye nabi Perezida Nkurunziza mu mukino w’umupira w’amaguru wabahuzaga n’ikipe ye, Haleluya FC.
Umuyobozi wa Kiremba, Cyriaque Nkezabahizi n’umwungiriza we, Michel Mutama, batawe muri yombi ku wa Kane w’iki cyumweru. Amakuru aturuka mu nzego z’ubutabera avuga ko bakekwaho ‘kugambanira Perezida.’
Perezida Nkurunziza ni umukirisito ukomeye ndetse afite ikipe akinamo yitwa Haleluya FC agendana nayo mu bice bitandukanye, afite kandi korali yitwa ‘Komeza gusenga’.
Akina imikino hagati y’ibiri n’itatu buri cyumweru, yubatse Stade ijyamo abantu barenga 9000 aho avuka hitwa Buye mu Ntara ya Ngozi n’izindi mu gihugu. Buri mukino atsinda igitego kimwe cyangwa bibiri kuko ikipe bakina iba igomba kutamubuza. Gusa kuri iyi nshuro ntabwo byamukundiye kuko abo bakinaga batamuhaye amahwemo.
Ku wa 3 Gashyantare ikipe ye yahuye n’iyo mu mujyi wa Kiremba. Bamwe mu bari ku mukino babwiye AFP, ko abayobozi ba Kiremba bagiye mu nkambi y’impunzi z’abanye-Congo iri muri ako gace bakazana abakinnyi.
Umwe yagize ati“Aba banye-Congo ntibari bazi ko bakina na Perezida Nkurunziza kuko mu mukino baramukomerekeje, uko yafataga umupira baramwegeraga ndetse bakamutura hasi inshuro nyinshi. Ni mu gihe abakinnyi b’Abarundi bo birinda no kumwegera.”
Ubusanzwe ikipe bagiye gukina iba izi neza ko imureka agatsinda ibitego byinshi kuko nta mukinnyi umwegera.
Hagati aho, umwaka ushize Perezida Nkurunziza na Guverinoma ye bashyizwe muri raporo y’Umuryango w’Abibumbye ko hari ibimenyetso bifatika by’uko bakoze ibyaha byibasira inyokomuntu.
Iyi raporo kandi yavuze ko mu mvururu za politiki zo mu 2015, ingabo za leta ndetse n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bishe abantu, bakabakorera iyicarubozo ndetse abagore n’abakobwa bagafatwa ku ngufu. Ibi byose bikaba bifite imvano y’uko Perezida Nkurunziza yashatse kwiyamamariza manda ya gatatu nyamara itegeko nshinga ritabyemera.