• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Kinyinya : Abagore babiri bikekwa ko bicuruzaga [ Indaya ] basanzwe munzu zabo bishwe

Kinyinya : Abagore babiri bikekwa ko bicuruzaga [ Indaya ] basanzwe munzu zabo bishwe

Ubwanditsi 15 May 2017 ITOHOZA

Abagore babiri bivugwa ko bakoraga umwuga wo kwicuruza [ Indaya ] basanzwe mu nzu zabo ziherereye mu Murenge wa Kinyinya bitabye Imana, urupfu rukomeje kuba amayobera mu gihe iperereza rya Polisi rigikomeje.

Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu, tariki ya 13 Gicurasi 2017, nibwo Polisi yahurujwe n’abaturage nyuma yo kwinjira mu nzu ya Iribagiza Josiane w’imyaka 24 wari utuye muri Kabuhundo ya I n’iya Iradukunda Rosine uri mu kigero cy’imyaka 20 wari utuye mu Mudugudu wa Rukingu mu Kagari ka Kagugu, mu Murenge wa Kinyinya bagasanga bitabye Imana.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel yatangaje ko amakuru y’urupfu rw’aba bagore bayahawe n’abaturage.

Ati “Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu ahagana saa kumi n’ebyiri, abaturage baraduhamagaye batubwira ko hari abagore babiri bo muri Kinyinya, bari batuye mu midugudu itandukanye bitabye Imana. Twahise twihutira kugera aho ikibazo cyabereye kugira ngo dutangire iperereza.”
-6603.jpg
Amakuru avuga ko umwe muri aba bagore yari yagaragaye ari kumwe n’umugabo kuwa Gatanu, binakekwa ko bararanye. Bukeye bw’aho babonye inzu irangaye binjiramo basanga yitabye Imana, nk’uko byanagenze no kuri mugenzi we.

Hitayezu yagize ati “Ni amakuru avugwa ko hari umugabo baba bararanye ariko twe ntabyo tuzi kuko iperereza rirakomeje, nta muntu urafatwa akurikiranyweho urupfu rw’aba bagore bombi.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo twakwemeza ko bakoraga akazi ko kwicuruza nubwo hari abaturage babivuga, icyo bakoraga tuzakimenya nyuma.”

Polisi yahise itwara imirambo y’aba bombi bivugwa ko harimo n’umwe wari utwite ku Bitaro bya Kacyiru mu gihe iperereza ku waba wihishe inyuma y’uru rupfu rigikomeje.

-6602.jpg

Indaya zirara ku mihanda zitegereje abagabo ziteza umutekano muke

Ibi bibaye nyuma y’amezi make mu Gatsata naho mu Mujyi wa Kigali habereye ubwicanyi nk’ubu bwahitanye Indaya zigeze kuri 12. Bamwe mu bakoze ubu bugome bakaba baratawe muri yombi.

2017-05-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Theogene Rudasingwa yikomye Museveni avuga ko nta ”  Moral authority”agira

Theogene Rudasingwa yikomye Museveni avuga ko nta ” Moral authority”agira

Ubwanditsi 17 Dec 2018
“Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona”. Iyo Idamande Yvonne na Aimable Karasira bumva impanuro, ntibaba bafunze”-Umusomyi wa Rushyashya

“Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona”. Iyo Idamande Yvonne na Aimable Karasira bumva impanuro, ntibaba bafunze”-Umusomyi wa Rushyashya

Ubwanditsi 02 Jun 2021
Urutonde rw’abatanze umusanzu wo gutera u Rwanda

Urutonde rw’abatanze umusanzu wo gutera u Rwanda

Ubwanditsi 08 Jul 2016
Perezida Kagame yatanze isomo ku   ishingiro ry’ubukungu n’ubwiyunge by’Abanyarwanda

Perezida Kagame yatanze isomo ku ishingiro ry’ubukungu n’ubwiyunge by’Abanyarwanda

Ubwanditsi 28 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’imyaka ibiri na Tap and Go
Amakuru

Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’imyaka ibiri na Tap and Go

Ubwanditsi 23 May 2024
Turaburira urubyiruko rwitegura kwerekeza mu mashyamba ya Kongo, basubire inyuma bakurikire urubanza rwa Maj (Rtd) Mudathiru bamenye Kayumba Nyamwasa
INKURU NYAMUKURU

Turaburira urubyiruko rwitegura kwerekeza mu mashyamba ya Kongo, basubire inyuma bakurikire urubanza rwa Maj (Rtd) Mudathiru bamenye Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 19 Jun 2020
Abiyita ingabo za FLN/Sankara bacitsemo ibice 2 bapfa ibisahurano
INKURU NYAMUKURU

Abiyita ingabo za FLN/Sankara bacitsemo ibice 2 bapfa ibisahurano

Ubwanditsi 27 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru