• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abayobozi bagize uruhare mu kwirukana Miguna muri Kenya baciwe amande ya 2000$
Umucamanza w'Urukiko Rukuru muri Kenya, George Odunga, yategetse ko abayobozi bagize uruhare mu kwirukana Miguna muri Kenya bacibwa amande y’ibihumbi bibiri by’amadolari ya Amerika

Abayobozi bagize uruhare mu kwirukana Miguna muri Kenya baciwe amande ya 2000$

Editorial 01 Apr 2018 Mu Mahanga

Urukiko Rukuru muri Kenya rwategetse abayobozi batatu mu nzego za leta kwishyura amande y’ibihumbi bibiri by’amadolari ya Amerika, bazira kurenga ku mabwiriza bakarekura Miguna Miguna utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu.

Mu baciwe amande harimo Minisitiri w’Umutekano, Fred Matiang’I; Umuyobozi Mukuru wa Polisi, Joseph Boinnet ndetse n’uw’Ikigo gishinzwe Abinjira n’Abasohoka, Gordon Kihalangwa.

Mu rubanza rwasomwe ku wa kane, Umucamanza George Odunga yavuze ko ku mushahara w’ukwezi gutaha, aba bayobozi batatu buri umwe azagenda akatwa ibihumbi 200 by’Amashilingi ya Kenya.

Nk’uko Ijwi rya Amerika ryabitangaje, ku wa Gatatu nibwo urukiko rwatangiye gukurikirana aba bayobozi batatu, nyuma y’uko banze kubahiriza icyemezo cyasabaga ko Miguna wari ufungiwe ku kibuga cy’indege kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru akangirwa kwinjira mu gihugu arekurwa.

Odunga yagize ati “Muri iki kibazo biragaragara ko abo bireba ari ba bandi bashinzwe umutekano muri iki gihugu. Bafite inshingano zo gushyira mu bikorwa impapuro zo guta abantu muri yombi. Berekanye neza ko batubaha itegeko, ndetse batazashyira mu bikorwa amabwiriza y’urukiko.”

Yakomeje avuga ko niyo abaturage bahabwa uburenganzira bwo kubata muri yombi, bizakorwa n’ababungirije, kandi bizagorana ko babyubahiriza mu gihe bireba abayobozi babo.

Umuyamategeko wa Miguna, Nelson Havi, yatangaje ko Guverinoma yatanze urugero rubi.

Yagize ati “Guverinoma niyo ya mbere yakungukira muri uru rubanza, bityo, iyo isuzuguye amabwiriza y’urukiko iba iri gutanga urugero rubi kuko mu gihe kizaza nta muntu n’umwe uzaba acyubaha urukiko.”

Iki kinyamakuru cyagerageje kuvugisha Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutabera ariko ntiyabasha kuboneka.

Ku wa kane nibwo Abanya-Kenya babyukiye ku makuru y’uko Miguna uza ku isonga mu batavuga rumwe na leta ndetse akaba yari mu barahije Raila Odinga, yongeye kwirukanwa mu gihugu, akoherezwa i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Uyu mugabo wirukanwe muri Kenya ku nshuro ya kabiri, ubwa mbere akaba yaroherejwe muri Canada dore ko anafite ubwenegihugu bwaho, yemeza ko mbere yo kumushyira mu ndege ijya Dubai babanje kumuha ibiyobyabwenge.

2018-04-01
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi, yakwepye inama yigaga ikibazo cy’umutekano muke mu gihugu cye

Perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi, yakwepye inama yigaga ikibazo cy’umutekano muke mu gihugu cye

Editorial 15 Dec 2022
Perezida Kagame yagiriye ikizere abagore bazamufasha gutanga umusaruro muri AU

Perezida Kagame yagiriye ikizere abagore bazamufasha gutanga umusaruro muri AU

Editorial 22 Oct 2016
Manchester City izahura na Tottenham ku munsi wa mbere wa shampiyona y’u Bwongereza ya 2021-2022 – Uko amakipe yose azahura

Manchester City izahura na Tottenham ku munsi wa mbere wa shampiyona y’u Bwongereza ya 2021-2022 – Uko amakipe yose azahura

Editorial 17 Jun 2021
Bugesera: Afunzwe akekwaho kwiyitirira imirimo adakora akanatanga ibyangombwa by’ibihimbano

Bugesera: Afunzwe akekwaho kwiyitirira imirimo adakora akanatanga ibyangombwa by’ibihimbano

Editorial 22 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Guteza imbere impano z’abato, gutegura imikino ya gishuti no guhana abakinnyi ni bimwe mu bikubiye mu masezerano y’ubufatanye hagati ya Rayon Sports na Raja Club Athletic yo muri Marocco
Amakuru

Guteza imbere impano z’abato, gutegura imikino ya gishuti no guhana abakinnyi ni bimwe mu bikubiye mu masezerano y’ubufatanye hagati ya Rayon Sports na Raja Club Athletic yo muri Marocco

Editorial 21 Jul 2021
Uban Boys ikoze amateka yo kuba itsinda ryambere ryegukanye Guma Guma kunshuro yayo ya 6 ibera hano mu Rwanda
IMIKINO

Uban Boys ikoze amateka yo kuba itsinda ryambere ryegukanye Guma Guma kunshuro yayo ya 6 ibera hano mu Rwanda

Editorial 13 Aug 2016
Uganda : CMI yashimuse undi munyarwanda
INKURU NYAMUKURU

Uganda : CMI yashimuse undi munyarwanda

Editorial 11 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru