Urukiko Rukuru muri Kenya rwategetse abayobozi batatu mu nzego za leta kwishyura amande y’ibihumbi bibiri by’amadolari ya Amerika, bazira kurenga ku mabwiriza bakarekura Miguna Miguna utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu.
Mu baciwe amande harimo Minisitiri w’Umutekano, Fred Matiang’I; Umuyobozi Mukuru wa Polisi, Joseph Boinnet ndetse n’uw’Ikigo gishinzwe Abinjira n’Abasohoka, Gordon Kihalangwa.
Mu rubanza rwasomwe ku wa kane, Umucamanza George Odunga yavuze ko ku mushahara w’ukwezi gutaha, aba bayobozi batatu buri umwe azagenda akatwa ibihumbi 200 by’Amashilingi ya Kenya.
Nk’uko Ijwi rya Amerika ryabitangaje, ku wa Gatatu nibwo urukiko rwatangiye gukurikirana aba bayobozi batatu, nyuma y’uko banze kubahiriza icyemezo cyasabaga ko Miguna wari ufungiwe ku kibuga cy’indege kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru akangirwa kwinjira mu gihugu arekurwa.
Odunga yagize ati “Muri iki kibazo biragaragara ko abo bireba ari ba bandi bashinzwe umutekano muri iki gihugu. Bafite inshingano zo gushyira mu bikorwa impapuro zo guta abantu muri yombi. Berekanye neza ko batubaha itegeko, ndetse batazashyira mu bikorwa amabwiriza y’urukiko.”
Yakomeje avuga ko niyo abaturage bahabwa uburenganzira bwo kubata muri yombi, bizakorwa n’ababungirije, kandi bizagorana ko babyubahiriza mu gihe bireba abayobozi babo.
Umuyamategeko wa Miguna, Nelson Havi, yatangaje ko Guverinoma yatanze urugero rubi.
Yagize ati “Guverinoma niyo ya mbere yakungukira muri uru rubanza, bityo, iyo isuzuguye amabwiriza y’urukiko iba iri gutanga urugero rubi kuko mu gihe kizaza nta muntu n’umwe uzaba acyubaha urukiko.”
Iki kinyamakuru cyagerageje kuvugisha Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutabera ariko ntiyabasha kuboneka.
Ku wa kane nibwo Abanya-Kenya babyukiye ku makuru y’uko Miguna uza ku isonga mu batavuga rumwe na leta ndetse akaba yari mu barahije Raila Odinga, yongeye kwirukanwa mu gihugu, akoherezwa i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Uyu mugabo wirukanwe muri Kenya ku nshuro ya kabiri, ubwa mbere akaba yaroherejwe muri Canada dore ko anafite ubwenegihugu bwaho, yemeza ko mbere yo kumushyira mu ndege ijya Dubai babanje kumuha ibiyobyabwenge.