Inama ya 13 y’Abayobozi b’Ibiro bya Polisi Mpuzamahanga mu bihugu bigize aka karere National Central Bureaus (NCB) ejo bahuriye i Kigali mu nama ibanziriza Inama Rusange ya 18 y’Abayobozi Bakuru ba Polisi zo mu bihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (East African Police Chiefs Cooperation Organization (EAPCCO) iteganijwe gutangira tariki 31 Kanama.
Abitabiriye Inama y’Abayobozi b’Ibiro bya Polisi Mpuzamahanga mu bihugu bigize aka karere baturuka muri Uganda, Tanzania, Somalia, Sudani, Sudani y’Epfo, Ethiopia, Kenya, Djibouti n’u Rwanda; bunguranye ibitekerezo ku bufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha ndenga mipaka.
Iyi nama izakurikirwa n’izindi zizasuzuma ibibazo by’umutekano, hanyuma ibizivuyemo bishyikirizwe Komite Mpuzabikorwa Ihoraho (Permanent Coordination Committee – PCC) igizwe n’Abayobozi b’Amashami y’Ubugenzacyaha ya Polisi ya buri gihugu cyo muri uyu Muryango.
Imyanzuro y’Inama y’Abayobozi b’Ibiro bya Polisi Mpuzamahanga mu bihugu byo muri aka karere (EAPCO) n’iy’ Abayobozi ba Komite Mpuzabikorwa Ihoraho (PCC) izashyikirizwa Inama y’Abayobozi Bakuru ba Polisi zo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Aba nibamara kuyisuzuma no kuyikorera ubugororangingo bazayishyikiriza ba Minisitiri b’Umutekano mu bihugu bigize uyu Muryango kugira ngo bayemeze, hanyuma ikazatangazwa ku musozo w’Inama Rusange y’Abayobozi Bakuru ba Polisi zo mu bihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Inama y’Abayobozi Bakuru ba Polisi zo mu bihugu byo muri aka karere yateguwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye bwa Polisi Mpuzamahanga (Interpol). Mu bizayikorwamo harimo imyitozo yo ku rwego ruhanitse ku kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga (Cyber Enabled Table-Top Exercise).
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inama y’Abayobozi b’Ibiro bya Polisi Mpuzamahanga mu bihugu bigize uyu Muryango (EAPCCO), Umuyobozi w’Ishami rya Polisi Mpuzamahanga n’Ubutwererane muri Polisi Y’Urwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP), Tony Kulamba yagize ati:”Ibyaha ndenga mipaka bigira ingaruka mbi ku bukungu, iterambere n’umutekano w’igihugu byabereyemo, ku karere giherereyemo ndetse no hanze yako. Inama nk’izi ni ingenzi kubera ko ingamba zifatirwamo zituma birwanywa biruseho.”
Yakomeje agira ati:”Guteza imbere ubufatanye no kunoza imikoranire hagati y’ibihugu bigize uyu Muryango no kwita ku busabe bwa buri gihugu ni byo bizatuma turushaho kubirwanya; bityo abanyabyaha babure aho bihisha.”
ACP Kulamba yagize kandi ati:”Inama ya 13 y’Abayobozi Bakuru ba Polisi zo mu bihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Abayobozi b’Ibiro bya Polisi Mpuzamahanga muri uyu Muryango n’andi mahirwe yo guhura no kungurana ibitekerezo ku buryo twanoza imikoranire yacu, bityo dusohoze inshingano zacu zo kubumbatira umutekano w’abantu n’ibyabo.”
Mu ijambo rye, Umuyobozi Wungirije w’Ibiro Mpuzabikorwa bya Polisi Mpuzamahanga ku rwego rwa Afurika, Precious Tlhabiwa yagize ati:”Inama ngaruka mwaka nk’izi ni urubuga rwiza rwo gusangira ubunararibonye, kumenyana no kungurana ibitekerezo ku byo dushinzwe .”
Uhagarariye Ibiro bya Polisi Mpuzamahanga muri aka karere, Sothenes Makuri yagize ati:” Hakenewe ingamba zihamye zo kurwanya ibyaha ndenga mipaka nk’iterabwoba, icuruzwa ry’abantu, ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, ibyaha bijyanye no kwangiza ibidukikije, ibikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, n’ikwirakwizwa ry’intwaro ntoya. Bene izi nama ni ingirakamaro kubera ko zitanga urubuga rwo kugaragaza ibibazo bifitanye isano n’umutekano bityo bigashakirwa umuti urambye.”
RNP