Perezida Paul Kagame ejo ku cyumweru yagejeje ku bitabiriye umwiherero w’Abakuru b’Ibihugu i Addis Ababa muri Etiyopia raporo yiswe “Impamvu hakenewe ivugurura mu bumwe bwacu”. Uyu mwiherero uje ubanziriza inama rusange y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe iteganijwe gutangira imirimo yayo kuri uyu wa mbere.
Mu nama iherutse yabereye i Kigali muri Nyakanga umwaka ushize, inama rusange y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yasabye Perezida Kagame gukora inyigo no gutanga inama ku ivugururwa rikenewe mu nzego z’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe mu rwego rwo gushakira umuti imbogamizi umuryango uhura nazo.
Mu mwiherero wabaye kuri iki cyumweru uyobowe na Perezida Idriss Deby, abayobozi ba Afurika bakiriye neza inama ku ivugururwa ry’inzego zigamije kongera guha umurongo no kongerera ubushobozi umuryango wa Afurika yunze Ubumwe kugirango hazamurwe umusaruro ndetse hananozwe imikoranire n’abaturge hashyirwe mu bikorwa gahunda umuryngo wihaye.
Ibyemezo biftirwa muri uyu mwiherero bizatangarizwa inama rusange kuri uyu wa mbere ari nayo izabyemeza.
Perezida Kagame yabanje kuganira na Perezida Deby hamwe n’abandi bayobozi mbere yo kumurika raporo (Ifoto/Village Urugwiro)
Perezida Kagame aganira n’umwe mu bitabiriye iyi nama
Source : Office of the President -Communications Office