Hamaze kuvugwa byinshi nyuma y’ifatwa n’ifungwa rya bamwe mu bayobozi bakuru b’Itorero ADEPR ari bo Bish.Tom Rwagasana, Madam Mutuyemariya Christine n’abandi bagera kuri 6 bose bakurikiranyweho gukoresha nabi no kunyereza umutungo w’Itorero.
Mu gihe benshi biteguye iburana ry’aba bayobozi (rizabera ku rukiko rukuru rw’akarere ka Gasabo) mu ntangiriro z’icyumweru gitaha, kuri ubu abashumba bavuga rikijyana mu rurembo rw’umujyi wa Kigali bariba za icyo bakora kugira ngo bazibe icyuho cy’aba bayobozi mu gihe baba bahamwe n’ibyaha bakekwaho.
Amakuru yageze ku isange.dukesha iyi nkuru avuga ko bamwe mu bashumba bakomeye muri Kigali (Bayobowe n’umushumba twirinze guhita dutangaza aka kanya) basabye Bishop. Sibomana guhamagaza inteko rusange idasanzwe (nk’umutego bari bateguye) kuwa gatatu tariki ya 10/05/2017 kugira ngo barebe icyakorwa mu rwego rwo kuziba icyuho, iyi nama ikaba yaragombaga kubera kuri Dove Hotel ku Gisozi, aha Bish Sibomana akaba yari yemeye ko iyi nama yaba, gusa byose bikabaza kurangira itabaye, benshi bagwa mu rujijo.
NI GUTE BISHOP SIBOMANA YATAHUYE UYU MUSHIBUKA YARI YATEZWE?
Amakuru avuga ko aba bashumba basabye Bish.Sibomana kugira ngo aze muri iyi nama ariko ku rundi ruhande bakaba bari bateguye ko inteko rusange igizwe n’abashumba b’Uturere iza guhita imusaba kwegura “Ku Gahato” kugira ngo umugambi wabo ugerweho. Aba bashumba bari bamaze iminsi myinshi bategura abapasiteri kugira ngo bazahurize ku ijwi rimwe ryo kumusaba ko yakwegura shishi itabona.
Umwe mu nkoramutima za Bish.Sibomana wari muri ako gatsiko, ngo yaje kubavamo mu masaha yo mu gicuku cyo kuwa 09/05/2017 maze amurya akara amuburira kudahirahira ngo akandagire muri iyo nama. Mu gitondo cyo kuwa 10/05/2017 ari nabwo inama yari bube, ku isaha ya saa moya za mu gitondo nibwo hahise hasohoka itangazo ry’ikubagahu rimenyesha abo bashumba bose ko iyo nama isubitswe bityo ngo bakazamenyeshwa igihe indi izabera.
NYUMA YO GUHUSHA IKI GIKORWA, IMITIMA YA BENSHI IRADIHA.
Nyuma y’uko iki gikorwa cyo kweguza Bish.Sibomana kitageze ku ntego zacyo, abashumba benshi bari bakiri inyuma basanze baguye mu mutego kuko bari bijejwe ko ni amara kwegura bazahabwa imyanya ikomeye. Hari amakuru y’uko benshi muri aba bashumba badashobora guhuza amaso na Bish.Sibomana ariko nawe akaba adashobora kubahagarika kuko nawe ubwo bushobozi asa n’uwabwambuwe.
Hari abashumba benshi bafite imitima ihagaze muri ADEPR bibaza aho bazerekeza mu gihe amazi yaba ahinduye icyerekezo. Bamwe bavugwaho kuba baraguze imyanya barimo ku buryo buzwi na buri wese, abandi bakaba batungwa agatoki ku kuba barashyizwe mu myanya kubera amarangamutima n’icyene wabo.
Abandi bafite imitima irimo kudiha ni abashumba bagiye bahagarikwa mu bihe bitandukanye (kubera ko batumvikanaga na Komite iyobora ADEPR) n’abalayiki (abakristo bavuga rikijyana) kimwe n’abiyita ADEPR intellectuelles (abanyabwenge bo mu Itorero) kuko bafite igishyika cyo gutanguranwa gusamira hejuru imyanya y’ubuyobozi mu gihe Komite yari iriho yaba yeguye cyangwa se yegujwe. Gusa hari andi makuru avuga ko umukino aba bose barimo utazagira icyo ugeraho kuko ubuyobozi bushya bushobora kuzashyirwaho n’izindi nzego zirimo Inama Nkuru y’Abaporotesistanti mu Rwanda CPR ngo yaba yarahawe gucunga iki kibazo igihereye mu mizi.
Kugeza uyu munsi rero, ngo benshi bategereje kubona ibaruwa Bish.Sibomana yasohora isaha iyo ari yo yose, ivuga ko yeguye ku bwende bwe, abandi bakaba bibaza niba azakomeza gukaza umutsi agakomeza kuyobora ADEPR nubwo agerwa amajanja. Hari abavuga ko aramutse yeguye ku bwende bwe yahita afatwa nk’Intwari, ariko yaramuka yegujwe akazafatwa nk’uwagundiriye ubuyobozi gusa atitaye ku bipfa n’ibikira bityo nawe bikazamutera ipfunwe rihoraho.
Bishop. Sibomana