• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»ADEPR yemeje ururembo rwa gatandatu rwa ADEPR/Uganda

ADEPR yemeje ururembo rwa gatandatu rwa ADEPR/Uganda

Editorial 18 Jan 2016 Mu Mahanga

Abajyanama b’inteko rusange isanzwe ya ADEPR bateraniye i Kigali ku nyubako nshya za ADEPR ziri ku Gisozi kuwa 15 Mutarama 2015 barebera hamwe uko umwaka wa 2015 wagenze banemereza hamwe ku bizakorwa mu mwaka wa 2016 hashingiwe ku nkingi 4 zigize Itorero rya Pentekote ryo mu Rwanda ADEPR ari zo Ivugabutumwa, Imibereho myiza, Ubukungu n’iterambere n’Imibanire myiza n’izindi nzego bafatiramo imyanzuro itandukanye irimo no kongera indembo.

Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Jean Sibomana yatangaje ko mu mwaka wa 2015 hari abakozi Imana yashimye ko barukuha, ati “Bakoreye Imana mu gihe cyabo, none Imana yashimye ko barangiza urugendo.

-1849.jpg
Abajyanama b’inteko rusange isanzwe ya ADEPR bateraniye ku nyubako nshya za ADEPR ziri ku Gisozi.

Abo ni Pastori Kamanzi Raphael wo muri Paruwasi ya Taba (Huye), Pastori Musabwa Jonas wo muri Paruwasi ya Kacyiru (Gasabo), Pastori Semajeri Francois wo muri Paruwasi ya Ryabizige (Rubavu), Rev. Ignace Kayumba wa Paruwasi ya Juru (Bugesera), Pasitori Kabatiza Simon wa Paruwasi ya Gihundwe (Rusizi), Pastori Sibomana Servilien wa Paruwase ya Kagamba (Gicumbi), Rev. Kinihira Silas wa Paruwase ya Rukiri (Gasabo).

Ntitwava aha tutavuze ko hari n’abakirisito batari bake twamenye ko bavuye mu mubiri muri 2015. Abo bose dusengere imiryango basize n’Itorero bakoreragamo umurimo.” Hafashwe n’umunota wo kubibuka.

Ibyashimwe nk’ibyagezweho muri 2015…..

Yakomeje ashima ko kuri tariki ya 21 Ugushyingo 2015, Itorero ryizihije Yubile y’Imyaka 75 rimaze rikorera mu Rwanda anashima ubwitange n’umurava wagaragajwe n’abakristo.

-1855.jpg

Ati “Ibi byahesheje ishema Itorero ryacu haba mu gihugu no mu ruhando mpuzamahanga. Abasaga ibihumbi mirongo ine (40,000) bitabiriye yubile tukaba kandi twari dufite n’abashyitsi baturutse muri Amerika, Canada, Ubwongereza, Uburusiya, Ukraine, Sweden, Finland, Tanzania, Niger, Nigeria, Burundi, Congo na Uganda. Ibi turabishimira Imana kubw’umubano mwiza dufitanye n’andi matorero mu bindi bihugu.”

-1851.jpg
Umuvugizi wa ADEPR Rev Jean Sibomana yashimiye n’Abamisiyoneri bafatanya na ADEPR.

Hakozwe ibiterane by’ivugabutumwa byahuje urubyiruko, abagore, abanyamasengesho, abanyeshuri ndetse n’ibindi byiciro hagamijwe guhembura Itorero ndetse n’ibyo byiciro harimo nk’ibiterane mpuzamahanga by’abanyamesengesho byabereye Karongi na Gasave muri Gasabo aho bavuye mu bihugu bitandukanye basenga Imana kandi banasengera amatorero n’ibihugu bakomokamo.

Mu biterane byagiye bibera hirya no hino n’ivugabutumwa ryakozwe mu mwaka wa 2015 byatanze umusaruro ushimishije kuko abagera ku 59,866 biyongereye ku Itorero.

-1854.jpg

Hashimiwe Pastor David Kehler na madamu we Lynn baturutse muri Canada ku bwitange bagira mu guhugura abakozi b’Imana mu bijyanye n’ubuyobozi n’ubujyanama.

Hashimiwe na Misiyoneri Rev. Kim Oh Young wo muri Korea, wafashije mu kubonera ADEPR inkunga yatanzwe n’amatorero yo muri Korea hubakwa urusengero rwa Mukuyu muri Gasabo.

-1850.jpg
Umuvugizi Wungirije yasobanuye ko nk’ibiterane mpuzamahanga by’abanyamesengesho byatumye basengera amatorero n’ibihugu byaybo.

Itorero kandi ryubakiwe ishuri n’abagira neza baturuka mu gihugu cy’Ubwongereza bagize umuryango witwa “Hand Around the World” rifite agaciro ka miliyoni 39 z’amafaranga y’u Rwanda harimo n’ikibuga cya Basketball bubakiwe.

Hishimiwe ko hatowe na za Komite zishinzwe ishuri rya Sunday School (Ishuri ryo ku Cyumweru) kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku rwego rw’indembo.
Itorero ADEPR ryakinguye ivugabutumwa mu gihugu cya Uganda, aho ubu rimaze kugirayo abakirisitu bagera ku bihumbi 10,000, babarirwa mu turere dutandukanye twa Uganda.

Itorero ryakoze ibikorwa byo kwita ku batishoboye batangirwa za ubwisungane mu kwivuza aho abagera ku bihumbi 16,636 bazibuguriwe, bufite agaciro ka 49,908,000 Frw.

Zimwe mu ngingo zemejwe n’Inteko Rusange ya ADEPR:

Inteko rusange yemeje ko ADEPR-PCIU (Pentecostal Church International of Uganda) ari Ururembo rwa 6 mu ndembo zigize Itorero ADEPR, ruyobowe na Rev. Karangwa John wungirijwe Rev. Nyirimpeta Anastase, hanemezwa ko umukristo wa ADEPR uzajya ajya muri Uganda, kwiga cyangwa gukorerayo, azajya ahabwa recommendation y’Itorero ituma yakirwa muri ADEPR-PCIU.

-1852.jpg

Twabibutsa ko indembo za ADEPR zisanzwe ari eshanu, harimo urw’Amajyaruguru, Amajyepfo, Iburasirazuba, Iburengerazuba ndetse n’Umujyi wa Kigali.

Biro Nyobozi kandi yamurikiye Inteko rusange ko Umushumba w’Itorero ry’Akarere rya Kirehe ari Rev. Niyonzima Alexis wasimbuye Rev. Karangwa John wahawe kuyobora ururembo rushya.

-1853.jpg
Christine Mutuyemariya ushinzwe imari n’ubukungu muri ADEPR.

Inteko rusange yakiriye raporo y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2015 ndetse n’uy’uwa 2016, abajyanama bamaze kuyitangaho ibitekerezo iremezwa.

Emmanuel Kwizera / ADEPR

2016-01-18
Editorial

IZINDI NKURU

Polisi y’u Rwanda yashyizeho Umutoza mushya w’Ikipe yayo  y’umupira w’amaguru (Police FC)

Polisi y’u Rwanda yashyizeho Umutoza mushya w’Ikipe yayo y’umupira w’amaguru (Police FC)

Editorial 15 Jul 2016
Polisi y’u Rwanda irasaba Itorero ry’Abadivantisiti ubufatanye mu kurwanya ibiyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda irasaba Itorero ry’Abadivantisiti ubufatanye mu kurwanya ibiyobyabwenge

Editorial 10 May 2016
IGP Gasana yahaye impanuro abapolisi bajya gusimbura abandi mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

IGP Gasana yahaye impanuro abapolisi bajya gusimbura abandi mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

Editorial 15 Jul 2016
Kenya: Uhuru Kenyatta atsinze amatora n’amajwi 98%, Odinga agira o,8%

Kenya: Uhuru Kenyatta atsinze amatora n’amajwi 98%, Odinga agira o,8%

Editorial 30 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abayobozi muri Polisi ya Namibiya mu rugendoshuri mu Rwanda
Mu Mahanga

Abayobozi muri Polisi ya Namibiya mu rugendoshuri mu Rwanda

Editorial 08 Jun 2016
Teta Diana na Ismaël Lô waririmbye Tajabone basusurukije abitabiriye ‘Next Einstein
IMIKINO

Teta Diana na Ismaël Lô waririmbye Tajabone basusurukije abitabiriye ‘Next Einstein

Editorial 10 Mar 2016
Inama ya P5 platform y’igitaraganya mu buvumo mu Bwongereza, RNC yacitse igikuba nyuma yo kumva ko Ingabire yari  yaragize uburisho atagishaka kumva iryo zina
INKURU NYAMUKURU

Inama ya P5 platform y’igitaraganya mu buvumo mu Bwongereza, RNC yacitse igikuba nyuma yo kumva ko Ingabire yari  yaragize uburisho atagishaka kumva iryo zina

Editorial 11 Nov 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru