Padiri Tomas Nahimana n’Ishyaka rye Ishema Party bakomeje imyiteguro yo kujya mu Rwanda gukorerayo Politiki no kwitegura amatora y’umukuru w’Igihugu ya 2017.
Bamwe mu banyarwanda, ntibashira amakenga ko Padiri Nahimana atari ku isiri n’abafite gahunda yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda barimo na FDLR.
Mu kiganiro Padiri Thomas Nahimana uyobora ishyaka Ishema muri ikicyumweru gishize yagiranye n’abanyamakuru babiri aribo Jean Claude Mulindahabi wahoze akora kuri TVR, akaza guhunga ubu akaba ari i Paris, France na Semana Tharcisse wahoze ari umunyamakuru m’ Umuseso ubu ar’ i Sierre , Suisse, Padiri Thomas asobanura ko ngo kuba hari ababigiriyemo akaga, bidakwiye kumubuza we na bagenzi be kugerageza politiki biyemeje.
Imwe mu nzira batekereza kunyuramo, ni ukubanza kuvugana n’abategetsi bakuru. Ibi ngo bigamije kurinda ko habaho umwuka mubi cyangwa ubwoba by’umwihariko ku bayoboke b’ishyaka ayobora.
Amakuru avugako itariki ntarengwa yo kuba Padiri Nahimana Tomas yageze mu Rwanda ari 28 Mutarama; ari na yo ngo Urwanda rwahimbazaga umunsi mukuru wa Repubulika irangwa na demokarasi nkuko Nahimana abivuga.
Tomas Nahimana uhatanira intebe yo mu Rugwiro
Hari amakuru aturuka muri Diaspora y’u Rwanda mu Bufaransa avuga ko Advance Party ya Padiri Nahimana yaba yageze mu Rwanda.
Jeanne Mukamurenzi wari umusilikare muri FDLR, nabwo ari Mukamurenzi Mercianne kabuhariwe mu marushanwa yo kwiruka, uyu Jeanne Mukamurenzi niwe bita ” First lady” mu ishyaka rya Padiri Nahimana.
Abakurikira ibya Padiri Nahimana Tomas batangiye kwandikira Rushyashya uyu yagize ati :
GOLDEN CONTIBUTION
GUTAHA AKANAKORA POLITIKI NI UBURENGANZIRA BWE BUTAGIBWAHO IMPAKA !!! GUSA NJYE NDASHAKA KUMUBAZA NINDANGIZA MUGIRE INAMA . ikibazo : NIKO PADI IBYAVUGWAGA KURI LE PROPHET , KOKO NI WOWE WABAGA WABITANGAJE CYANGWA BARABIKWITIRIRAGA ? Inama : Niba ari amagambo yawe batakwitiriye , agize icyaha cy` ivangura n` amacakubiri arimo kandi ingenga bitekerezo cya Genocide.
BITYO RERO NIBA UTITEGUYE GUHANIRWA IBYO BYAHA WAKOZE REKA GUTAHA . NIBA KANDI BARAYAKWITIRIYE YOU ARE WELCOME NGWINO UHATANE N` INTORE IZIRUSHA INTABWE KANDI NTUZAVUGE NGO “ TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE “ UZAZE NK` UMUTURAGE UKUNDA U RWANDA N` UTSINDA BIZABA BYIZA KURI WOWE, ARIKO NUNATSINDWA UZEMERE MAZE UTUZE USABE AKAZI KABA AKA POLITIKI CYANGWA AK` IVUGABUTUMWA . MAZE UCUNGANE N` IKINDI GIHE CYO KWIYAMAMAZA . GERAGEZA KANDI NTUBE MUTIMA MUCYE WO MU RUTIBA NYABUNEKA NIBA UZI KO ARIYA MAGAMBO WAYAVUZEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE !!!!!!!!!!!!!! ubutabera buzayakubaza , byaba byiza rero utashye icyaha cyaramaze gusaza ubu rero haracyari kare .
Cyiza Davidson