Nyuma yo kubura ibimenyetso bifatika k’urupfu rwa Col. Patrick Karegeya , Afrika y’epfo, umucamanza wari umaze igihe asuzuma ibirebana no gukomeza urubanza no kumva abantu bafite icyo bazi ku rupfu rwa Patrick Karegeye.
Kuri uyu wakane yanzuye ko iyo dosiye agiye kuyishyikiriza Umushinjacyaha Mukuru ko ariwe uzafata icyemezo mu mezi atatu cyo kuyikomeza cyangwa kuyihagarika.
Ni isuzuma [ inquest ] rikorwa n’umucamanza ritandukanye n’urubanza, humva abatangabuhamya n’amazina y’ abakekwako uruhare mu bwicanyi bwa Patrick Karegeya, abakekwa bivugwa ko bahunze bakava muri Afrika y’epfo.
Icyo Abanditsi n’Abanyamakuru bavuga k’urupfu rwa Patrick Karegeya
Nubwo Polisi yo muri Afurika y’Epfo isa niyashoje iperereza ku rupfu rwa Patrick Karege, wigeze kuyobora urwego rw’ubutasi bwo hanze rw’u Rwanda, harakibazwa uwaba yihishe inyuma y’ubwo bwicanyi. Mu kiganiro News Night cya televiziyo NTV, Umunyamakuru Andrew Mwenda wo mu gihugu cya Uganda yagaragaje ibyo atekereza ku mpamvu z’iyicwa rye.
Usibye kuba akurikiranira hafi ibibera muri aka karere, cyane cyane u Rwanda na Uganda, Andrew Mwenda ukekwaho nabenshi gukora akazi k’ubutasi washinze akaba anayobora ikinyamakuru The Independent Magazine, yari inshuti ya bugufi na Patrick Karegeya, ndetse nk’umunyamakuru banagiranye ibiganiro bitandukanye kuva akiyobora urwego rw’ubutasi na nyuma yo gukurwa kuri uwo mwanya.
Muri iki kiganiro Mwenda yagiranye n’umunyamakuru wa NTV Maurice Mugisha, agaragaza ko nyuma y’urupfu rwa Patrick Karegeya benshi hanze aha bahise bafata iya mbere bashinja Leta y’u Rwanda kuba ari yo yaba yaramwivuganye, ku bwe agasanga mu busesenguzi yakoze bigoye kumenya neza uwaba yihishe inyuma y’ubu bwicanyi bitewe n’impamvu zitandukanye.
Ubugizi bwa nabi muri Afurika y’Epfo buri ku gipimo cyo hejuru kurenza ahandi muri Afurika yose
Mu mpamvu Mwenda atangira agaragaza ko zitakwirengagizwa ku rupfu rwa Patrick Karegeya zirimo kuba muri Afurika y’Epfo bizwi ko hakorerwa cyane ibyaha by’ubwicanyi, aho raporo za polisi y’icyo gihugu zigaragaza ko nibura ku munsi hapfa abantu 50 bishwe, naho buri bagore n’abakobwa 127 ku 100,000 baba nibura barafashwe ku ngufu rimwe mu mwaka, bityo Mwenda akaba atekereza ko bishoboka ko na Patrick Karegeya yaba yarishwe nk’uko n’undi muntu yakwicwa muri icyo gihugu.
Agira ati: “Icya mbere ni uko Afurika y’Epfo ifite urugero rw’ubwicanyi ruri hejuru muri Afurika yose; ese watangara umuntu agerageje kwica undi muri Afurika y’Epfo?”
Abanzi benshi, kwihorera
Kuba Patrick Karegeya na Kayumba Nyamwasa barayoboye inzego zikomeye mu gihugu nabyo ngo bishobora kuba byarabakururiye abanzi benshi bashobora no kwihorera.
Mwenda agira ati: “Patrick Karegeya yayoboye urwego rw’ubutasi ndetse na Kayumba Nyamwasa yabaye umugaba mukuru w’ingabo, ndizera neza ko kuri iyo myanya bagomba kuba bararakariwe n’abantu benshi […] Buri gihe iyo umuntu w’ingenzi apfuye, ikibazo kiba kwibaza ngo ni nde ushobora kuba afite inyungu muri uru rupfu? Reka tuvuge ko umwe yabaye umuyobozi w’urwego rw’ubutasi. Nk’umukuru w’ubutasi agomba kuba yarakoze ibikorwa bitandukanye mu izina ry’igihugu byahutaje abantu benshi. Mu yandi magambo Patrick Karegeya agomba kuba yari afite abantu batari bacye bifuzaga kumuhitana.”
Ikindi yongeraho ni uko abakorera inzego z’ubutasi z’ibindi bihugu yaba yarakoreyemo cyangwa byahanganye n’u Rwanda, nabo bashobora kumuhitana.
Akomeza agira ati: “Leta y’u Rwanda ni urwego cyangwa umuntu wa mbere navuga ko washoboraga kuba afite inyungu, kubera ko wenda Karegeya afite amabanga menshi. Ariko nanone abandi bantu bo mu nzego n’imiryango by’ubutasi bw’ibindi bihugu byahoze bihanganye nawe, bishobora kugira inyungu mu rupfu rwe.”
Gushwana n’abakoranaga na we ubucuruzi
Indi mpamvu Andrew Mwenda atekereza kuba inyuma y’urupfu rwa Karegeya ni ukuba yarakoraga ubucuruzi, bityo ugasanga abo bari babufatanije hari ukuntu bagiranye ubwumwikane bucye bagahitamo kumuhitana.
Yashinjwaga kwivugana umuhanzi Jean Christophe Matata
Ikindi Andrew Mwenda yagarutseho ni uko Karegeya ashobora kuba yaragiranye ibibazo n’abantu ariko biteye ukundi. Ati: “Reka nguhe urugero, hari umugabo witwa Jean Christophe Matata, wari umuhanzi mu Rwanda, yagiye muri Afurika y’Epfo (muri 2011) apfira muri hoteli, wari ubizi? Yahise apfa nyuma y’igitaramo i Capetown. Ariko sinzi niba abantu barakurikiye amakuru kuko byagaragaye ko Matata yageze i Capetown akahabona umukobwa mwiza uturuka i Burundi, amujyana kuri hoteli barishimisha. Byaje guhindukira kuri uyu mukobwa wari inshuti ya Karegeya kuko uyu yohereje uyu mukobwa n’umugabo witwa Antwa bashyira ikinini mu kinyobwa cye. Yanyoyeho asubira i Capetown mu gitaramo; agarutse avuye mu gitaramo ahita ashiramo umwuka nyuma y’aho ingingo ze nyinshi zinaniriwe gukora.”
Mwenda akomeza avuga ko mu minsi ishize inkuru y’uko Karegeya yicishije Matata yabaye kimomo kuri internet kubera ko uyu mukobwa w’Umurundikazi yasubiye i Burundi avuga uko byose byagenze, ukuntu Karegeya ari we wamuhaye ikinini bashyize mu kinyobwa cya Matata wari umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda no mu Burundi, ati: “Utekereza ko umuryango wa Matata utagira inyungu mu rupfu rwa Karegeya?”
Mwenda akomeza avuga ko mbere yo gucira uwo ari we wese urubanza, abanyamakuru bakagombye kwibaza abantu baba bafite inyungu mu rupfu rwa Karegeya.
Agira ati: “Kuri internet hose abantu bari gushinja Kagame, njye bingaragarira ko umuntu wagombaga guhomba Karegeya yapfuye ari Kagame. Ni ukuvuga ko yari afite inyungu nke mu kwica Karegeya kuko iyo abikora buri wese yari kumushinja.”
Kubangamira umutekano n’ubusugire by’u Rwanda
Mwenda kandi agaragaza ko leta y’u Rwanda itari gufata icyemezo cyo kwica Karegeya kandi izi neza ko yagombaga gutungwa agatoki bikomeye n’umuryango mpuzamahanga, ariko yongeraho ko niba koko leta y’u Rwanda yarafashe icyo cyemezo, hashobora kuba hari impamvu.
“Niba hari inyungu leta y’u Rwanda yari kugira mu rupfu rwa Karegaya, bishatse kuvuga ko Karegeya yarimo ategura ikintu bigaragara ko cyabangamira umutekano n’ubusugire bya Leta y’u Rwanda, yagombaga rero guhitanwa. Ushobora kugenda ugakora ibyo ushaka, ariko ubangamiye umutekano n’ubusugire by’igihugu runaka, cyaba Norvege, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, u Bwongereza, u Burusiya, u Rwanda, Uganda n’ibindi, cyangwa n’ibindi, uzahigwa ufatwe cyangwa wicwe,” aha yagarutse ku bishwe nta nkomyi nka Ben Laden n’abandi, ndetse n’abafungiye i Guantanamo bitewe nuko bakomeje kubangamira inyungu n’umutekano bya Amerika.
Byavugwaga ko Karegeya asigaye agirana imikoranire ya hafi na FDLR ikorera muri Congo Kinshasa, kandi yakunze kujya ahanyarukira kenshi.
Hari abandi bashoboraga kumwica bazi neza ko bizashyirwa ku Rwanda
“Niba njye Andrew Mwenda ngiranye ikibazo na Patrick Karegeya, nkamwica. Nari kuba nzi neza ko umuntu wa mbere wagombaga gukekwa ari u Rwanda. Uwo ari we wese wari ufite inyungu mu kwica Karegeya, yari azi neza ko u Rwanda ari rwo rwari gutungwa agatoki.”
Muri make, Andrew Mwenda agaragaza ko hari impamvu nyinshi zishobora kuba zarateye urupfu rwa Patrick Karegeya.