• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Agahuru k’imbwa karahiye. Ba bajenosideri baba mu Bwongereza barashakisha uko bava muri icyo gihugu bataratabwa muri yombi

Agahuru k’imbwa karahiye. Ba bajenosideri baba mu Bwongereza barashakisha uko bava muri icyo gihugu bataratabwa muri yombi

Editorial 28 Jun 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Mu mpera z’icyumweru gishize Minisitiri w’Ubwongereza, Boris Johnson, yibwiriye abanyamakuru i Kigali ko agiye gukora iyo bwabaga abajenosideri bari mu gihugu cye bagashyikirizwa ubutabera, kuko nawe yemera ko ubutabera butinze buba bwatakaje umwimerere wabwo.

Ibi kandi Boris Johnson yanabyijeje Perezida Wa Repubulika, Paul Kagame, mu kiganiro abayobozi bombi bagiranye, ubwo yari amaze gusura Urwibutso rwa Kigali, rurimo imibiri y’abantu babarirwa mu 250.000 bazize gusa ko ari Abatutsi. Ikigaragara kuri urwo rwibutso Bwana Boris Johnson yahakuye umubabaro no kwicuza gukomeye, bikaba ari nabyo byamuteye gufata icyemezo cyo guhagarika umuco wo kudahana.

Kwiyemeza gukurikirana abajenosideri bari mu Bwongereza kandi bije bikurikira ubusabe bw’igihe kinini bwa Leta y’u Rwanda ndetse n’ubw’imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bose bakomeje gusaba ko Ubwongeraza butakomeza kuba indiri y’abajenosideri.

Nyuma y’ayo magambo ya Boris Johnson, inkoramaraso zirimo Vincent Bajinya wiyise Vincent Brown, Céléstin Ugirashebuja, Céléstin Mutabaruka, Emmanuel Nteziryayo na Charles Munyaneza, zahiye ubwoba, ndetse amakuru dukesha abantu bari hafi y’aba bicanyi aravuga ko batangiye kugerageza kuva mu Bwongereza rwihishwa. Ubu baravugana n’abandi bajenosideri bari hirya no hino mu Burayi, cyane cyane mu bihugu bituranye n’Ubwongereza, ndetse n’abari muri Afrika, nka Kongo-Kinshasa, Malawi, Zambiya, Afrika y’Efpo n’ahandi, ngo babashakire uko babasanga aho bari.

Ayo makuru kandi aravuga ko interahamwe-mpuzamugambi zo mu Bubiligi ndetse na ba bana bazo bibumbiye muri Jambo ASBL, batangiye gukusanya amafaranga yo gufasha abo bajenosideri kuva mu Bwongereza, byabananira ayo mafaranga akazabafasha mu kwishyura abanyamategeko ubwo bazaba bagejejwe imbere ya sentare!

Ese ubundi abo bajenosideri ni bantu ki?
Vincet Bajinya mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yategekaga ikigo cya ONAPO, akaba yarayoboye ubwicanyi bu bice binyuranye by’Umujyi wa Kigali.
Céléstin Mutabaruka we yari Deregiteri w’umushinga w’ubuhizi wa Crête-Zaïre-Nil, akaba ari umwe mu bateguye bakanayobora ubwicanyi bwahitanye Abatutsi bari bahungiye mu Bisesero.

Ubu yigize “umuvugabutumwa” w’itorero ry’Abapantekote, nk’impyisi yambaye uruhu rw’intama.
Charles Munyaneza yari Burugumesitiri wa Kinyamakara mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, kimwe na Emanuel Nteziryayo wari Burugumesitiri wa Mudasomwa muri iyo perefegitura, na Céléstin Ugirashebuja we wategekaga iyari Komini Kigoma muri Gitarama. Muri ayo makomini haguye Abatutsi batabarika,kubera amabwiriza y’izi nkoramaraso.

Igitangaje ariko, mu mwaka wa 2017 Urukiko Rukuru aho mu Bwongereza rwashimangiye ko hari ibimenyetso simusiga bigaragaza ko aba bantu 5 bakoze ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko kuva icyo gihe ntibaburanishijwe cyangwa ngo boherezwe mu Rwanda. Amaherezo y’inzira ni mu nzu ariko,ubanza noneho akabo kashobotse. Kabone n’ubwo bashobora gutoroka ubutabera bwo mu Bwongereza nk’uko barimo kubigerageza, aho bazajya hose bazafatwa, cyangwa bapfe bangara nka Gahini amaze kwica umuvandimwe we Abeli.

2022-06-28
Editorial

IZINDI NKURU

Umuriro ukomeje kwaka muri RNC : Bamwe mu bayobozi bayo muri Canada banze gushyira mu bikorwa icyemezo kibahagarika

Umuriro ukomeje kwaka muri RNC : Bamwe mu bayobozi bayo muri Canada banze gushyira mu bikorwa icyemezo kibahagarika

Editorial 02 Dec 2019
Ngoga Shema Fabrice yemejwe nk’umukandida rukumbi wemerewe kwiyamamariza umwanya w’Umuyobozi wa FERWAFA

Ngoga Shema Fabrice yemejwe nk’umukandida rukumbi wemerewe kwiyamamariza umwanya w’Umuyobozi wa FERWAFA

Editorial 12 Aug 2025
Bujumbura  abafaransa bakomeje guhigwa bukware

Bujumbura abafaransa bakomeje guhigwa bukware

Editorial 25 Jun 2018
Rwanda signs USD 39 million mining deal with Tri Metals Mining (Rwanda) Limited

Rwanda signs USD 39 million mining deal with Tri Metals Mining (Rwanda) Limited

Editorial 12 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Guverinoma yatangije ku mugaragaro ishyirwa ry’utugabanyamuvuduko mu modoka
Mu Mahanga

Guverinoma yatangije ku mugaragaro ishyirwa ry’utugabanyamuvuduko mu modoka

Editorial 27 Sep 2016
Gasabo: Abakorera ibikorwa byabo ahagenewe inganda bagejejweho ubutumwa bwo kwirinda inkongi z’umuriro
Mu Rwanda

Gasabo: Abakorera ibikorwa byabo ahagenewe inganda bagejejweho ubutumwa bwo kwirinda inkongi z’umuriro

Editorial 06 Jun 2017
America:2 bitabye Imana17 barakomereka nyuma yo kuraswa mu ishuri rya Kentucky high school muri America
HIRYA NO HINO

America:2 bitabye Imana17 barakomereka nyuma yo kuraswa mu ishuri rya Kentucky high school muri America

Editorial 24 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru