Ku munsi w’ejo tariki ya 25 Ukuboza, ubwo abantu barimo baramya Imana bishimira ko umukiza yabavukiye, kuri Cathedral ya Bugembe ho abari bagiye mu misa banze kumva ubutumwa umudepite wo muri ako gace yari yabageneye ubwo yahabwaga micro bahitamo kwisohokera bose.
Daily monitor dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mudepite witwa Nelson Lufafa yahawe mikoro nk’umushyitsi mukuru kandi w’umunyacyubahiro, ngo agire ubutumwa atanga bw’umunsi mukuru ku bo bari kumwe, abantu bahita basohoka batumvise icyo ababwira kubera kutamwishimira.
Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko aba bakirisitu basohotse bakanga kumutega amatwi kuko ari umwe mu bashyize umukono ku ikurwaho ry’ingingo igenera imyaka uwiyamamariza kuba perezida muri Uganda, bakavuga ko batishimiye ko yashyigikiye izo mpinduka zishobora gutuma perezida museveni akomeza kubayobora.
Aba baturage bashinja kandi uyu mudepite kubagaragaza nabi mu Nteko ishinga amategeko nk’akarere ahagarariye, kuko bavuga ko batigeze bamutuma gukuraho ingingo igena imyaka y’umukuru w’igihugu.
Ku murongo wa telephone, uyu mudepite yahakanye aya makuru agira ati “Buri wese yari anyishimiye turi gusangira umunsi mukuru ariko ubwo bampaga mikoro rwose nta muntu wasohotse uretse abagore basakuje cyane bavuga ko nasinye itegeko rikuraho ingingo igenera muukuru w’igihugu imyaka.
Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko Atari ku nshuro ya mbere muri kariya gace abaturage bagaragaza ko batishimiye ibitekerezo bitangwa n’abadepite babahagarariye mu Ntako ishinga amategekko.