• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Agasuzuguro ka Ingabire Victoire kafashe indi ntera.Noneho ngo u Rwanda ruri inyuma ya Kongo mu bijyanye n’imiyoborere?
P

Agasuzuguro ka Ingabire Victoire kafashe indi ntera.Noneho ngo u Rwanda ruri inyuma ya Kongo mu bijyanye n’imiyoborere?

Editorial 28 Apr 2023 Amakuru, ITOHOZA, Mu Rwanda

“U Rwanda ntirukwiye gutokora Kongo, rwirengagije umugogo uri mu jisho ryarwo”. Aya ni amagambo Ingabire Victoire Umuhoza, IVU, yavugiye kiganiro yagiranye na Serge Ndayizeye wo kuri radiyo RUKWIZAMPUHA“ITAHUKA” y’ibigarasha, ubwo yemezaga ko “uRwanda rukwiye kwigira kuri Kongo isomo ry’imiyobore myiza”.

Twumvise amagambo mabi asohoka mu kanwa ka Victoire, ariko ubu bwo si ubuswa gusa, ahubwo ni n’ubusazi. Ntawakwirirwa atanga ingero zerekana intambwe idasubira inyuma uRwanda rwateye mu miyobirere myiza, n’izerekana ko ubutegetsi bwa Kongo ahubwo busa n’ubutariho, ku buryo no kubuzahura bizagorana. Ibyegeranyo by’abahanga kuri iyi ngingo ntawabijyaho impaka, uretse IVU wemeza ko umuravumba uryoha kurusha ubuke. Icyakora byose biterwa n’akanwa da!

Ikiganiro cya IVU na Serge Ndayizeye cyabaye nko kwibaza ukisubiza, cyangwa kwikirigita ugaseka, kuko bombi basangiye imyumvire icuramye, mbese kwabaye kunganirana mu buyobe. Reka tugaruke ku ngingo batinzeho, zerekanye imitekerereze iciririritse ku birego bashinja ubuyobozi bw’uRwanda.

Ingabire Victoire yemeza ko ntacyo uRwanda rwakoze ngo rucyure impunzi.

Uyu mugore uhora ashakisha uko yatuka icebe ry’inka, yirengagiza intumwa zitabarika uRwanda rwohereje mu nkambi z’impunzi z’Abanyarwanda mu bihugu byinshi, intego ari ukuzishishikariza gutaha. Mu bagiye muri ubwo butumwa, twavuga nka ba nyakwigendera Gen Gatsinzi Marcel, Madamu Aloyiziya Inyumba, Madamu Sérahine…, Hon Senateri Iyamuremye Augustin, n’abandi beshi cyane.

Intumwa zihitiwemo n’impunzi ubwazo nzo zaje mu Rwanda inshuro utabara, mu cyiswe”Come and see’’, zisubira mu bihugu byazakiriye gutanga ubutumwa bwo gutaha, kandi abenshi barabyumvise.

Aho Umuryango w’Abibumbye ufatiye umwanzuro ko nta Munyarwanda ugomba gukomeza kwitwa impunzi, kuko nta mpamvu n’imwe yagaragazaga icyatuma izo mpunzi zidataha, Leta y’uRwanda ifatanyije n’ishami ry’Umuryango ryita ku Mpunzi HCR ndetse n’ibihugu byakiriye impunzi z’Abanyarwanda, bashyize umukoro ku masezerano agamije gufasha impunzi gutaha ku bushake, ababyifuza bakaguma aho bari ariko bafite uburenganzira bwo gusura u Rwanda, cyangwa bakagumayo batitwa impunzi, ahubwo barahawe ubwenegihugu bw’ibihugu barimo. Ababarirwa muri miliyoni 3 bamaze gutaha, kandi baratekanye mu rwababyaye.

Ese abantu baremye imitwe yitwaje intwaro bakomeza kwita impunzi nk’Ingabire abishaka?

Ingabire Victoire agaruka cyane cyane ku Banyarwanda bakiri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Dmokarasi ya Kongo, ndetse akinavugira ko hari n’abari mu mitwe yitwaje intwaro, nka FDLR n’indi. Abo rero nibo asabira gushyikirana n’uRwanda, mbere yo gutaha rukabemerera “urubuga rwo gukorera politiki mu Rwanda”. Iby’ubutabera Ingabire Victoire ntabikozwa, kuko yemeza ko abo bantu bitirirwa ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha kandi ari abatagatifu.

Uretse ko IVU anirengagiza nkana ko hari abahoze muri FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro bahisemo kuzishyira hasi bagataha, ntasobanura imbogamizi uRwanda rwashyizeho, zabujije ababyifuza kugaruka mu gihugu cyabo ku neza. Ahubwo muri bwa buswa bwe twavuze, arivuguruza akemeza ko abatashye babayeho neza kimwe n’abandi baturage.

Ingabire Victoire yemeza ko nyirabayazana w’ibibazo by’umutekano muri Kongo ari uRwanda.

Uretse no muri icyo kiganiro kuri Rukwizampuha”Itahuka”, IVU yananditse inyandiko nyinshi, zirimo amteshwa abayoboke be bakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga, aho yemeza ko ubwo u Rwanda rwasenyaga inkambi z’Integahamwe muri Kongo, muw’1996, ngo ari bwo umutekano muke muri Kongo watangiye. Nyamara akirengagiza ibyegeranyo bya Leta ya Kongo ubwayo, ibyavuzwe n’abanyepolitiki bo muri Kongo nka Etienne Tshisekedi, ise wa Perezida Tshisekedi, ibyatangajwe na Loni n’indi miryango yafashije impunzi z’Abanyarwanda, byose byerekana ko kuba impunzi z’abanyarwanda, ziganjemo abari bamaze kugira uruhare muri Jenoside akorewe Abatutsi, zarinjiye igihiriri muri Zayire, ariyo Kongo ya none, ari bwo umutekano wa Kongo wari utangiye inzira y’umusaraba.

Abo Banyarwanda barimo abasirikari, abajandarume, Interahamwe, Impuzamugambi, n’abandi bagizi ba nabi utabonera izina. Binjiranye muri Kongo intwaro zabo, maze ubugome bari bavanye mu Rwanda babukoresha mu kwica no gusahura Abanyekongo, gusambanya abagore ku ngufu no kubiba ingengabitekerezo ya jenoside yibasiye Abatutsi b’Abanyekongo. Nguko uko ibihumbi n’ibihumbagiza by’Abanyekongo byatangiye guhungira mu bihugu byo muri aka karere, mu Rwanda honyine hakaba hari ababarirwa mu bihumbi 80, bahamaze imyaka isaga 20.

Nta gitangaje ariko kuba IVU yatagatufuza abicanyi bahungiye muri Kongo, kuko ari umwe mu babaye abayobozi babo, ubwo ku ikubitiro yabaga umukuru wa RDR , ishyaka ry’impunzi ryari rigamije kugaruka gufata ubutegetsi mu Rwanda. RDR niyo yaje kuvamo ALIR na FDLR y’uyu munsi.

Kuri Ingabire Victoire, mu butegetsi bw’uRwanda ngo hari “akajagari”(Désordre), kabuza abantu gukorera mu bwisanzure. 

Mu kiganiro n’ishimi ye Serge Ndayizeye, Ingabire Victoire yanagarutse ku ishyaka rye”DALFA”, ngo kuba ritaremerwa bikaba biterwa na”désordre”(akajagari) mu butegetsi. IVU ntajya azirikana ko afite ubusembwa butamwemerera gushinga umutwe wa politiki, kuko yahamwe n’ibyaha, bikamuhesha igihano cy’igifungo cy’imyaka 15.

Ese abo yita abayoboke be ngo bafunze, bakwitwa bate “abarwanashyaka” b’ishyaka ritemewe n’amategeko? Ingabire Victoire kandi ntakozwa iby’IHURIRO RY”IMITWE YA POLITIKI MU RWANDA, ngo kuko mashyaka ari muri iryo huriro akorera mu kwaha kwa FPR-Inkotanyi. Ese ko Integekonshinga riteganya ko kujya muri iryo Huriro atari itegeko, IVU abyita ukwaha kwa FPR abikomoye kuki? Imitwe ya politiki iri muri iri huriro yagombye kubaza IVU ikimutera kuyipfobya, no kuyifata nka baringa.

Sosiyete Sivile nyarwanda nayo IVU yayongeyeho uburimiro, ayishinja kuba inkomamashyi. Aha naho niba Sosiyete Sivile itamaganye iyi mvugo ya Ingabire Victoire, bizafatwa nk’aho koko irafite ubwisanzure. Ni nako bimeze kuri Hon. Frank Habineza, washinjwe na Ingabire ubugwari, ngo kuko yasabye imbabazi ku mugaragaro, ubwo yari yateshutswe, nawe agasaba Leta kugirana ibiganiro n’abarimo abajenosideri. Ese koko Frank Habineza, Leta yagushyizeho iterabwoba ngo usabe imbabazi, cyangwa ni umutimanama wawe wakweretse ko wari wibeshye? Bitugaragarize witandukanya na Ingabire, nibitaba ibyo turagufata nk’ikirumirahabiri, gifite ibyo gitangaza mu ruhame, n’ibyo kiziranyeho na IVU.

Ingabire Victoire ngo azarwanya yivuye inyuma ko u Rwanda rwakura abimukira mu Bwongereza.

u Rwanda rwagiranye amasezerano n’Ubwongereza, yo kwakira abimukira bajya muri icyo gihugu mu buryo butemewe n’amategeko. Aya masezerano agamije kurokora ibihumbi by’abantu biyahura mu nzira z’inzitane bajya mu Burayi rwihishwa, abatabarika bakahasiga ubuzima.

Leta y’Ubwongereza ijya gusaba u Rwanda kwakira abo bimukira, ni uko bwari bwasuzumye imiterere yarwo mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu n’imibereho rusange mu Rwanda. Nyuma yo gusura u Rwanda, abategetsi b’Ubwongereza banyuranye batangaje ko nta makemwa, ko ahubwo abo bimukira bazabaho neza kurusha n’aho bifuzaga guhungira. Ubyamya bw’impunzi zavuye muri za Libiya, Kongo,Eritereya, Afghanistan n’ahandi, bwashimangiye ko nta mpungenge n’imwe yagombye kubuza abo bimukira kuza mu Rwanda.

Ibi byose Ingabire Victoire ntabireba, ahubwo yemeza ko ngo kuba uRwanda rudacyura impunzi zarwo, ari ikimenyetso cy’uko rutanakwakira abo bimukira. Ese yigeze yumva hehe uRwanda ruvuga ko “uRwanda ari nk’ikirahure cyuzuye amazi” ku buryo nta mpunzi n’imwe yataha, nk’uko ubutegetsi bwa MRND Ingabire Victoire na Serge Ndayizeye bakumbuye, bwabivugaga?

Ingabire Victoire avuga ko ubukungu bw’uRwanda butarwemerera kwakira abo bimukira. Nyamara uretse ko we n’abo babyumva kimwe ubumuntu bwabashizeho, kwakira abari mu kaga si ubukire, ahubwo ni umutima utabara. Icyakora koko ibyo gutabara IVU ntiwabimubaza, ibyo azi neza ni UGUTABA, nk’ibyo nyina yakoze i Butamwa.

Twanzura rero, Ingabire Victoire arasaba ko abajenosideri bahabwa ijambo mu Rwanda. Ibyakozwe mu gucyura impunzi kuri we ntibihagije, ari nayo mpamvu ashishikariza impunzi, cyane cyane izo mu Burasirazuba bwa Kongo kutazemera ko HCR ibacyura ku neza. Ngo bazabanze bayisabe gutegeka uRwanda kubaha ubwisanzure mu gukora politiki. Ariko se koko, imyaka uyu mugore amaze mu Rwanda, ntaramenya ko ubuyobozi bwarwo budakorera abaturage ibyiza kubera ko bwabisabwe n’abandi?

Gusa niba yumva ko iyo HCR izategeka uRwanda gushyira ubutegetsi mu biganza bijejeta amaraso, ntacyo mwijeje. Abahisemo gupfira mu mashyamba ya Kongo ngo bazataha barwana, Ingabire arabashuka. Arirenza imireti, arinywera imivinyo yageretse akaguru ku kandi, ishimishamubiri ntarirara, umutekano ni wose, namwe ngo muramurwanirira.

Mwavuye mu buyobe ra, ko inzira zikigendwa!

2023-04-28
Editorial

IZINDI NKURU

Tunisia na Burkina Faso zageze muri 1/4 cy’irushanwa ry’igikombe cya Afurika

Tunisia na Burkina Faso zageze muri 1/4 cy’irushanwa ry’igikombe cya Afurika

Editorial 24 Jan 2022
Urwandiko: Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame – intore izirusha Intambwe

Urwandiko: Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame – intore izirusha Intambwe

Editorial 24 Jul 2017
Ubushishozi bw’abanyapolitiki ba Kongo bugerwa ku mashyi

Ubushishozi bw’abanyapolitiki ba Kongo bugerwa ku mashyi

Editorial 26 Dec 2022
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu mukino wo gusiganwa ku magare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu mukino wo gusiganwa ku magare

Editorial 28 Sep 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rwatubyaye Abdoul ntari kumwe n’Amavubi yerekeje muri Cote d’Ivoire gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026
Amakuru

Rwatubyaye Abdoul ntari kumwe n’Amavubi yerekeje muri Cote d’Ivoire gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026

Editorial 03 Jun 2024
Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia bifatanyije n’Abaturage mu muganda
Mu Rwanda

Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia bifatanyije n’Abaturage mu muganda

Editorial 29 Apr 2017
ITANGAZO
Mu Mahanga

ITANGAZO

Editorial 31 May 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru