Nyuma yo kuzenguruka inkiko zose asaba ko atashyikirizwa ubutabera ngo aburanishwe ku byaha bikomeye birimo uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Kanama 2021, Urukiko rw’ Ubujurire rw’I Paris mu Bufaransa narwo rwashimangiye icyemezo cyari cyarafashwe n’izindi nkiko, maze rwemeza ko urubanza rwa Agatha Kanziga wahoze ari umugore wa Yuvenali Habyarimana rugomba kubaho.
Iyi nkuru yashegeshe cyane abajenosideri n’ababashyigikiye, kuko batangiye kubona ko amaherezo ubutabera buzakora akazi kabwo, umugizi wa nabi akagaragara, umwere nawe akajya ahabona.
Ibi bije bikurikira isezerano Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa yahaye isi yose ubwo yasuraga u Rwanda muri Gicurasi uyu mwaka, akavuga ko igihe kigeze ngo umuntu wese ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ashyikirizwe inkiko.
Agatha Kanziga w’imyaka 78 y’amavuko, ni umwe mu Banyarwanda bamaze imyaka bidegembya mu Bufaransa kandi Leta y’uRwanda yaramaze gutanga impapuro zisaba kubata muri yombi. Yageze mu Bufaransa mu mwaka w’1998. Nubwo Ubufaransa bwirinze kumuha ubuhungiro mu buryo bweruye, ntibwanamuburanishije cyangwa ngo bumwohereze kuburanira mu Rwanda, ahabereye ibyaha akekwaho.
Abatangabuhamya, abashakashatsi,abanyamategeko n’abandi bakurikiraniye hafi amateka y’uRwanda, bavuga ko Agatha Kanziga yari mu “kazu” kateguye kakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi byanatumye Impuzamashyirahamwe y’Imiryango Iharanira Inyungu z’abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi, CPC itanga ikirego muw’2008, ariko Agatha Kanziga akomeza gutaratamba, asaba ko urubanza rwe rutabaho. Yakomeje gukingirwa ikibaba cyane cyane n’abahoze mu butegetsi bw’Ubufaransa,nabo ubwabo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urukiko rw’Ubujurire rwanze kwakira icyifuzo cya Agatha Kanziga cyo kuvanaho urubanza rwe, ariko ntihahise hatangazwa igihe ruzabera n’aho ruzabera.
Uretse Agatha Kanziga, mu Bufaransa hariyo abandi ba ruharwa nka Laurent Bucyibaruta wamarishije Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro yategekaga, Padiri Wenceslas Munyeshyaka wamamaye mu kwica Abatutsi no gusambanya abagore ku ngufu byakorewe kuri Kiliziya ya Sainte Famiye mu Mujyi wa Kigali, Col Laurent Serubuga nawe wari igikomerezwa mu bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, Gen Aloys Ntiwiragabo n’abandi benshi bari ku rutonde rw’abo Ubutabera bw’uRwanda budasiba gusaba ko bashyikirizwa inkiko.Barushya iminsi bagira, amaherezo bazasobanura iby’ubugome bwabo, kuko amaraso arasama.