Ntibisaba ubuhanga mu isesenguramvugo ngo wumve ko ibiganiro bya Aimable Karasira bigamije kwangisha abaturage ubuyobozi no guteza imidugararo mu gihugu. Amaze kubigira akamenyero, aho atuka ku mugaragaro ubuyobozi, kugeza n’aho yemeza ko burutwa n’ubwa MRND yoretse Igihugu. Ntatinya gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, akemeza ko abishwe aribo bizize, ndetse ntatinye kugereka ubwicanyi ku ngabo zabuhagaritse.
Abakurikiranira hafi ibyo avuga bibaza byinshi. Ese Aimable Karasira yaba afite uburwayi bwo mu mutwe bumuvugisha ibintu ubundi bidashobora kuvugwa n’umuntu muzima? Niba se ari umurwayi, kuki adashyikirizwa abaganga bavura indwara zo mu mutwe, aho gukomeza kurebera “umusazi” wangiza? Ese abamuha ijambo bo si abafatanyacyaha bagaburira uburozi abaturage?
Abasesenguzi nyamara bo nta burwayi babona muri Karasira. Ni umuntu waminuje mu mashuri ukora ibyo azi neza , atayobewe n’ingaruka zabyo. Hari amakuru yizewe avuga ko abanzi b’u Rwanda bamuha amafaranga kugirango akomeze yangize, nk’uko Rusesabagina n’abambari be bakomeje kuyaha Agnès Nkusi, Niyonsenga Dieudonné alias Cyuma Hassan benshi bita Hassan Ngeze, n’abandi bahagurukiye gusenya ibyiza Abanyarwanda baharanira.
Ikibazo rero abantu bibaza:Aimable Karasira afite ubuhe budahangarwa butuma yikorera, akivugira ibyo ashaka, mu Gihugu giharanira kugendera ku mategeko? Nibyo, Itegekoshinga ry’u Rwanda ryemerera buri wese uburenganzira mu gutanga ibitekerezo, ariko ingingo yaryo ya 34 ikibutsa ko ubwo burenganzira butemererwa kubangamira ubw’abandi. Ese inzego zagahannye abantu nka Aimable Karasira ntizaba zaraguye mu mutego wo kwitiranya “ubwisanzure” n’ubwigomeke?
Uko byagenda kose, Abanyarwanda barababaye bihagije, ku buryo ntawe ukwiye gukomeza gutoneka ibikomere byabo. Niba twemeranywa ko nta muntu uri hejuru y’amategeko, harageze rwose, nako harakerewe, ngo inzego z’ubuyobozi zikore akazi kazo ko kurinda ituze n’umudendezo by’Igihugu, kandi kurebera abagizi ba nabi tuzi aho byagejeje uru Rwanda.