Komite ngenzuzi ya Diaspora Nyarwanda iherutse gufata icyemezo kirukana burundu, Alice Cyusa wari umaze umwaka n’amezi 11 ari umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu mahanga ku rwego rw’Isi na Norbert Haguma wari Visi Perezida we, babashinja ‘amakosa akomeye ashobora gusenya umuryango’.
Iyi komite yahagaritse aba abayobozi nyuma yo gusanga mu mikorere yabo harimo ‘ibibazo biteye ubwoba ku buryo bidakemuwe vuba na bwangu’ abanyarwanda ba Diaspora Nyarwanda bahura n’ingaruka nyinshi zirimo kuba umuryango wasenguka kubera amakimbirane, amatiku n’amacakubiri aterwa n’imikorere idahwitse y’aba bayobozi bahagaritswe.
Umwanzuro uhagarika aba bayobozi bombi wafashwe na Komite ngenzuzi igizwe na Apollo Mbabazi, Julienne Mukabucyana na Padiri Eric Déo Kabera; kuwa 17 Ugushyingo 2016; nyuma y’uko mu Ukuboza 2015 nabwo hari hafashwe icyemezo cyo kubahagarika ariko baza guhabwa umwanya wo kwikosora.
Itangazo ryirukana burundu aba bayobozi rigira riti “ mu nama yabereye muri Minaffet yamaze amasaha menshi agera kuri ane n’igice yari iyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Alice Kabagire Cyusa yahawe umwanya uhagije wo kwisobanura, ariko birangira bigaragariye buri wese ko ibyo yahaniwe ari ukuri kandi bifatika.”
Alice Cyusa
“Nuko Alice Kabagire Cyusa agirwa inama yo gusaba imbabazi kandi yizeza ko bitazasubira maze na bagenzi be bo muri komiti bagirwa inama yo kumubabarira bakanamuha amahirwe yo kwikosora nuko birangira bose bemeye izo nama bagiriwe.”
“Iyo nama yabereye muri Minaffet yarangiye abari mu nama bose bizeye ko hagiye kubaho kwikosora ariko siko byagenze ahubwo amafuti yarushijeho gukaza umurego biba bibi kurushaho kugeza magingo aya.”
Amakosa Kabagire na Haguma bashinjwa
Iyi komite ivuga ko ibyaha basabiye imbabazi batigeze babihagarika cyangwa ngo babigabanye ahubwo byafashe indi ntera kuko bahisemo gukorera mu bwiru no gusuzubura bagenzi babo muri komite. Ibyo byatumye abashoboraga kubagira inama bahezwa, bimwe mu byemezo bakabimenya impitagihe cyangwa bakabimenya bivuye mu itangazamakuru.
Norbert Haguma
Iri tangazo rigira riti “By’umwihariko mwateguye urugendo rwo kujya muri Norway, mwirengagiza ubutumire mwahawe nk’umuyobozi wa RDGN mu gikorwa cyari kiyobowe First Lady w’u Rwanda cyabereye Washington DC. Ibi bikaba byarababaje abantu benshi bavugaga ko Komiti ya RDGN itahaye agaciro icyo gikorwa cyabereye aho mutuye muri USA.”
Iki komite ivuga ko Cyusa yageze n’aho ahagarikwa mu buyobozi bwa Diaspora muri Leta ya Indiana aho asanzwe atuye ashinjwa kuvangira ubuyobozi bwo muri Diaspora yaho no kuyicamo ibice.
Ikindi twamenye n’uko Cyusa yari asigaye akorana byahafi n’ibigarasha ndetse akaba anavugwaho no guharabika bagenzi be mu Itangazamakuru ryo mu Rwanda agamije kubatesha agaciro mu banyarwanda.
Umwanditsi wacu