Mu rwego rwo kwitegura isubukurwa ry’imyitozo ndetse n’amarushanwa, ikipe y’ingabo z’igihugu y’u Rwanda ya APR FC yapimishije abakozi bayo Koronavirusi bitegura gusubukura imyitozo itegura shampiyona y’u Rwanda izakinwa izakinwa guhera tariki ya 1 Gicurasi 2021 kugeza kugeza ku ya 29 Kamena 2021.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Mata 2021, nibwo ikipe ya APR FC yapimishije abakozi bayo mbere yo kwinjira mu mwiherero usanzwe ubera i Shyorongi mu karere ka Rulindo, Iyi kipe ikaba yapimishirije abakozi bayo mu bitaro bya gisirakare biherereye i Kanombe.
Iki gikorwa kibaye nk’uko amategeko y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA iteganya ko mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi mbere yo kwinjira mu mwiherero ikipe ibanza gupimisha abakinnyi ndetse n’abandi bakozi bayo.
Ikipe ya APR FC irimo kwitegura gusubukura imyitozo hitegurwa ikinwa rya shampiyona y’u Rwanda y’umwaka w’imikino wa 2020-2021 , Iyi kipe iri mu itsinda rya mbere aho iri kumwe na Bugesera FC, AS Muhanga ndetse na Gorilla FC.
Biteganyijwe ko imikino isubukura iyi shampiyona izakinwa mu buryo bw’amatsinda aho kuri ubu hari amatsinda ane agizwe n’amakipe ane, ikipe ebyiri za mbere zikazakomeza muri 1/4 cy’irangiza naho abiri ya nyuma muri buri tsinda azishakemo ebyiri zizamanuka mu cyiciro cya kabiri.