• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Amafoto – Chelsea yatwaye igikombe kiruta ibindi ku mugabane w’i Burayi, ni nyuma yo gutsinda Villa Real kuri Penaliti 6-5

Amafoto – Chelsea yatwaye igikombe kiruta ibindi ku mugabane w’i Burayi, ni nyuma yo gutsinda Villa Real kuri Penaliti 6-5

Editorial 12 Aug 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Kanama 2021, mu mujyi wa

Belfast wo mu gihugu cya Ireland y’Amajyaruguru, niho habereye umukino wa nyuma wa super cup 2021 wahuje ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza ndetse na Villareal yo mu gihugu cya Esipanye.

Uyu mukino wabereye kuri sitade ya Windsor Park warangiye ikipe ya Chelsea itsinze kuri Penaliti 6-5, ni nyuma yaho amakipe yombi yari yanganyije igitego kimwe kuri kimwe mu minota 120 y’umukino.

Muri uyu mukino ikipe ya Chelsea niyo yatangiye neza ibona igitego ubwo hari ku munota wa 27′, iyi kipe yo mumujyi wa Londre yatsindiwe na rutahizamu Hakim Ziyech waje no kugira ikibazo cy’imvune y’urutugu, iki gitego kimwe ni nacyo cyatandukanyije impande zombi mu gice cya mbere.

Amakipe yombi avuye ku ruhuka, ikipe ya Villa real itozwa na Unai Emery wahoze mu ikipe ya Arsenal mu gihugu cy’u Bwongereza yabonye igitego cyo kwishyura ubwo hari ku munota wa 71 cyatsinzwe na Gerard Moreno, iki gitego cyagejeje amakipe yombi ku munota wa 90 ari ubusa ku busa.

Nyuma yo kunganya, amakipe yombi yahawe iminota 30 y’inyongera ariko nayo ntakintu yabyaye ku mpande zombi, ubwo mu minota 120 umukino warangiye ari igitego 1-1.

Ikipe ya Chelsea yegukanye igikombe, nyuma yaho yatsinze Villa real kuri penaliti 6-5, iki gikombe Thomas Tuchel yegukanye kikaba cyabaye icya kabiri nyuma yo gutwara icya Champions League.

Igikombe kiruta ibindi kizwi nka Super Cup cyegukanywe na Chelsea ku ncuro ya kabiri nyuma yaho iheruka gutwara igikombe nk’iki mu mwaka wa 1988, gihuza ikipe yatwaye UEFA Champions League ndetse n’iyatwaye UEFA Europa League.

Gutwara igikombe kuri Thomas Tuchel bimugize umutoza wa mbere wa Chelsea utwaye igikombe cya UEFA Champions League ndetse na UEA Super Cup mu mwaka umwe .

Umukinnyi Jorgihno wa Chelsea nawe yubatse amateka yo kuba ariwe mukinnyi wegukanye igikombe cya Champions League, Super cup ndetse na Euro mu mwaka umwe wenyine.

Chelsea itwaye iki gikombe yitegura gutangira shampiyona y’u Bwongereza mu mwaka w’imikino wa 2021-2022, iyi kipe ikazatangira uyu mwaka ikina na Crystal Palace ku wa gatandatu ku isaha ya sakumi zo mu Rwanda.

2021-08-12
Editorial

IZINDI NKURU

Miami Heats yari yageze ku mu kino wa nyuma wa NBA iheruka, yasezerewe na Millwakee Backs.

Miami Heats yari yageze ku mu kino wa nyuma wa NBA iheruka, yasezerewe na Millwakee Backs.

Editorial 30 May 2021
Leta ya Uganda yakoze amakosa ubwo yasinyiraga inguzanyo yo kwagura ikibuga cy’indege cya Entebbe none birangiye bugishyize mu maboko y’Abashinwa

Leta ya Uganda yakoze amakosa ubwo yasinyiraga inguzanyo yo kwagura ikibuga cy’indege cya Entebbe none birangiye bugishyize mu maboko y’Abashinwa

Editorial 26 Nov 2021
Umusifuzi w’umunyarwandakazi Mukansanga Salima yabaye umugore wa mbere uyoboye imikino y’abagabo mu gikombe cya Afurika

Umusifuzi w’umunyarwandakazi Mukansanga Salima yabaye umugore wa mbere uyoboye imikino y’abagabo mu gikombe cya Afurika

Editorial 19 Jan 2022
Amateka yandikiwe i Maputo: Rayon Sports yerekeje mu matsinda ya Caf Confederation Cup

Amateka yandikiwe i Maputo: Rayon Sports yerekeje mu matsinda ya Caf Confederation Cup

Editorial 19 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuhanzi Ciney yavuye ku izima uvuga ko atwite
SHOWBIZ

Umuhanzi Ciney yavuye ku izima uvuga ko atwite

Editorial 27 Jun 2018
U Buyapani bwahaye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 90 $ yo kurwanya igwingira mu bana
UBUKUNGU

U Buyapani bwahaye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 90 $ yo kurwanya igwingira mu bana

Editorial 16 Aug 2019
AS Kigali yasoje imikino ibanza itakaza, Okoko Godfroid utoza Rutsiro FC abona amanota 3 ye ya mbere nk’umutoza mukuru
Amakuru

AS Kigali yasoje imikino ibanza itakaza, Okoko Godfroid utoza Rutsiro FC abona amanota 3 ye ya mbere nk’umutoza mukuru

Editorial 22 Dec 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru