Kuri iki Cyumweru, nibwo ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA brwaatangaje ko Umunya-Algeria Adel Amrouche ariwe mutoza mushya w’Amavubi asimbuye Frank Spittler.
Nk’uko byatangajwe binyuze ku mburaga nkoranyambaga za FERWAFA, Adel Amrouche w’imyaka 57 azungirizwa n’abatoza babiri, Eric Nshimiyimana n’Umudagekazi Dr Carolin Braun.
Adel Amrouche yatoje amakipe atandukanye arimo u Burundi,Kenya,USM Alger,Libya ,MC Alger,Botswana,Yemen na Tanzania aherukamo aho yajyanye nayo mu Gikombe cya Afurika 2024.
Mu ikipe y’Igihugu y’Abagore, Cassa Mbungo André ni we wahawe inshingano z’umutoza, aho azabifatanya no gutoza amakipe y’abakiri bato ndetse akazaba anashinzwe iterambere rya ruhago mu biro bya tekinike ku rwego rw’igihugu.
Cassa wahawe gutoza Amavubi y’Abagore yari aherutse gutoza imikino 2 yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika, akaba yarasezerewe na Misiri itsinze ibitego 3-2 mu mikino yombi.
Kuri Adel, amakuru ahari aravugwa ko yahawe gutoza Amavubi mu gihe cy’umwaka umwe naho Cassa we yahawe amasezerano y’imyaka ibiri.