Ikipe ya Rayon Sports yamuritse ku mugaragaro imyambaro izakoresha mu mwaka w’imikino 2025/2026, irimo umwambaro wo mu rugo, uwo hanze ndetse n’uwa gatatu.
Umwambaro wo mu rugo wakomeje isura y’umuco w’ikipe uri mu ibara ry’ubururu busanzwe, naho uwo hanze (Away Kit) uza mu ibara ry’umweru.
Umwihariko w’uyu mwaka ni umwambaro wa gatatu (Third Kit) wagaragajwe mu ibara ridasanzwe rijya gusa n’ibara ry’icyatsi bamwe banagaragaje ko itamenyerewe muri Gikundiro.
Mu gusobanuroa uyu mwambara Ubuyobozi bw’ikipe buvuga ko risobanura urukundo kamere abafana bakunda Gikundiro.
Iyi myambaro yamuritswe biteganyijwe ko izatangira kugurishwa kuri uyu wa Mbere mu iduka rya Gikundiro Shop riri mu mujyi wa Kigali, ku bufatanye na Kwesa.
Rayon Sports izambara iyi myambaro mishya mu mikino itegura shampiyona no mu mikino ibanza ya Shampiyona y’u Rwanda, aho hagomba kubanza umukino wo kuri uyu wa Gatanu izakina na Yanga SC yo muri Tanzania.
Imyenda yo mu Rugo, izajya yambara yakiriye imikino yayo:




Imyenda yo hanze:




Umwambaro wa Gatatu:








