Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo Christian Rwakunda, ejo yayoboye umuhango wo gutaha ku mugaragaro imirongo ibiri izakoreshwa mu gupima ubuziranenge bw’imodoka nto n’iziciriritse zitarenza toni 3 n’igice z’uburemere, ku kigo cya Polisi y’u Rwanda gipima ubuziranenge bw’imodoka giherereye I Remera mu karere ka Gasabo.
Buri murongo muri iyi yombi, ufite ubushobozi bwo gusuzuma imodoka zigera ku 100 ku munsi.
Uyu muhango kandi witabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DIGP Juvénal Marizamunda, ba Komiseri muri Polisi y’u Rwanda, abahagarariye amashyirahamwe atwara abantu n’abashoferi.
Mu ijambo rye, Rwakunda yashimye Polisi y’u Rwanda ku mbaraga yakoresheje yagura ubushobozi bw’iki kigo maze avuga ko Minisiteri ahagarariye izafasha igitekerezo yagejejweho cyo kuzashyira ikigo nk’iki mu Ntara zose.
Yagize ati:”Igenzura ry’imodoka rijyanye na gahunda z’ubwikorezi n’umutekano wo mu muhanda , niyo mpamvu twe na Polisi y’u Rwanda twiyemeje kubishyigikira.”
Yibukije ko igenzura Atari ukureba ubuzima bw’imodoka gusa ahubwo bugamije n’umutekano wo mu muhanda kimwe no kudakwirakwiza ibyangiza ibidukikije .
Rwakunda yakomeje avuga ko kwiyandikisha ku bashaka kugana iki kigo bizajya bikorerwa ku rubuga Irembo aho yagize ati:” Ibi bikorwa byo kwagura bizatuma tugira igihugu kirangwamo imodoka zifite umutekano.”
Ni imirongo ije yiyongera ku yindi itanu yari isanzwe ikoreshwa n’iki kigo nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi wa Polisi , Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Commissioner of Police (CP) George Rumanzi.
CP Rumanzi yavuze ko imirongo yongerewe izongera ubushobozi bityo igihe
abagana ikigo bategerezaga ngo bakorerwe kikazagabanuka kandi imodoka zizasuzumwa ku munsi ziziyongera.
Aha yagize ati:”Iyi mirongo ije ikenewe kuko izongera ubushobozi bw’iki kigo bityo bigatuma dutanga serivisi nziza ku batugana. Twashoboraga gukorera imodoka hagati ya 400 na 500 ku munsi ariko ubu tuzajya dukorera imodoka hagati ya 600 na 700 ku munsi.”
Yakomeje avuga ko kubera ubushobozi bwiyongereye buzatuma abagana iki kigo bajyaga bategereza hagati y’isaha imwe n’iminota 90 ku wazanye imodoka ye, ubu azajya ategereza igihe kitarenga iminota 45.
Isuzuma ubwaryo ntirirenza iminota 5 kandi haba harebwe byinshi ku modoka birimo uko isohora umwotsi, ibiyifasha guhagarara, ibituma itanyerera, ibiringanire bw’imitende yayo, uko imeze inyuma, amatara n’ibindi,…
CP Rumanzi yakomeje avuga ko hari gahunda yo kwagurira iki kigo mu ntara zose ndetse no kubona ibikoresho bihagije.
Yaboneyeho kandi gusaba ko hashakwa ahantu hitaruye umujyi , hazajya hakorerwa isuzuma ry’amakamyo ,aho yavuze ko byagabanya igihe cyakoreshwaga aho agize ati:”Ibi byose ni mu nyungu z’umutekano kandi ni imwe mu nshingano zacu.”
Polisi y’u Rwanda yatangiye ibikorwa byo gusuzuma imodoka mu mwaka wa 2008 aho iki kigo cyatangiranye n’imirongo ibiri n’ubushobozi bwo gusuzuma imodoka 150 ku munsi; aho bigaragara, nk’uko Polisi ibitangaza, ko impanuka ziterwa n’imiterere y’imodoka zagabanutse ku buryo bugaragara.
RNP