• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Amafoto – Sitade Amahoro yaganuwe na APR FC na Rayon Sports, umukino wabahuje urangira banganyije 0-0

Amafoto – Sitade Amahoro yaganuwe na APR FC na Rayon Sports, umukino wabahuje urangira banganyije 0-0

Ubwanditsi 15 Jun 2024 Amakuru, IMIKINO

Ikipe ya Rayon Sports Na APR FC zaganuye ubwiza bwa Sitade Amahoro ubwo bakinaga umukino wa gishuti watangiye saa Kumi n’imwe, ni umukino warangiye amakipe yombi arangiye ari ubusa ku busa.

Uyu mukino wakinwaga mu rwego rwo gusogongera iki kibuga ndetse na Sitade Amahoro yari imaze iminsi ivugururwa ikava ku kwakira abantu 25000 ikagera kuri 40000.

Mbere y’uko uyu mukino ukinwa habanje gukinwa umukino wahuje amakipe y’irerero rya Paris St Germain yo mu Bufaransa  n’iya Bayern Munich yo mu Budage.

Ni umukino warangiye abana b’irero ry’ikipe  ya Paris St Germain itsinze ibirego bibiri kuri kimwe cy’ikipe ya Bayern Munich.

Nyuma y’umukino wahuje aya marero nibwo APR FC na Rayon Sports zinjiye mu Kibuga, ni umukino wahuje aya makipe yarimo akoresha bamwe mu bakinnyi bayo bashya ndetse na bamwe bari mu igerageza.

Ku ruhande rwa Rayon Sports yari yahisemo gukoresha  Jackson Lunanga (GK), Muhire Kevin (c), Nshimiyimana Emmanuel [Kabange], Ganijuru Ishimwe Elie, Nsabimana Aimable, Mitima Isaac, Niyonzima Olivier Seif, Iraguha Hadji, Charles Bbaale, Yenga, Ndayishimiye Richard.

APR FC yo yahisemo gukoresha Ishimwe Pierre, Byiringiro Gilbert, Ndayishimiye Dieudonne, Nshimiyana Yunussu, Niyomugabo Claude, Mugiraneza Frodouard, Ruboneka Bosco, Kwitonda Alain, Kategaya Elie, Mugisha Gilbert na Dushimimana Olivier.

Uyu umukino warangiye ari ubusa ku busa wari witabiriwe cyane kuko abafana buzuye iyi stade nshya ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza.

Wiswe “Umuhuro mu Mahoro” kuko wari uwo gusogongera iki gikorwaremezo cya siporo mu gihe cyizatahwa ku mugaragaro tariki ya 4 Nyakanga ubwo u Rwanda ruzaba rwizihiza imyaka 30 ishize rwibohoye.

2024-06-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Henok Muluberhan yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2025, Byukusenge Patrick aba Umunya-Rwanda waje hafi

Henok Muluberhan yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2025, Byukusenge Patrick aba Umunya-Rwanda waje hafi

Ubwanditsi 24 Feb 2025
Real Madrid izahura na Manchester City, Arsenal izahure na Bayern Munichen – Uko Tombola ya 1/4 cya UEFA Champions League yagenze

Real Madrid izahura na Manchester City, Arsenal izahure na Bayern Munichen – Uko Tombola ya 1/4 cya UEFA Champions League yagenze

Ubwanditsi 15 Mar 2024
AMAFOTO- Mu rwego rwo kwitegura isubukurwa rya shampiyona Rayon Sports yasinyishije Muhire Kevin na Héritier Nzinga Luvumbu.

AMAFOTO- Mu rwego rwo kwitegura isubukurwa rya shampiyona Rayon Sports yasinyishije Muhire Kevin na Héritier Nzinga Luvumbu.

Ubwanditsi 24 Apr 2021
Inama nyunguranabitekerezo yahuje ubuyobozi bwa FERWAFA n’abanyamuryango bo mu kiciro ya Kabiri yanzuye ko imikino ya 2020-2021 izakinwa hagati muri Nzeri

Inama nyunguranabitekerezo yahuje ubuyobozi bwa FERWAFA n’abanyamuryango bo mu kiciro ya Kabiri yanzuye ko imikino ya 2020-2021 izakinwa hagati muri Nzeri

Ubwanditsi 20 Aug 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Ben Rutabana yabuze mu rukiko, hahanzwe amaso inzira za politiki
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Ben Rutabana yabuze mu rukiko, hahanzwe amaso inzira za politiki

Ubwanditsi 06 Mar 2020
U Burusiya bwemeje ko Syria yashwanyurije mu kirere ibisasu 71 mu birenga 100 yarashweho
INKURU NYAMUKURU

U Burusiya bwemeje ko Syria yashwanyurije mu kirere ibisasu 71 mu birenga 100 yarashweho

Ubwanditsi 15 Apr 2018
Trump aravugwaho kwishyura umukinnyi wa filime z’urukozasoni ngo atavuga ko baryamanye
POLITIKI

Trump aravugwaho kwishyura umukinnyi wa filime z’urukozasoni ngo atavuga ko baryamanye

Ubwanditsi 14 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru