Umunyapolitiki Twagiramungu Faustin uba ku mugabane w’u Burayi, avuga ko kudataha mu Rwanda ari uko yimwa ibyangombwa by’inzira, by’umwihariko ngo nta cyamubuza kuvuga kandi ngo ntiyataha aseseye.
Yabitangaje nyuma y’uko Paul Kagame ubwo yiyamamazaga muri Nyamasheke ku wa 29 Nyakanga 2017, aho Twagiramuntu avuka, yagize icyo amuvugaho, yongeraho ko bahora bamutumira ngo atahe ariko akanga.
Ubwo yari i Nyamasheke, Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yabanje gushima amashyaka 8 yishyize hamwe na FPR mu kwamamaza umukandida wa yo ndetse anashima abandi banyapolitiki bafite ibitekerezo byiza batabarizwa mu mashyaka ariko ngo bakaba bashyira mu gaciro bagafatanya na FPR.
Ati “….batari no muri ayo mashyaka batari no muri FPR , nka Makuza, nabo bashyira mu gaciro bafatanya na FPR, kandi babitangiye kuva kera”.
Umukandida, Paul Kagame yanagarutse mu mateka y’imikoranire ya FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya politiki ubwo urugamba rwari rurangiye, ari naho yahise agira icyo avuga kuri Twagiramungu ngo basaba gutaha.
Agira ati “Ngirango yababwiye, hari abantu bazanye kundeba [avuga Makuza] twubaka inzego zigiye gukurikira igihe cy’intambara irangiye dushyiraho Leta y’ubumwe n’ibindi, hari abantu benshi barimo ba Twagiramungu,… ngirango ni we yavuze uri hanze, ariko duhora dutumira ngo atahe ariko… yari ahari.
Icyantangazaga ni uko icyo gihe nyine bazana ari group nini, harimo abantu ba PL, PSD harimo icyo gihe iyari MDR, icyo gihe ni yo Twagiramungu yari ayoboye, icyo gihe tubasobanurira ibigiye gukorwa, icyo gihe icyantangaje Ni uko icyo gihe nyine uwo Makuza yavugaga [Twagiramungu] yambwiraga ngo ni njye ukwiriye kuba Perezida ariko hashize igihe gito arabihindura, ntabwo yari akinyifuza ngirango yibwiraga ko ahari azankoresha, nari nabaye urutindo yambukiraho ariko ibyo ni amateka”.
Mu gihe Paul Kagame avuga ko bahora batumira Twagiramungu ngo atahe, we avuga ko ananizwa, akimwa ibyangombwa by’inzira.
Aganira n’itangazamakuru aho aba i Burayi, Twagiramungu yagize ati “narananijwe, banyima pasiporo, kandi sinshobora kugenda nseseye, sinagenda ngo mbunde kandi kujya mu Rwanda ari uburenganzira bwange, n’ubwa buri muntu wese. Oya, sinasesera kandi nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa”.
Muri Kanama 2015, nibwo Twagiramungu yari yatangaje ko ashatse kuza mu Rwanda kwiyamamaza muri aya matora ya 2017 nta wa mubuza, ashimangira ko adashaje mu mutwe, ko imyaka nta ho ihuriye n’ibitekerezo.
Aho yagize ati “Nshatse kwiyamamaza natsindwa kubera ibitekerezo byange, ntabwo natsindwa kubera imyaka mfite. Ibyo ni ibyo abantu baba birirwa baririmba , niba nshaje ntabwo nshaje mu bwonko, ibitekerezo byange biracyari bya bindi”.
Faustin Twagiramungu w’imyaka 72, ubu ubarizwa mu gihugu cy’u Bubiligi, yabaye Minisitiri w’Intebe mu 1994, yiyamamaje mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye muri 2003, atsindwa na Paul Kagame afite amajwi (Twagiramungu) 3,62%.
Faustin Twagiramungu w’imyaka 72