Kuki ibyiciro by’abategetsi ba Uganda n’itangazamakuru barajwe ishinga no kubona imibanire y’igihugu cyabo n’URwanda ikomeza kujya irudubi.
Nyuma ya Philemon Mateke wongeye kugaragaza urwango afitiye w’u Rwanda, abicishije kurukuta rwe rwa twitter aho yagize ati: “Naburiye bagenzi banjye ko nta cyiza gishobora guturuka mu gusinyana amasezerano na shitani. Kwigura ntibyigeze bikora mu gihe cy’ingoma y’igitugu ya Hitler yo muri 1938 kandi ntibizigera bikora no kuri twebwe. Twarekuye abanyabyaha babo, nuko batwiturira kuturasira abaturage nk’imbwa. Igihe ni iki kugira ngo tugire icyo dukora kuri iyi myitwarire idahwitse”.
Undi uheruka kongera kugaragaza propaganda yo kwanga URwanda ni Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ishinzwe imyubakire, Chris Baryomunsi.
Nkuko urubuga eyalama.com, rumwe mu mbuga nyinshi zitangaza amakuru y’ibihuha ku buyobozi bw’URwanda, rwavuze ko impamvu Perezida Kagame yaba yarafunze umupaka ngo ni ukungira ngo yibonekeze! Ntasoni.
Bashingiye kuri ibyo bigambo, abasesenguzi bakaba batangazwa n’uko Baryomunsi ariwe muyobozi witwara mu buryo bwa cyana, cyangwa se ko abategetsi bamwe b’ubutegetsi bwa Uganda batannye, bityo bakaba baraciye ukubiri n’ukuri.
Igitangaje cyane n’uko aya magambo ya Baryomunsi yayavuze mu gihe Perezida we, na Perezida w’uRwanda bateguraga guhurira Luanda muri Angola ku Cyumweru. Iyo ikaba ariyo mishyikorano iheruka ku bijyanye n’imibanire ikomeza kugenda iyoyoka, hamwe n’abakuru b’ibihugu bya Angola na Kongo Kinshasa, nk’abahuza n’izindi ndorerezi.
Ni iki cyaba cyarateye Baryomunsi kuvuga bene biriya bigambo, aho muri ayo magambo ye, yaje kugereranya Perezida w’uRwanda n’abategetsi b’Iburayi mu binyejana byashize, ngo bajyaga batwika insengero mu rwego rwo kugirango bamenyekane ?
Abasesenguzi bakaba basanisha imyitwarire ya Baryomunsi no kwinangira kwa Uganda mu kuzuza inshingano zayo nk’uko byari byarumvikanyweho mu masezerano y’ubwumvikane yasinyiwe Luanda muri Kanama 2019. Kampala ikaba yaragombaga guhagarika gukorana n’imitwe irwanya URwanda, imaze igihe icumbikiye, ari nako iyitera inkunga no kuyorohereza ndetse no gufungura amagana y’abanyarwanda bafunze bazira amaherere.
Mu byukuri, haramutse hari umuntu wavugana n’uruhande rurimo gusubiza ibintu inyuma, kandi iyaba Baryomunsi atarimo no guharabika n’ibikorwa bya propaganda, yakabaye areba kure akanareba ubutegetsi bwa Sebuja. Mu mwaka ushize, ikipe y’URwanda yashyize ku karubanda uburyo Philemon Mateke Minisitiri wungirije wa Uganda ushinzwe ubutwererane mu Karere yijanditse mu gikorwa cy’iterabwoba ubwo URwanda rwaterwaga, bityo icyo gitero kigahitana abantu basaga 12 ndetse kikanakomeretsa abandi benshi.
Iki gitero cyo muri Kinigi cyabaye mu Ukwakira 2019 cyagabwe kuva ku ruhande rwa Uganda, ibi bikaba byarakozwe n’abaterabwoba bishe abantu bakoresheje imbunda, amacumu, amabuye n’izindi ntwaro za gakondo. Ingabo z’URwanda zikaba zaratabaye vuba na bwangu zicamo 19,mu bayoboke ba FDLR-RUD-Urunana-zinafata mpiri batanu muri bo.
“Byumwihariko, hakaba hari inomero imwe yavuganaga n’inzego za Uganda mbere, ndetse no mu gihe barimo gutera Kinigi, iyo nomero yari iya Mateke, nkuko byashimangiwe na Nduhungirehe.
Uru ni urugero rumwe ku ruhande rwa Uganda mu gushaka gutwika inzu y’umuturanyi. Nyamara kandi Baryomunsi n’abandi benshi bameze nkawe bashaka kuburizamo bene ibyo bimenyetso bagerageza guharabika URwanda buri gihe.
Nta magambo ya cyana yavugwa n’umutegetsi wo ku rwego rwo hasi nkuriya avuga ko umukuru w’igihugu ashaka kumenyekana cyangwa se wenda na za propaganda z’ibinyoma zizakuraho impamvu zuko nyirabayazana w’iyimibanire mibi ari Uganda.
Byose byatangiye ubwo ubutegetsi bwa Uganda bwafataga icyemezo cyo gushyigikira abarwanya URwanda, cyane cyane RNC ya Kayumba Nyamwasa, ariko kandi na FDLR, FLN n’abandi, byose bigamije kuvanaho ubuyobozi bwa Kigali. Iyicarubozo ryose n’ubundi bugizi bwanabi bwose ku Banyarwanda byatijwe umurindi na RNC.
Bashakaga kwinjiza Abanyarwanda mu barwanyi babo ku ngufu, nkabacye babakene bavugaga nabi ururimi rw’ikinyarwanda bari mu nkambi z’impunzi muri Uganda. Bakorewe iyicarubozo ry’indengakamere, bibaza ko bazabakuramo amakuru arebana n’ibibera mu Rwanda , abandi bakajugunywa mu buroko bwa gisirikare bagiye gushiramo umwuka.
Iyi akaba ariyo mpamvu yatumye Kigali iburira abaturage umwka ushize kutajya Uganda , iyi akaba ariyo nkomoko y’urudaca ya Uganda “ URwanda rwafunze umupaka.”
Yaba Baryomunsi cyangwa se Kutesa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, cyangwa se Abel Kandiho n’ibindi bikoresho byose bya propaganda bose baterwa inkunga na CMI nta numwe wasobanura ukuntu bafunga abantu benshi bene kariya kageni babarega ibikorwa by’ubutasi, cyangwa se kwinjira mu gihugu mu buryo budakurikije amategeko, cyangwa se gutunga imbunda muburyo buhabanye n’amategeko, ariko ntibagezwe mu nkiko.
Ndetse na bariya Banyarwanda 9, baherutse gufungura mu kwezi gushize Kampala yita inkozi z’ibibi cyangwa se ba maneko ba Kigali n’ibindi nta numwe wigeze ajya mu rukiko, nyamara kandi bamwe bamaze mu buvumo bwa zagereza za gisirikare igihe cyingana n’imyaka itatu.
Inyandiko yagenewe itangazamakuru Luanda ku Cyumweru n’abakuru b’ibihugu ryari rikubiyemo ibi bikurikira:
Igika cya 7, ingingo A yavugaga ko abenegihugu bibihugu byombi b agomba kurekurwa . Ingingo B yavugaga ko impande zombi zigomba guca ukubiri no gushyigikira imitwe irwanya ubutegetsi, naho ingingo ya C ikaba yaravugaga ko bagomba gusigasira uburenganzira bwa kiremwa muntu.
Ntawe utazi ko mu rwego rwa dipulomasi cyizira gutunga urutoki uruhande uru nuru.
Ariko ntibiteye kabiri bamanitse umunyarwanda mu giti, uwitwa Gasore Semukanya yabonetse mu ishyamba rya Uganda umanitswe mu giti, kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu y’urupfu rwe.
kuri uyu wa Kane saa mbiri z’ijoro nibwo itsinda ry’abanya-Uganda, bari barangajwe imbere n’abapolisi bo muri iki gihugu bashyikirije umurambo itsinda ry’abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda, ujyanwa mu Bitaro bikuru bya Ruhengeri ngo ukorerwe isuzuma.
Mu buhamya bwatanzwe na bamwe bo mu muryango we, bavuga ko bababajwe cyane n’urupfu rw’umuvandimwe wabo, ariko bagasanga ko hakorwa iperereza ku mpamvu y’uru rupfu.
Ariko buri wese azi igihugu cya nyirabayazana, kuri ibi n’inyungu zifuzwa na CMI, mukutarangiza ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda, kwambura abanyarwanda utwabo, urwango n’ibindi nk’ibi.
Urugero ubwo ikoramutima za RNC zajyaga kubonana na Museveni mu rwego rwo kujya inama mu ntangiriro z’umwaka ushize bikaza kumenyekana, , ntayandi mahitamo yari afite uretse kwemera, ari nako abeshya ngo iyo nama yaramugwiririye.
Ni nako byagenze ubwo bahaga Museveni icyimenyetso cy’uko abashakaga kwinjizwa mu barwanyi ba RNC 46, bafatirwaga ku mupaka wa Uganda na Tanzania bajya muri Kongo Kinshasa mu myitozo ya gisirikare, bakaba bari babifashijwemo na CMI.
Ahubwo umwe mu nzego zo hejuru yategetse ko barekurwa kuva muri gereza ya Mbarara, ariko bikaba byari byarakozwe mu rwego rwo guhuma ama rubanda ngo bari bafungiwe ibikorwa by’iterabwoba. Ibiri amambo aho kugirango Baryomunsi avuge ayabana, yakabwie ubutegetsi bwe ko bwakaba buca ukubiri na bene ibi bikorwa.