• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Umujenosideri Ernest Rwamucyo arashyize agejejwe mu butabera

Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Umujenosideri Ernest Rwamucyo arashyize agejejwe mu butabera

Editorial 01 Oct 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Nyuma y’igihe kinini urubanza rw’uyu mujenosideri rutegerejwe, kuva kuri uyu wa kabiri tariki 01 Ukwakira 2024, urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwatangiye kuburanisha Dogiteri Eugène Rwamucyo ukurikiranyweho ibyaha biremereye, birimo uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Eugène Rwamucyo yari umuganga akaba n’umwarimu mu ishami ry’ubuvuzi rya Kaminuza y’uRwanda, i Butare, ari naho yakoreye ibyaha aregwa.

Mu nyandiko ikubiyemo ibyo aregwa n’ibimenyetso byabyo, ashinjwa kuba yarashyigikiye akanakwiza ubutumwa bwa Leta y’abicanyi, by’umwihariko mu ijambo yavugiye muri iyo Kaminuza tariki 14 Gicurasi 1994, aho yashishikarije mu ruhame Abahutu kwica Abatutsi.

Dr Rwamucyo kandi yanagaragaye kuri bariyeri zaguyeho Abatutsi benshi mu mujyi wa Butare, anategeka ko imirambo yabo ijugunywa mu cyobo rusange, mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso.

Uregwa ndetse n’abanyamategeko bamwunganira mu rubanza ntibahakana ibyo gutaba iyo mibiri mu cyobo rusange, ariko bakavuga ko ngo yabikoreye kwanga ko iyo yakurura indwara z’ibyorezo mu baturage.

Umwe muri abo banyamategeko ba Dr Rwamucyo ni Me Philippe Meilhac, wamamaye mu kuburanira abajenosideri, barimo Agatha Kanzoga na Felisiyani Kabuga.

Biteganyijwe ko iburanisha ry’uru rubanza rizapfundikirwa tariki 29 z’uku kwezi, humviswe abatangabuhamya 60, barimo abashinja Eugène Rwamucyo n’abamushinjura.

Muri abo bamushinjura higanjemo abajenosideri, ndetse n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, nka Charles Onana nawe uzatangira kuburana tariki 07 z’uku kwezi.

Eugène Rwamucyo w’imyaka 65 y’amavuko, akomoka mu yahoze ari Komini Gatonde mu Ruhengeri. Yabaye umuyoboke ukomeye wa MRND na CDR, akaba n’umuhezanguni utarahishaga kwanga Abatutsi urunuka.

Kuva ahunze uRwanda muw’1994, Dr Rwamucyo yabaye umuganga mu Bubiligi no mu Bufaransa. Muw’2010 yigeze gutabwa muri yombi ariko aza kurekurwa, ubu akaba aburana adafunze.

Dr Eugène Rwamucyo abaye Umunyarwanda wa 8 uburanishijwe mu Bufaransa ku byaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi, barimo undi muganga, Sosthène Munyemana, uherutse gukatirwa imyaka 25 y’igifungo. Uyu Munyemana yarajuriye, urubanza rwe mu bujurire rukaba ruteganyijwe kuva tariki 17 Nzeri kugeza kuya 15 Ukwakira 2025.

Mu gihe Eugène Rwamucyo yahamwa n’ibyaha, amategeko ateganya ko yahanishwa igihano gishobora kugera ku gifungo cya burundu.

2024-10-01
Editorial

IZINDI NKURU

Ubwoba ni bwose mu nkambi y’impunzi z’Abarundi ya Lusenda

Ubwoba ni bwose mu nkambi y’impunzi z’Abarundi ya Lusenda

Editorial 04 Dec 2018
Miami Heats yari yageze ku mu kino wa nyuma wa NBA iheruka, yasezerewe na Millwakee Backs.

Miami Heats yari yageze ku mu kino wa nyuma wa NBA iheruka, yasezerewe na Millwakee Backs.

Editorial 30 May 2021
Afrika y’Epfo : Rujugiro yishyuye  television yitwa e TV ($10,000) Kayumba na RNC bacisheho ikiganiro mu gukwirakwiza ibihuha bisebya u Rwanda  

Afrika y’Epfo : Rujugiro yishyuye television yitwa e TV ($10,000) Kayumba na RNC bacisheho ikiganiro mu gukwirakwiza ibihuha bisebya u Rwanda  

Editorial 25 Dec 2017
U Burundi bwiyemeje kwiyegereza  abacanshuro bo mu Burusiya mu bijyanye n’imyitozo ya Gisilikare

U Burundi bwiyemeje kwiyegereza abacanshuro bo mu Burusiya mu bijyanye n’imyitozo ya Gisilikare

Editorial 31 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umukino wa Mukura na Rayon Sports usize urunturuntu :  Rayon Sports yatumije inama y’igitaraganya
IMIKINO

Umukino wa Mukura na Rayon Sports usize urunturuntu : Rayon Sports yatumije inama y’igitaraganya

Editorial 10 May 2018
Amafoto – Bakina bya gishuti, Rayon Sports yatsinze Musanze FC 2-0, As Kigali itsinda Gasogi United
Amakuru

Amafoto – Bakina bya gishuti, Rayon Sports yatsinze Musanze FC 2-0, As Kigali itsinda Gasogi United

Editorial 06 Aug 2022
Mu gihe hasigaye iminsi 2 gusa ngo habe amatora ya Perezida muri Uganda, urubuga nkoranyambaga”Facebook” rwafunze “accounts” z’abategetsi bakuru muri icyo gihugu, rubashinja kubiba amacakubiri no kubangamira imigendekere myiza y’amatora.

Editorial 12 Jan 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru