Iyicwa ry’uwahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’umutwe wa FDLR/Foca Gen Sylvestre Mudacumura ni kimwe mu byatumye uyu mutwe uhungabana bikomeye mu gisirikare cyawo no mu miyoborere cyane cyane mu rwego rwa dipolomasisi.
Mudacumura akimara gupfa byaragoranye cyane kugirango haboneke umusimbura ,bitewe no kutumvikana no gupingana kwari hagati y’abayobozi bakuru nan’ubu bikiri uko.
Kubera gusuzugurana no kutavuga rumwe bamwe ngo bashatse no gufata umwe mubasirikare bato ngo bamuzamure mu ntera maze bamwimike ku buyobozi bwa FOCA kuko batashakaga Ntawunguka ariko ntibyakunda kuko Gen Ntawunguka nawe yari afite umubare munini w’abamushyigiki n’ubwo wari wiganjemo abasirikare bato gusa.
Gukora ibinyuranyije n’amabwiriza, avuga ko iyo umuyobozi apfuye asimburwa n’umukurikiye mu mapeti byari guteza imvururu , byaje kurangira hatowe Gen.Ntawunguka Pacifique , uzwi ku kazina ka Omega nk’umuyobozi FOCA [ ishami rya gisirikare rya FDLR].
Gen Omega yashinjwaga kutagira ubumenyi buhagije mu kuyobora ibikorwa bya gisirikare ndetse bakavuga ko ashobora no kuba y’abaroha mu mutego w’umwanzi bitewe n’ubumenyi bwe bwashidikanyagwaho.
Byiringiro we bamushinja intege nke zishingiye Ku kuba ageze mu zabukuru bityo bakaba baramufataga nk’umuntu utagifite agatege ko ahubwo yagakwiye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru .
Umwe mu bitandukanyije na FDLR mu kwezi gushize ufite ipeti rya Liyetona aganira n’itangazamakuru yavuze ko imikoranire hagati ya FOCA [ ishami rya gisirikare ] na FDRL [ishami rya politique] itameze neza bitewe n’uko abayobozi biyo mitwe yombi batumvikana . Ngo ibi binshingiye ahanini mu gusuzugurana bivugwa ko Jeneral Omega asuzugura Byiringiro Victoire akavuga ko nta mategeko y’ umusaza yakurikiza.
Rumwe mu ngero nyinshi uyu mu Liyeteno avuga ni aho icyo bita Perezidanse ya FDLR iyobowe na Byiringiro Victoire yoherereje telegaramu ubuyobozi bw’igisirikare buyobowe na Gen Omega isaba kuboherereza abasisirikare bane bo mu mutwe udasanzwe wa CRAPU biyongera ku basanzwe barinda iyo perezidanse ariko Gen Omega ntiyabikora yewe ntiyanagira igisubizo cyangwa igisobanuro atanga.
Ngo iyi mikoranire mibi ni imwe mu mpamvu irimo gutuma ibikorwa bya FDLR biyoyoka, iyi mpamvu ngo yiyongera ku zindi nyinshi zirimo kuba umubare munini w’abarwanyi bawo ari abasaza, kuba nta rubyiruko rugishukishwa kujyanwa muri uwo mutwe kubera ko hashingiwe ku buhamya butangwa n’abitandukanyije n’uwo mutwe, hatahuwe amayeri wakoreshaga bityo ibikorwa bya rekiritema bikaba byaragabanutuse, kuba abakibasha gukora imirimo ibyara inyungu badizatinga [gutoroka uwo mutwe] bakajya mu biturage bya Congo abandi bakajya kuba Uganda,ibitero bya FARDC muri operasiyo ‘Sokola’,…