• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Amakipe atatu arimo Juventus yageze muri 1/8 cya UEFA Champions League

Amakipe atatu arimo Juventus yageze muri 1/8 cya UEFA Champions League

Editorial 07 Nov 2019 IMIKINO

Imikino y’umunsi wa kane w’amatsinda ya UEFA Champions League yakomeje kuri uyu wa Gatatu, yasize amakipe ya Juventus de Turin, Bayern Munich na Paris Saint-Germain abonye itike yo gukomeza muri 1/8.

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo hasojwe umunsi wa mbere w’imikino yo kwishyura muri iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Uburayi, hakina ayo mu itsinda A kugeza mu itsinda D.

Paris Saint-Germain yo mu itsinda A yizeye gukomeza muri 1/8 nyuma yo gutsinda Club Brugge igitego 1-0 mu mukino yari yakiriye mu Bufaransa.

Iki gitego kimwe rukumbi, cyabonetse ku munota wa 22 gitsinzwe na Mauro Icardi mu gihe Club Brugge yashoboraga kwishyurirwa na Mbaye Diagne, agahusha penaliti yahawe ku munota wa 76.

Mu wundi mukino wabaye muri iri itsinda, Real Madrid yari yakiriye Galatasaray, iyinyagira ibitego 6-0 birimo bitatu byatsinzwe na Rodrygo, bibiri bya Karim Benzema n’ikindi cya Sergio Ramos kuri penaliti.

PSG yagize amanota 12 mu mikino ine, ikurikiwe na Real Madrid ifite amanota arindwi. Club Brugge iri ku mwanya wa gatatu n’amanota abiri mu gihe Galatasaray ifite inota rimwe.

Mu itsinda B, Bayern Munich na yo yabonye itike ya 1/8 nyuma yo gutsinda Olympiacos ibitego 2-0 bya Robert Lewandowski na Ivan Perisić mu gice cya kabiri mu gihe Tottenham yasanze FK Crvena Zvezda iwayo, ikayihatsindira 4-0.

Bayern Munich yujuje amanota 12, ikurikiwe na Tottenham ifite arindwi. FK Crvena Zvezda iracyafite amanota atatu ndetse na Olympiacos yagumye ku inota rimwe.

Juventus yo mu itsinda D ni ikipe ya gatatu yakomeje muri 1/8 nyuma yo gutsinda Lokomotiv Moscow ibitego 2-1 iyisanze iwayo. Aaron Ramsey yatsinze icya mbere ku munota wa kane, Douglas Costa atsinda icy’intsinzi mu minota y’inyongera ni mu gihe Aleksey Miranchuk yari yishyuriye Abarusiya ku munota wa 12.

Undi mukino wabaye muri iri tsinda, warangiye Bayer Leverkusen itsinze Atlético Madrid ibitego 2-1, byatumye Juventus ihita ibona itike ya 1/8 n’amanota 10, aho irusha iyi kipe yo muri Espagne ya kabiri amanota atatu.

Mu itsinda C, Manchester City yasoje ari abakinnyi 10 nyuma y’ikarita itukura yahawe umunyezamu Claudio Bravo ku munota wa 81 mu izamu hakajyamo Kyle Walker witwaye neza, yanganyirije mu Butaliyani na Atalanta igitego 1-1 mu gihe Dynamo Zagreb yanganyije na Shakhtar Donetsk ibitego 3-3.

Manchester City yagize amanota 10 ku mwanya wa mbere, ikurikiwe na Shakhtar Donetsk inganya amanota atanu na Dinamo Zageb ya gatatu mu gihe Atalanta ifite inota rimwe.

Ronaldo ahanganiye umupira na myugariro wa Lokomotiv n’umunyezamu Guilherme

Cristiano Ronaldo agerageza amahirwe ye ku mupira w’umuterekano

Umunyezamu Guilherme yashatse kuwugarura ariko Ramsey awushyira mu izamu

Aleksey Miranchuk yari yishyuriye iyi kipe yo mu Burusiya

Abakinnyi ba Juventus bishimira igitego cya mbere muri uyu mukino

Costa atsinda igitego cya kabiri cya Juventus

Douglas Costa yatsindiye Juventus mu minota y’inyongera, ayifasha gukomeza muri 1/8
Src: IGIHE

2019-11-07
Editorial

IZINDI NKURU

Brazil yongeye kwigaragaza mu gikombe cy’Isi isanga Mexique muri 1/8

Brazil yongeye kwigaragaza mu gikombe cy’Isi isanga Mexique muri 1/8

Editorial 28 Jun 2018
Ibintu bitanu wasigarana ku mukino APR FC yatsinzemo Rayon Sports

Ibintu bitanu wasigarana ku mukino APR FC yatsinzemo Rayon Sports

Editorial 13 Dec 2018
Mu mukino wa mbere wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi, Mali yatsinze Amavubi y’uRwanda igitego kimwe ku busa

Mu mukino wa mbere wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi, Mali yatsinze Amavubi y’uRwanda igitego kimwe ku busa

Editorial 02 Sep 2021
Uganda: Jackie Chandiru mu kigo ngororamuco

Uganda: Jackie Chandiru mu kigo ngororamuco

Editorial 11 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Itangazo rya PL rigenewe Abanyamakuru
POLITIKI

Itangazo rya PL rigenewe Abanyamakuru

Editorial 06 Nov 2017
David Himbara ari gukwirakwiza inyandiko z’ibinyoma k’u Rwanda, abifashijwemo na Museveni kuri ubu babanye nk’Amazi n’Ifu
ITOHOZA

David Himbara ari gukwirakwiza inyandiko z’ibinyoma k’u Rwanda, abifashijwemo na Museveni kuri ubu babanye nk’Amazi n’Ifu

Editorial 20 Feb 2019
Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 mu bagore yatsinzwe na Ethiopie ibitego 4-0 mu mukino wo guhatanira itike yo gukina igikombe cy’Isi
Amakuru

Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 mu bagore yatsinzwe na Ethiopie ibitego 4-0 mu mukino wo guhatanira itike yo gukina igikombe cy’Isi

Editorial 25 Sep 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru