Mbere y’uko Lt Gen Mudacumura Sylvestre, yicwa habanje kuba inama y’igitaraganya yahuje FDLR n’indi mitwe yayiyomoyeho , iyi nama yabereye I Makomelehe mu birindiro bya Gen. Mudacumura, ndetse muri iyi nama hari na Mai Mai Jamvier , bagamije guhuza imbaraga ngo birwaneho .
FDLR
Iyi nama yarangiye ntacyo igezeho kuko iyi mitwe ya RUD-Urunana na FPP isanzwe ibarizwa muri Plateform ya P5. Ya Kayumba Nyamwasa , kubufasha bahabwa na Uganda kumabwiriza ya Perezida Museveni n’inzego ze z’ubutasi bwa gisilikare nka CMI na ISO, banze kumvikana no kubahiriza amabwiriza ya FDLR.
Iyi mitwe yitwaje intwaro ya RUD-Urunana na FPP ikaba yegereye cyane umupaka wa Uganda na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, ari nako ibyo isahuye ibigemurira Uganda , Museveni na murumunawe Salim Saleh, ibindi bikaribwa na Brig. Abel Kandiho uyobora CMI, ari nabo bakomeje kuyoherereza abanyarwanda binjizwa muri iyi mitwe bakuwe muri Uganda bacishwa I Mbarara bakajyanwa hakurya muri Congo.Ibi birakorwa kubufatanye na Uganda na RNC nyuma y’aho ingabo za Kayumba zitikiriye mu Burasirazuba bwa Congo zihunga.
Iyi ni nayo mpamvu nyamukuru FDLR yifuzaga ko bahuza ibikorwa muri iyo nama yari igamije guhuriza hamwe izo mbaraga harimo n’ubufasha bwa Uganda. Ndetse no kurebera hamwe uko izi nyeshyamba zagaruza ibirindiro zatakaje muri Gurupoma ya Binza.
Ingabo za FARDC, muri Operation bise ZOKOLA 2, na Operation d’ITURI, zabashije kwambura RUD-Urunana ibirindiro yari imaranye imyaka 18, aho bita Katanga, Nyabanira na Mikotokoto hose muri Binza.
Aho RUD-Urunana yinjizaga nibura ibihumbi bibiri by’amadorali [ 2000$] yaburi munsi bakura mu misoro yakwa abaturage. Aya madorali bayahaho Brig .Abel Kandiho wa CMI ya Uganda ndetse naba sebuja.
Gen. Jean Michel Komanda wa RUD-Urunana
Naho FPP, yaje gutakaza ibirindiro byayo biri ahitwa Busesa, Sarambwe na Giseguro nayo ikaba yahakuraga nibura 2000$ yaburi munsi mu misoro, andi akava mubikorwa by’ubushimusi bw’abaturage ibyo bita Kidnaping bigishijwe na Uganda kugirango ibone amafaranga.Uyu mutwe ukaba uherutse gushimuta abapadiri 2, bo muri Paruwasi ya Nyabanira , barekurwa batanze ingwate.
Kugeza ubu FDLR imaze gutakaza ibirindiro bikuru, by’ahitwa I Paris ni muri Nyamuragira , Rugali na Bugomba, aha niho yatwikiraga amakara hakaba hayinjirizaga 15000$ ya buri munsi.
Abakurikiranira hafi ibya FDLR n’iyi mitwe irwanira muri Congo bavuga ko iri mu marembera, kuko kuva na kera yananiwe kwishyira hamwe ku mpamvu z’ironda koko , ironda karere, gutonesha, no kwirirwa barya amafaranga bakanasahura amabuye y’agaciro n’imisoro n’andi atangwa n’impunzi ziba hanze y’iguhugu, ariko ntumenye iyo bijya.
Ubucuruzi bwa Kayumba n’umugorewe Rosette muri Mozambike
Urugero : Nka RNC ya Kayumba Nyamwasa ubwayo mu kigega bise Fondation Rwigara kinjiza ibihumbi makumyabiri [ 20.000$] bya buri kwezi yose akarigitira mu bucuruzi bwa Kayumba n’umugore we Rosette Kayumba na musaza we Frank Ntwali. Andi ava muri Uganda yashowe mu bucuruzi bwa Kayumba muri Mozambike, ibi rero ntacyo bishobora kugeraho nkuko bamwe mubarwanyi bavuye muri RUD-Urunana ndetse n’ubuhamya bwa Major (rtd) Habib Madhatiru, wafashwe ari muzima afite ibikomere by’amasasu uri I Kigali babivuga bati : “ Imbunda imwe ikoreshwa n’abantu batanu ? “kandi bagakomeza kubeshya ngo bazabohoza igihugu.
Kuva mu myaka isaga 20 ishize, amashyamba ya RDC yahindutse indiri y’ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’akarere n’u Rwanda by’umwihariko.
FARDC
RDC iherutse guha u Rwanda abantu babiri bari bakomeye muri FDLR inzego z’umutekano z’iki gihugu zafashe, barimo Laforge Fils Bazeye wari umuvugizi wa FDLR na Lieutenant-Colonel Abega wari ushinzwe iperereza muri uwo mutwe. Bafashwe bavuye muri Uganda mu nama na RNC ku bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Raporo y’impuguke z’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, m’ Ukuboza 2018, yagaragaje ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) hari umutwe w’inyeshyamba wa Kayumba Nyamwasa, ufashwa mu bikorwa bya gisilikare na Uganda ndetse ibiryo n’imiti bikava mu gihugu cy’Uburundi, uyu mutwe ukaba ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
RNC ingabo za Kayumba Nyamwasa zatikiriye muri Congo
Abatangabuhamya bavuze ko uburyo bwo gushaka abarwanyi bucurirwa i Bujumbura, abinjizwamo bagakurwa mu bihugu byo muri Afurika , Mozambike, Afrika y’Epfo, Burundi na Uganda.
Izo nzobere zavuganye n’abantu bagera kuri 12 bahoze muri uwo mutwe uzwi ku mazina nka P5, Rwanda National Congress [ RNC ] cyangwa umutwe wa Kayumba Nyamwasa. Abahoze muri uwo mutwe babwiye inzobere za Loni ko abawugize ari abanyamahanga barimo abaturuka mu Rwanda ndetse n’abanye-Congo b’Abanyamulenge, ukorera muri Kivu y’Amajyepfo mu misozi miremire ya Minembwe.
Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zacanye umuriro ku mitwe irwanira mu Burasirazuba bw’iki gihugu, ziturutse mu Ntara ya Ituri, aho ibi bikorwa byashegeshe bikomeye abarwanyi b’ikiswe ‘P5’ na RNC ya Kayumba Nyamwasa, FDLR n’abandi barwanira muri ako gace ka Kivu y’Epfo n’iya majyaruguru.
Ibitero bikomeye byiswe ‘Tempête de l’Ituri’, byatangijwe mu gitondo cyo kuwa 21 Kamena 2019, bigamije kwirukana imitwe yitwaje intwaro yigaruriye uduce dutandukanye mu mashyamba ya RDC, aho yica, igatoteza, ikiba ndetse igafata ku ngufu abaturage.
FARDC yahagurukanye intwaro kabombo birimo indege z’intambara, imbunda nini, intoya n’ibisasu bya rutura ku buryo Guverinoma ya RDC yakoze ibishoboka byose ngo uyu mugambi wo guhumbahumba FDLR n’ inyeshyamba za P5-RNC n’abandi barwanira muri ako gace ugerweho.
Ibi bikorwa bimaze gushegesha cyane abarwanyi ba Kayumba Nyamwasa kuko bamwe mu bari abayobozi b’ingabo bakuru muri RNC biciwe mu bitero, abandi bafatwa mpiri. Urugero ni Captain (rtd) Sibomana “Sibo” Charles wiciwe muri ibi bitero na Major (rtd) Habib Madhatiru, wafashwe ari muzima afite ibikomere by’amasasu akaba ari mu Rwanda aho atanga ubuhamya bw’uko Kayumba yabamarishije.
Major (rtd) Habib Madhatiru, wafashwe ari muzima
Abanyarwanda n’inshuti zabo barishimira igitero cya FARDC cyahitanye Lt Gen Mudacumura Sylvestre wari umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, wafatanywe flash disk yari yaraboheye mu ijosi irimo amabanga yose ya FDLR, Laptop ama Telefone menshi n’ibipapuro[ Documents] nyinshi z’urugamba n’imigambi bya FDLR. Ibi bikaba ari bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko abicanyi ba FDLR na RNC bari mu marembera, kuzahara, gucika intege n’ibikorwa byabo ndetse n’ababashyigikiye.
Nk’uko ingabo za RDC, FARDC zabitangaje, Lt Gen Mudacumura yishwe mu rugamba rukomeye yagabweho n’abasirikare badasanzwe, ndetse yicanwa n’abandi barwanyi bari kumwe.
Umurambo wa Gen. Mudacumura, yari yaraziritse Flash disk mu ijosi irimo amabanga ya FDRL
Amakuru ahamya ko ubwo FARDC yagwaga gitumo Gen Mudacumura, yicanwe n’abandi basirikare bari ibyegera bye barimo Col Serge, Col Soso Sixbert, uwari ushinzwe kumurinda akaba n’umunyamabanga we Maj Gaspard n’abandi. Hafashwe kandi abarwanyi 15.
Murugo kwa Gen .Mudacumura
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier, yabwiye Itangazamakuru ko iyi ari intambwe ishimishije itewe mu gukomeza guhashya imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa RDC.
Ati “Ni inkuru nziza ku mahoro n’umutekano wa Congo n’akarere. Kuba FARDC yishe Mudacumura, nyuma y’uko yari yaranafashe umuvugizi wa FDLR n’ushinzwe ubutasi ikabohereza mu Rwanda, bigaragaza ubushake bwa Perezida Tshisekedi mu guhashya imitwe y’abajenosideri n’iy’iterabwoba iri mu Burasirazuba bwa Congo.”
Mudacumura w’imyaka 65 yashakishwaga n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rukorera i La Haye, rwamuregaga ibyaha birimo kugaba ibitero ku basivili, ubwicanyi, kwangiza ibice bimwe by’umubiri ku muntu, gufata ku ngufu, kwangiza imitungo no gusahura.
Ubwo abatangije FDLR bahungaga u Rwanda nyuma yo gutsindwa mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, bambutse umupaka bashinga umutwe witwaga RDR, uza kuvamo ALIR ya mbere na ALIR ya kabiri, bamwe bajya mu Majyepfo ya Congo abandi baguma muri Kivu, baza kongera guhura. Baje no kugenda batatana bajya muri CNRD na RUD-Urunana. Abandi bajya muri CNRD-Ubwiyunge uyobowe na Wilson Irategeka wihaye ipeti rya Lieutenant General kugeza ubu uyu mutwe uravugwamo amacakubiri y’ubwoko bwose cyane cyane ashingiye ku turere abagize uwo mutwe w’iterabwoba bakomokamo.
Kuva Ex FAR n’interahamwe bashyiraho imitwe itandukanye guhera muri 1994, bagiye bagira ibibazo by’ivangura bishingiye ku turere, nkuko byari byarabamunze bakiri ku butegetsi cyane cyane aho abakiga bishisha abanyenduga. Abakiga nabo iyo bahuye haba abashiru bo mu mbere muri Leta yakoze Jenoside n’abarera n’ibindi.
Umutwe wa CNRD-Ubwiyunge washinzwe muri Gicurasi 2016, nyuma yo kwiyomora kuri FDLR/FOCA ya Gen Maj Gaston Iyamuremye wiyise Victor Byiringiro, Gen Wilson Irategeka we na Hamada ba CNRD bihuje n’ingirwamashyaka PDR ya Rusesabagina Paul na RRM ya Marara na Callixte Nsabimana bashinga icyiswe MRCD ifite umutwe w’ingabo uzwi nka FLN wagabye ibitero mu majyepfo n’iburengerazuba bw’u Rwanda muri Kamena-Nyakanga 2017.
Mu ibaruwa ndende yari igenewe abayobozi bakuru ba CNRD ariko Rushyashya yabashije kubona, umwe mubashinze CNRD ariwe Gen Maj Ndikuryayo uvuga ko ariwe Chef D’Etat Majora (CEMA) yanditse avuga ibibazo bivugwa muri uwo mutwe, ahanini bishingiye ku ivangura no kwishishanya hagati yabo. Ibibazo biri muri CNRD, Ndikuryayo yabishyize mu bice bibiri, aribyo Ibibazo biri muri politiki n’ibibazo biri mu gisirikari.
Mu bibazo bya politiki, Gen Major Ndikuryayo yavuzeko CNRD ifite ibibazo bishingiye ku kuyoborana igitugu, kurema udutsiko, kutagira strategy no kutagira umurongo ngenderwaho.
Naho mubibazo bya gisirikari, Gen Major Ndikuryayo yavuzeko harimo igitugu gikabije, ubwiru muri commandment, kwishishanya n’urunturuntu mu ngabo, kwitana abanzi cyangwa abagambanyi, kutubaha inzego ndetse no gushyira abana mu gisirikari, kubeshya kumakuru y’urugamba(faux rapport) no kutamenyesha ukuri imiryango yabaguye ku rugamba.
Mu gihe muri CNRD-Ubwiyunge bicika, amakuru aturuka muri Kongo-Kinshasa aravugako umwe mu bagize umutwe wa RUD Urunana, nabo bigumuye kuri FDLR nawe yahitanywe n’ibitero by’ingabo za Kongo FARDC ndetse n’abamurinda batandatu, muri gahunda ya leta ya Kongo yo kurandura imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu burasirazuba bwa Kongo.
Mbare y’ibi bikorwa bya FARDC, uwiyitaga [Major ]Sankara yisanze mu maboko y’abashinzwe umutekano w’u Rwanda akaba yarakunze kumvikana avugira umutwe wa FLN, yigamba ibitero mu bice byegereye ishyamba rya Nyungwe. Uyu wari ufatanije umugambi na Uganda n’UBurundi wo kurimbura abanyarwanda, arikumwe na Paul Rusesabagina uhigwa bukware.
Nsabimana Calixte Nsankara wiyitaga Major
Iyicwa rya Mudacumura rije nyuma y’uko Ignace Murwanashyaka wahoze ari Umuyobozi w’Umutwe wa FLDR wari ufungiye mu Budage ku byaha by’intambara, aheruka kugwa muri gereza z’iki gihugu aho yari ari kurangiriza igihano cye cy’igifungo cy’imyaka 13 yakatiwe mu 2015, nyuma y’urubanza rwe rwamaze imyaka ine.
Ku wa 15 Ukuboza 2018 kandi abari abayobozi ba FDLR barimo Umuvugizi wayo Ignace Nkaka uzwi nka LaForge Fils Bazeye na Nsekanabo Jean Pierre Alias Abega wari ushinzwe ubutasi, batawe muri yombi bavuye muri Uganda, gutegura ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda nk’uko babyiyemerera.
LaForge Fils Bazeye na Nsekanabo Jean Pierre Alias Abega
Ubu bafungiwe mu Rwanda aho urukiko ruheruka kwemeza ko bafungwa by’agateganyo, mbere y’uko urubanza rwabo rutangira mu mizi.
Nubwo Mudacumura apfuye, hari abayobozi muri uyu mutwe bagishakishwa, ndetse FARDC ivuga ko ibikorwa byo kubahiga bikomeje.