• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Amasashe ya pulasitiki 435,000 yafatiwe mu mikwabu Polisi y’u Rwanda yakoranye na REMA

Amasashe ya pulasitiki 435,000 yafatiwe mu mikwabu Polisi y’u Rwanda yakoranye na REMA

Editorial 23 Dec 2016 Mu Mahanga

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu bice bitandukanye by’igihugu ku wa 20 Ukuboza uyu mwaka ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) yafatiwemo amasashe ya pulasitiki 435,000.

Ayo masashe yafatiwe mu maduka, amabagiro, amaresitora , amasoko n’ahandi hatandukanye. Mu Ntara y’Iburasirazuba hafatiwe 270, 200, mu Ntara y’Amajyaruguru hafatiwe 64,600, mu Ntara y’Uburengerazuba hafatiwe agera ku 48,400, naho mu y’Amajyepfo hafatiwe amasashe ya pulasitiki 37,600.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda ry’ubugenzacyaha, Assistant Commissioner of Police (ACP) Morris Muligo yavuze ko ayo masashe yafatanywe abarenga 200. Yongeyeho ko baciwe ihazabu bararekurwa; ariko na none habaho kubasobanurira ububi bwayo no kubasaba kutazongera kuyakoresha.

Yagarutse ku ngaruka zayo agira ati,”Amasashe ya pulasitiki yangiza ibidukikije. Buri wese arasabwa kutayinjiza mu gihugu no kutayakoresha mu buryo ubwo ari bwo bwose; kandi akagira uruhare mu kubirwanya atanga amakuru atuma hafatwa abayakoresha.”

Kwinjiza no gukoresha amasashe ya pulasitiki ntibyemewe mu Rwanda kuva mu mwaka w’2008. Imikwabu nk’iyi igamije kuyaca burundu mu gihugu nk’uko biri muri Politiki ya Leta y’u Rwanda.

Ingingo ya 433 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko muntu wese ugurisha amasashe akozwe muri pulasitiki atabyemerewe, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi icumi (10.000) kugeza ku bihumbi magana atatu (300.000).

Iyi ngingo ikomeza ivuga ko umuntu wese ukoresha isashe ikozwe muri pulasitiki, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi bitanu (5.000) kugeza ku bihumbi ijana (100.000) kandi akamburwa iyo sashe. Iyo habaye isubiracyaha, igihano cyikuba kabiri (2).

-5145.jpg

Amasashe ya pulasitiki yafashwe kuri uwo munsi apima ibiro 84; akaba kandi agizwe n’amapaki 2175.

2016-12-23
Editorial

IZINDI NKURU

Gasabo: Abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano basabwe  gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha

Gasabo: Abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha

Editorial 17 May 2016
Polisi y’u Rwanda irimo gupima SIDA Abapolisi n’abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano bo muri Karongi

Polisi y’u Rwanda irimo gupima SIDA Abapolisi n’abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano bo muri Karongi

Editorial 14 Feb 2017
Burundi/Muyinga: Imbonerakure enye zishwe zimaze kurasa abantu babiri

Burundi/Muyinga: Imbonerakure enye zishwe zimaze kurasa abantu babiri

Editorial 10 Jan 2018
“Ruharwa Protais Mpiranya ashobora gufatwa mu minsi ya vuba”  Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT Serge Brammertz

“Ruharwa Protais Mpiranya ashobora gufatwa mu minsi ya vuba” Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT Serge Brammertz

Editorial 14 Dec 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kayumba ni umuhemu”…”yaguze amapeti”
INKURU NYAMUKURU

Kayumba ni umuhemu”…”yaguze amapeti”

Editorial 05 Sep 2019
Leta y’u Rwanda yasabye Kongo-Kinshasa kurekura abaturage barwo babiri
Amakuru

Leta y’u Rwanda yasabye Kongo-Kinshasa kurekura abaturage barwo babiri

Editorial 08 Nov 2022
Banki zungutse miliyari 37.2 Frw, inguzanyo zitishyuwe zigabanuka kugera kuri 7.2%
UBUKUNGU

Banki zungutse miliyari 37.2 Frw, inguzanyo zitishyuwe zigabanuka kugera kuri 7.2%

Editorial 01 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru