• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda irimo gupima SIDA Abapolisi n’abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano bo muri Karongi

Polisi y’u Rwanda irimo gupima SIDA Abapolisi n’abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano bo muri Karongi

Ubwanditsi 14 Feb 2017 Mu Mahanga

Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bakora mu Ishami ryayo ry’ubuvuzi barimo gupima ku buntu agakoko gatera SIDA abapolisi n’abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano bo mu karere ka Karongi.

Iki gikorwa cyatangiye ku itariki 10 z’uku Kwezi. Biteganyijwe ko kizamara iminsi icumi.

Iyi serivisi irimo guhabwa abagize Komite zo kubungabunga umutekano, abagize Urwego rwunganira akarere mu gucunga umutekano (DASSO), Inkeragutabara , Abajyanama b’ubuzima, n’imiryango y’abagize ibi byiciro.

Usibye kubapima agakoko gatera SIDA; iri tsinda riyobowe na Chief Inspector of Police (CIP) Dr Justin Mucyo ritera mu nzu zabo umuti wica imibu itera Malariya, ibiheri, n’ibindi bishobora gutera uburwayi butandukanye.

Mu kiganiro na CIP Dr Mucyo yavuze ko bahereye mu murenge wa Rubengera; aho basuzumwe 40, ku munsi ukurikira basuzuma 36 bo mu murenge wa Bwishyura; naho ku munsi wa gatatu; ni ukuvuga ku itariki 13 z’uku Kwezi bahaye iyi serivisi abo mu murenge wa Mubuga bagera ku 100.

Yavuze ko mbere yo kubasuzuma babanza kubaganiriza ku bitera ubwandu bw’agakoko gatera SIDA; aho bababwira ko mu bigatera harimo imibonano mpuza bitsina idakingiye; hanyuma bakabagira inama yo gukoresha agakingirizo; kandi yongeraho ko babigisha uburyo bwiza bwo kugakoresha.

Iki gikorwa cyatewe inkunga na Minisiteri y’ubuzima; ibinyujije mu mushinga wayo witwa Single Project Implementation Unit (SPIU).

CIP Dr Mucyo yagize ati,” Hari ababa bacyeka ko banduye agakoko gatera SIDA. Igikorwa nk’iki gituma bamenya uko ubuzima bwabo buhagaze; bityo bafata ingamba. Iyi gahunda igamije kandi gufatanya n’izindi nzego kurwanya Malariya.”

Yavuze ko ibikorwa by’isuzuma n’ubujyanama bigenda neza nk’uko byateganjijwe. Yongeyeho ko abapimwe bahabwa udukingirizo; aho mu karere ka Karongi bateganya gutanga utugera ku 10,000.

-5735.jpg

Mu mwaka ushize, Ishami rya Polisi y’u Rwanda ry’ubuvuzi ryahaye iyi serivisi abagera ku 12,000 bo mu turere tw’Intara y’Amajyepfo; bakaba barahawe idukingirizo tugera ku 149,000.

RNP

2017-02-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

FDLR ni nka wa mupfu babwiye bati inzu irahiye, we ati nimusase turyame!

FDLR ni nka wa mupfu babwiye bati inzu irahiye, we ati nimusase turyame!

Ubwanditsi 30 Oct 2024
Nyuma y’Ubwishongozi n’Agashinyaguro ku barokotse Jenoside biturutse mu miryango ya Kabuga, IRMCT yatangaje ko Kabuga Atarekuwe

Nyuma y’Ubwishongozi n’Agashinyaguro ku barokotse Jenoside biturutse mu miryango ya Kabuga, IRMCT yatangaje ko Kabuga Atarekuwe

Ubwanditsi 15 Jun 2024
Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka

Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka

RUSHYASHYA 16 Jun 2026
Abakuru ba Polisi z’u Rwanda na Uganda barebeye hamwe iby’ubufatanye bw’impande zombi

Abakuru ba Polisi z’u Rwanda na Uganda barebeye hamwe iby’ubufatanye bw’impande zombi

Ubwanditsi 22 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Manishimwe Djabel yerekeje mu ikipe ya  Al-Quwa Al-Jawiya yo mu kiciro cya mbere muri Iraq
Amakuru

Manishimwe Djabel yerekeje mu ikipe ya Al-Quwa Al-Jawiya yo mu kiciro cya mbere muri Iraq

Ubwanditsi 06 Feb 2024
Impamvu u Budage bwabaye  indiri ya FDLR
ITOHOZA

Impamvu u Budage bwabaye indiri ya FDLR

Ubwanditsi 24 Jun 2016
Ijambo rya Louise Mushikiwabo Umunyamabanga mukuru wa OIF [ VIDEO ]
INKURU NYAMUKURU

Ijambo rya Louise Mushikiwabo Umunyamabanga mukuru wa OIF [ VIDEO ]

Ubwanditsi 12 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru