Nyuma y’iminsi ibiri gusa amashusho y’indirimbo “Velo” ya Teta Diana asohotse, amaze kurebwa inshuro zirenga 8407, ibintu bitaba ku ndirimbo nyinshi.
Si ubwa mbere amashusho y’indirimbo ya Teta Diana arebwa cyane kandi mu gihe gito cyane dore ko n’amashusho y’indirimbo ye “Tanga Agatego” yaherukaga gushyira hanze mu gihe gishize; mu minsi itatu gusa yari amaze kurebwa n’abagera ku bihumbi bitanu.
Ubwo amashusho y’iyi ndirimbo “Tanga agatego” yasohokaga muri Kanama umwaka ushize wa 2015, benshi mu byamamare hano mu Rwanda bagiye bayikwirakwiza bishimira uburyo ikoze ibi bikaba byatuma umuntu yibaza ko yarebwe cyane biruseho kubera uku gukwirakwizwa n’ibyamamare.
Nyamara indirimbo ye “Velo” yasohotse muri iyi minsi mikuru itangira umwaka wa 2016 aho abantu benshi bari bahuze cyane bahugiye mu minsi mikuru no kwishimana n’imiryango yabo ndetse n’inshuti ku buryo uwavuga ko ibyamamare bitayamamaje ataba abeshye.
N’ubwo bimeze gutyo ariko, nyuma y’iminsi ibiri gusa imaze igiye hanze dore ko yayimuritse tariki ya 1.1.2016 ariko ikaba yari yaraye ishyizwe ku rubuga rwa Youtube kuri konti ye ya Teta Diana ku itariki 31.12.2015; iyi ndirimbo yari imaze kurebwa inshuro 8407 ubwo twakoraga iyi nkuru kuri uyu wa 2 Mutarama 2016.
Ibi bigaragaza uburyo uyu muhanzikazi ari kuzamuka neza no gushyira imbaraga zigaragara mu mashusho y’indirimbo ze.
Kanda hano ubone iyo ndirimbo
Teta wakoranye na Meddy Saleh ku mashusho y’iyi ndirimbo Velo ari na we wamukoreye amashusho ya “Tanga Agatego”, avuga ko ibanga akoresha ari nta rindi uretse guha umwanya ibihangano bye, agafata igihe gihagije cyo kwiga kubyo yifuza gukora kugira ngo bizaze bimeze neza bishimishe abakunzi b’ibihangano bye.
M.Fils