• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Amateka ya Col. Muammar Gaddafi ndetse nuko yakojeje agati mu ntozi aca umurongo utukura mu nyanja ngo ahangane na Amerika

Amateka ya Col. Muammar Gaddafi ndetse nuko yakojeje agati mu ntozi aca umurongo utukura mu nyanja ngo ahangane na Amerika

Editorial 22 Jan 2018 HIRYA NO HINO

Abakiri bato bumva ibigwi bya Col. Muammar Gaddafi bakagira ngo ni ibikabyo ariko uyu mugabo wayoboye Libya imyaka 42, amateka agaragaza ko yari igihangange ndetse akagira umwihariko mu gufata ibyemezo bikakaye.

Muammar Mohammed Abu Minyar Gaddafi yateye ubwoba Ronald Reagan wayoboraga Amerika, anaca umurongo ntarengwa mu Nyanja ya Méditerranée, asaba Amerika ko niba yumva ifite ingufu yawurenga, maze akayihindura ubushwambagara.

Guhera mu myaka ya 1980 kugeza mu 1986 hakunze kumvikana ibikorwa by’uko ibyihebe byari byibasiye ukwigarurira indege hirya no hino ku Isi, bikagendana n’ituritswa ry’ibisasu mu mijyi imwe n’imwe yo ku mugabane w’u Burayi.

Ibyibukwa cyane ni ibyakorewe ku bibuga by’indege bya Vienne muri Autriche na Roma mu Butaliyani mu 1985 ndetse n’ituritswa ry’ibisasu ryakurikiyeho mu nzu y’urubyiniro yari mu Mujyi wa Berlin mu Budage, yaguyemo Abanyamerika babiri.

Mu bitero Gaddafi yateguraga kandi ku Isi yose n’u Rwanda ntirwasigaye inyuma, kuko mu mezi abanza ya 1986, yateguye igitero kuri John Edwin Upston wari Ambasaderi wa Amerika i Kigali, ariko inzego z’Ubutasi za Amerika (CIA) ziba zabimenye kera zikiburizamo.

Ibi bitero byose byashinjwaga gutegurwa na Colonel Muammar Gaddafi, wari uhanganye bikomeye n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi na Amerika.

Muammar Mohammed Abu Minyar Gaddafi yari igihangange ndetse akagira umwihariko mu gufata ibyemezo bikakaye

Ibyo gupima ingufu na Amerika ngo Gaddafi yabishyizemo imbaraga zidasanzweUbusanzwe nk’uko mu 1982 byemejwe n’Umuryango w’Abibumbye mu cyiswe “The Convention Of The Water Of Sea”, amazi magari y’inyanja areka kwitirirwa igihugu icyo aricyo cyose, uhereye ku bilometero 321 uturutse ku nkombe z’ibihugu.

Ariko Gaddafi we mu myaka ya za 1980 yabirenzeho afata Ikigobe cya Syrte cyose kiri mu Nyanja ya Méditerranée, aca umurongo awita “Umurongo w’Urupfu”, kandi ko uzahirahira kuwurenga azamurasa.

Mu byo Gaddafi yakoraga byose, ngo nta mikino yarimo, kuko inkombe z’amazi ya Libya zose, yari yamaze kuzizengurutsa intwaro zihanura indege, kugira ngo yirinde ko hari uwamuca mu rihumye akarasa Libya akoresheje ibitero byo mu kirere cyangwa mu mazi.

Amerika ariko ku ruhande rwayo, yirinze cyane kwerekana ko ishishikajwe n’ibikorwa by’ubushotoranyi bya Gaddafi, ahubwo ishyira imbaraga mu kumufatira ibihano mu by’ubukungu n’ubucuruzi mpuzamahanga, ndetse no kubuza uyu mu Perezida gukorera ingendo muri Amerika n’u Burayi.

Gusa Amerika yo yarimo gutegura ibitero byayo izagaba kuri Libya mu ibanga rikomeye.

Bitandukanye n’uko byari bisanzwe, ko aho Amerika igiye kurwana ikunze kwifatanya n’ibihugu by’inshuti zayo, kuri iyi nshuro iki gihugu cyaririye kirimara, kuko uretse u Bwongereza bwatanze inkunga y’ikibuga cy’indege cya Upper Heyford indege zagabye iki gitero zahagurukiyeho, ibindi bihugu nka Espagne n’u Bufaransa byahakaniye Amerika ko itagomba guhirahira ngo ikoreshe ikirere cyabyo.

Byasabye indege z’intambara z’Amerika gukoresha ikirere cy’Amazi magari ya Méditerranée, ku bilometero bisaga 2400 uvuye mu Bwongereza.

Igitero nyir’izina ku mijyi ya Tripoli na Benghazi

Ku ya 15 Mata 1986, ahagana saa munani z’ijoro, nibwo urusaku rusa n’inkuba zikubise rwumvikanye mu Murwa Mukuru Tripoli ndetse na Benghazi ufatwa nk’umujyi wa kabiri muri Libya.

Ni igitero cyakozwe n’indege z’intambara 42 za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iki gikorwa cyahawe izina rya “El Dorado Canyon”.

Muri iki gitero, imitwe kabuhariwe y’Ingabo za Amerika zirwanira mu kirere no mu mazi, ndetse n’indege z’intambara zigabije ikirere cya Libya, zirasa ibirindiro by’Ingabo z’iki gihugu bisaga bitanu byari muri mijyi ya Tripoli na Benghazi, hamwe n’ingo za Perezida Muammar Gaddafi hafi ya zose zihindurwa umuyonga.

Ni igitero cyamaze iminota 20 gusa, ariko gisiga gishegeshe ubushobozi bw’igisirikare cya Libya, kuko zaba indege z’intambara, ‘radars’ n’imbunda birasa indege yacungiragaho, hafi ya byose byasutsweho toni 60 y’ibisasu bihinduka umuyonga mu kanya gato.

Muammar Gaddafi wari ubanye neza na Karmenu Motsud Bonnicci wari Minisitiri w’Intebe w’Ibirwa bya Maltes ngo yaba yaraburiwe iby’iki gitero, byatumye we n’umuryango we babasha guhungira mu buvumo bwubatse mu kuzimu, arokoka ibi bisasu atyo.

Iyi ntambara ngo yaba yarahitanye abasaga 60 ku ruhande rw’abaturage ba Libya, ndetse n’abapilote babiri ba Amerika bahasiga ubuzima, bapfuye barohamye ubwo indege yabo y’intambara yaraswaga za misile za Libya igahanukira mu kigobe cya Syrte.

Umwe mu bana b’abakobwa barererwaga mu rugo rwa Gadhafi witwa Hannah Gaddafi na we byavugwaga ko yaguye muri iki gitero, mu 2011 nyuma y’imyaka 25 kibaye, ikinyamakuru Die Welt cyandikirwa mu Budage cyavuze ko byari ibinyoma, ko uyu mukobwa atapfuye. Hannah Gaddafi kuri ubu ngo ni umuganga mu Bitaro biri muri Tripoli.

Iki gitero kirangiye, ngo Ronald Reagan wategekaga Amerika yabwiye itangazamakuru ko kwari uguha gasopo Gaddafi, ko nakomeza kwigira akari aha kajya he azibonera ibirusha ubukana ibyo yari amaze kwerekwa.

Ghaddafi akirutse igitero yavuze ko ari we watsinze Amerika, ndetse avuga ko nta mubano igihugu cye gishobora kugirana na Amerika igihe cyose Reagan azaba ari ku butegetsi.

Colonel Muammar Gaddafi wayoboye Libya guhera ku wa 1 Nzeri 1969, yitabye Imana ku wa 20 Ukwakira 2011 mu mujyi wa Syrte, yishwe n’inyeshyamba, zaterwaga ingabo mu bitugu n’Igisirikare cya OTAN, gihuje bimwe mu bihugu bya Amerika n’u Burayi.

Ronald Reagan wayoboye Amerika ntiyavugaga rumwe na Colonel Muammar Gaddafi

Colonel Muammar Gaddafi yayoboye Libya imyaka 42

Abaturage bo muri Libya bishimiye kugandagurwa kwa Col Gaddafi bafataga nk’umunyagitugu ruharwa

2018-01-22
Editorial

IZINDI NKURU

Samantha Power arifuza gutegeka Afrika nk’uko ategeka USAID yagize igikangisho.

Samantha Power arifuza gutegeka Afrika nk’uko ategeka USAID yagize igikangisho.

Editorial 01 Jun 2023
Dore Ibyamamare byashyize hanze Amafoto yabo n’Abakunzi babo kuri St Valentine

Dore Ibyamamare byashyize hanze Amafoto yabo n’Abakunzi babo kuri St Valentine

Editorial 15 Feb 2019
Uyu munsi hagaragaye abandi bantu icyenda barwaye Coronavirus

Uyu munsi hagaragaye abandi bantu icyenda barwaye Coronavirus

Editorial 27 Mar 2020
Oprah Uwoya n’umusore bakundana bakajije umurego mu gutera kabariro bashakisha umwana

Oprah Uwoya n’umusore bakundana bakajije umurego mu gutera kabariro bashakisha umwana

Editorial 07 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Muri ULK: Abanyeshuri 2986 bahawe impamyabumenyi
Mu Mahanga

Muri ULK: Abanyeshuri 2986 bahawe impamyabumenyi

Editorial 14 Dec 2016
APR FC yanganyije na Gasogi United, Mukura VS itsinda Marines FC yuzuza imikino 5 idatsindwa
Amakuru

APR FC yanganyije na Gasogi United, Mukura VS itsinda Marines FC yuzuza imikino 5 idatsindwa

Editorial 03 Dec 2022
Ndayishimiye yisamye yasandaye?
Amakuru

Ndayishimiye yisamye yasandaye?

Editorial 03 Mar 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru