• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Amateka yandikiwe i Maputo: Rayon Sports yerekeje mu matsinda ya Caf Confederation Cup

Amateka yandikiwe i Maputo: Rayon Sports yerekeje mu matsinda ya Caf Confederation Cup

Editorial 19 Apr 2018 IMIKINO

Rayon Sports yanditse amateka yo kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup nyuma yo gusezerera Costa do Sol yo muri Mozambique ku giteranyo cy’ibitego 3-2 mu mikino yombi.

Rayon Sports yari yatsinze ibitego 3-0 mu mukino ubanza wabereye i Kigali, ntiyorohewe n’uwo kwishyura wabaye kuri uyu wa Gatatu i Maputo kuko yatsinzwe ibitego 2-0.

Costa do Sol yakiniraga imbere y’abafana bayo i Maputo kuri ‘Estádio do Zimpeto’, yatangiye umukino yotsa igitutu izamu rya Ndayishimiye Eric Bakame inabona igitego cya mbere ku munota wa 31 gitsinzwe na Carvalho.

Ibi byongereye imbaraga Costa do Sol yatangiye kumva ko bishoboka, ishaka kujya kuruhuka nibura ifite ibitego bibiri, ku makosa ya ba myugariro ba Rayon Sports iyi kipe yabonye penaliti ku munota wa 38 ariko iyitera hanze y’izamu.

Costa do Sol ntiyacitse intege kuko na Rayon Sports nta bushobozi bwo kuyisatira yagaragazaga bituma ku munota wa 45 mbere yo kujya kuruhuka ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Terrence Leonard Tisdell rutahizamu w’umuhanga utarakinnye umukino w’i Kigali ariko umaze no gutsindira ikipe ye ibitego bibiri muri iri rushanwa uyu mwaka.

Mu gice cya kabiri impinduka zakozwe n’Umutoza Ivan Minnaert zirimo kwinjiza Faustin Usengimana asimbuye Nyandwi Saddam na Muhire Kevin agasimbura Mugisha François, zahinduye imikinire, Rayon Sports itangira guhanahana neza n’igitutu yotswaga kiragabanuka.

Nubwo Costa do Sol yakomezaga gushaka aho imenera ishaka igitego cya gatatu, Rayon Sports yihagazeho, ibifashijwemo n’umurindi w’abafana benshi bari baje kuyishyigikira iminota 90 irangira ari ibitego 2-0 ariko ku giteranyo cy’imikino yombi ikomeza ku bitego 3-2.

Rayon Sports yakoze amateka yo kuba ikipe ya mbere mu Rwanda ikandagije ikirenge mu mikino y’amatsinda mu irushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Confederation Cup).

Kugera muri iki cyiciro byahesheje Rayon Sports ibihumbi 275 by’amadorali ya Amerika (asaga miliyoni 235 Frw).

Aya ni nayo mafaranga ahabwa ikipe isezerewe mu matsinda ari iya gatatu mu gihe ebyiri za mbere zijya muri ¼ . Ikipe zisezerewe muri ¼ zitahana ibihumbi 350 $ (akabakaba miliyoni 299 Frw), izisezerewe muri ½ zihabwa ibihumbi 450 $ (akabakaba miliyoni 385 Frw). Ikipe itsindiwe ku mukino wa nyuma ihabwa ibihumbi 625 $ akabakaba miliyoni 535 Frw naho itwaye igikombe igahabwa 1,250,000 $ (asaga miliyali imwe na miliyoni 70 Frw).

Rayon Sports yanditse amateka yo kwerekeza mu mikino y’amatsinda ya Caf Confederation Cup

2018-04-19
Editorial

IZINDI NKURU

Ikipe ya Rayon Sports yitegura gukina na AS Banda yo muri RDC, yaraye igiranye amasezerano y’ubufatanye na Kompanyi ya Tom Transfers yemeye kubaha imodoka ebyiri

Ikipe ya Rayon Sports yitegura gukina na AS Banda yo muri RDC, yaraye igiranye amasezerano y’ubufatanye na Kompanyi ya Tom Transfers yemeye kubaha imodoka ebyiri

Editorial 16 Nov 2021
Impamvu abagabo bakunda gusinzira nyuma yo gutera akabariro

Impamvu abagabo bakunda gusinzira nyuma yo gutera akabariro

Editorial 07 Jan 2016
Perezida wa “CAF”Ahmad Ahmad yavuze ko ntacyo yaganira na Perezida wa FERWAFA Nzamwita Vincent De Gaulle

Perezida wa “CAF”Ahmad Ahmad yavuze ko ntacyo yaganira na Perezida wa FERWAFA Nzamwita Vincent De Gaulle

Editorial 13 Mar 2018
Kigali: Abantu b’ingeri zose bitabiriye umunsi wa Siporo “Car Free day”

Kigali: Abantu b’ingeri zose bitabiriye umunsi wa Siporo “Car Free day”

Editorial 18 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mugisha Samuel yegukanye Tour du Rwanda 2018
IMIKINO

Mugisha Samuel yegukanye Tour du Rwanda 2018

Editorial 12 Aug 2018
Abapagani bagiye kwamburwa Business zihabwe Abarokore -Dr. APÔTRE GITWAZA
Mu Rwanda

Abapagani bagiye kwamburwa Business zihabwe Abarokore -Dr. APÔTRE GITWAZA

Editorial 12 Jul 2018
I Berlin: Perezida Kagame yagarutse ku kamaro ka Volkswagen itunganyiriza imodoka mu Rwanda
INKURU NYAMUKURU

I Berlin: Perezida Kagame yagarutse ku kamaro ka Volkswagen itunganyiriza imodoka mu Rwanda

Editorial 30 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru