• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Amavubi yabonye intsinzi imbere ya Zimbabwe, afata umwanya wa 3 mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi 20206

Amavubi yabonye intsinzi imbere ya Zimbabwe, afata umwanya wa 3 mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi 20206

Editorial 09 Sep 2025 Amakuru, IMIKINO

Kuri uyu wa Kabiri, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi yatsindiye Zimbabwe igitego 1-0 muri Afurika y’Epfo, ni mu mukino w’umunsi wa munani wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026.

Muri uyu mukino wabereye kuri stade ya Orlando, mu mujyi wa Johannesburg watangiye ku isaha ya saa cyenda zuzuye.

Ni umukino wakinwe, Amavubi asabwa gutsinda ngo yegere imbere ku rutonde rw’Agateganyo rwo mu itsinda C.

Ibi byaje kugenda neza kuko uubwo hari ku munota wa 40 w’umukino nibwo rutahizamu Mugisha Gilbert yaboneye Amavubi igitego rukumbi cyayihaye intsinzi.

Hari ku mupira wari uteretse watewe na Kwizera Jojea, ukagarurwa n’umukinnyi wa Zimbabwe, wasanze Mugisha Gilbert atera ishoti rikomeye ryaruhukiye mu izamu.

Ku ruhande rw’amavubi muri uyu mukino hari habayemo impinduka mu bakinnyi babanjemo harimo impinduka z’abakinnyi batatu.

Muri abo ni Fitina Ombolenga wasimbuwe na Kavita Phanuel, Enzo Harmony wasimbuwe na Muhire Kevin na Nshuti Innocent wasimbuwe na Biramahire Abedi.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw’u Rwanda: Ntwari Fiacre, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Kavita Phanuel, Claude Niyomugabo, Mugisha Bonheur, Djihad Bizimama, Muhire Kevin, Biramahire Abeddy, Kwizera Jojea na Mugisha Gilbert.

U Rwanda rwagize amanota 11 ku mwanya wa gatatu mu Itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, rurushwa amanota atanu na Afurika y’Epfo ya mbere.

Amavubi azakira Bénin mbere yo kwakirwa na Afurika y’Epfo, mu mikino ibiri isoza uru rugendo, yombi izaba mu Ukwakira.

2025-09-09
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Paul Kagame ari hamwe na Perezida wa UCI, David Lappartient, batangije Tour du Rwanda 2025, umunsi wa mbere wegukanywe na Aldo Taillieu

Perezida Paul Kagame ari hamwe na Perezida wa UCI, David Lappartient, batangije Tour du Rwanda 2025, umunsi wa mbere wegukanywe na Aldo Taillieu

Editorial 23 Feb 2025
Muri FDLR n’Ibitsimbanyi Byayo, Aho Bukera Baramarana Bapfa Ubusambo n’Ibisabano!

Muri FDLR n’Ibitsimbanyi Byayo, Aho Bukera Baramarana Bapfa Ubusambo n’Ibisabano!

Editorial 21 Sep 2020
Mu gihe Perezida Tshisekedi ahakana gukorana na FDLR inzego z’ubutasi bw’u Rwanda zamuhaye ibimenyetso simusiga

Mu gihe Perezida Tshisekedi ahakana gukorana na FDLR inzego z’ubutasi bw’u Rwanda zamuhaye ibimenyetso simusiga

Editorial 14 Mar 2023
Umuhungu wa Yuvenali Habyarimana ashimangiye ko “Jambo Asbl” ari agatsiko k’abakomoka ku bajenosideri, karwana no gutagatifuza abicanyi

Umuhungu wa Yuvenali Habyarimana ashimangiye ko “Jambo Asbl” ari agatsiko k’abakomoka ku bajenosideri, karwana no gutagatifuza abicanyi

Editorial 02 Feb 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urukiko Rukuru rwahamagaje ‘ahatazwi’ abareganwa n’abo kwa Rwigara
INKURU NYAMUKURU

Urukiko Rukuru rwahamagaje ‘ahatazwi’ abareganwa n’abo kwa Rwigara

Editorial 14 Jun 2018
APR FC na Rayon Sports zizacakirana ku munsi wa Gatanu wa shampiyona ya PNL – Uko tombola yose yagenze
Amakuru

APR FC na Rayon Sports zizacakirana ku munsi wa Gatanu wa shampiyona ya PNL – Uko tombola yose yagenze

Editorial 20 May 2021
Perezida Kagame  na Mme we  bavuye  i Beijing mu Bushinwa
POLITIKI

Perezida Kagame na Mme we bavuye i Beijing mu Bushinwa

Editorial 17 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru