• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ben Rutabana yongeye kuvugisha amangambure Jean Paul Turayishimye na Serge Ndayizeye   |   01 Jun 2026

  • Uwigize General mu nterahamwe Mutayomba yakomerekeye bikomeye mu mirwano na M23   |   01 Jun 2026

  • Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kwirinda kuyobywa na ba mpemuke ndamuke   |   31 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26   |   31 May 2026

  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Urubanza rw’abasirikari bakekwaho kwica rwaburanishirijwe mu ruhame

Urubanza rw’abasirikari bakekwaho kwica rwaburanishirijwe mu ruhame

Ubwanditsi 23 Jun 2017 Mu Rwanda

Ku Kagari ka Karugira mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro haburanishirijwe urubanza rw’abasirikare bakekwaho kwica barashe umuturage i Gikondo.

Abaturage benshi ndetse n’abasirikare baje kureba imiburanishirize y’urwo rubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, mu cyumba cy’inama kiri ruguru y’ibiro by’akagari ka Karugira.

Urubanza rwari rwaratangiye kuburanishwa tariki ya 19 Gicurasi 2017 ruza gusubikwa kubera ko umwe mu bakekwa yari yagaragaje ko yifuza umwunganizi.

-7063.jpg

Ni abasirikare bato babiri, Ishimwe Jean Claude na Nshimyumukiza Jean Pierre.

Bakaba bashinjwa ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu bwicanyi, icy’ubwambuzi bukoresheje kiboko, ubugande, kurasa nta tegeko no konona icy’undi ku nabi.

Ishimwe Jean Claude yemeye ibyaha byose aregwa, na ho Nshimyumukiza Jean Pierre yemera gusa kuba yaragize uruhare mu bufatanyacyaha mu bwicanyi.

Cpt Ndatuhutse Rushakiro Felicien wari uhagarariye ubushinjacyaha bwa gisirikare muri urwo rubanza yavuze ko hari impamvu zikomeye zituma bakeka ko bakoze icyaha.

Ubushinjacyaha buvuga ko icyaha cyakozwe mu ijoro ryo ku wa 9 rishyira irya 10 Gicurasi saa sita n’igice z’ijoro, ubwo abasirikare bombi babanje guta akazi k’uburinzi bakigira mu kabari, bakamaramo isaha yose, ibintu buhamya ko n’abatangabuhamya basangiye na bo inzoga, n’ababasengereye bahamije.

Umushinjacyaha yavuze ko kuba barataye akazi bakajya mu kabari bigize icyaha cy’ubugande.

Ngo bavuye mu kabari ni bwo bahuye n’abaturage bigendera babaka ibyangombwa ndetse hakaba hari n’abo bambuye amafaranga nyuma Ishimwe Jean Claude aza gufatanwa amafaranga ibihumbi 35 yari yambuye umuturage.

Ngo banatse ibyangombwa umugore utwite, ngo umugabo we abajije impamvu babyatse, Ishimwe Jean Claude ahita amurasa. Nyuma Nshimyumukiza amurasa urufaya aramwica.

Umugore wa nyakwigendera ngo yagerageje guhugira mu kabari kari hafi aho ariko Nshimyumukiza amusangayo arasamo amasasu menshi, aho ngo frigo, amacupa ndetse n’ibirahure by’inzugi byahangirikiye. Iki ngo kikaba icyaha cyo konona iby’undi ku nabi.

Ishimwe avuga ko impamvu yarashe ari uko umuturage warashwe yari yafashe imbunda ya mugenzi we amurwanya. Bituma ngo amurasa akaguru.

Ku bijyanye no kuba baragiye mu kabari, Ishimwe na mugenzi we babiteye utwatsi, aho ngo kuva saa cyenda z’igicamusi batangira akazi kugeza igihe uwo muntu bamurasiye nta kabari bigeze binjiramo.

Gusa Ishimwe yemera ko yari yanyoye inzoga ariko ko atazinyweye muri ayo masaha.

Avuga ku mafaranga bamusanganye bikekwa ko yambuye umuturage, Ishimwe yavuze ko mu gihe bakaga ibyangombwa hari uwabimuhanyemo amafaranga, abonye mugenzi asumbirijwe abishyira mu mufuka, ahamya ko nta mugambi wo kuyiba yari afite.

Nshimyumukiza we avuga ko kurasa yabitewe n’uko uwo muturage yamuketsemo umwanzi ngo kuko yamusagariye bikomeye.

Asobanura impamvu bakaga abaturage ibyangombwa, Nshimyumukiza yavuze ko mu busanzwe abasirikare bari ku burinzi iyo babonye umuntu bakagiora uburyo bamukeka ari inshingano zabo kumwaka ibyangombwa.

Yakomeje avuga ko ari muri urwo rwego batse abaturage ibyangombwa, aho ngo muri bo hari uwamusagariye.

Umuturage warashwe witwa Ntivugiruzwa, Nshimyumukiza avuga ko yamufatiye imbunda ngo amubwira ko badakwiye kubiyemeraho ko ari abasirikare, ubwo ngo barayirwanira bituma habaho kwitabara.

Mbere y’uko barasa uwo muturage, Nshimyumukiza avuga ko yabanje gukoresha icyombo abwira abamukuriye ikibazo bagize, bamusaba ko abo baturage babashyikiriza inkeragutabara.

Gusa ibyo kubashyikiriza inkaragutabara si ko byagenze ko icyakurikiyeho ari ukurasa Ntivuguruzwa, abakekwa bombi bemeza ko byari mu rwego rwo kwitabara.

Umwunganizi wabo yasabye ko bafungurwa by’agateganyo kuko ntacyo bakwica ku iperereza, gusa ubushinjacyaha busaba ko bafungwa by’agateganyo kuko ngo ibyaha bakurikiranweho bikomeye kandi bakaba ngo basibanganya ibimenyetso.

Urukiko rwavuze ko icyemezo cyarwo ruzagitangaza tariki ya 27 Kamena 2017.

Nyuma gato y’uko ubwo bwicanyi bukorwa RDF yafashe mu mugongo umuryango wa nyakwigendera, aho yanitabiriye igikorwa cyo kumushyingura cyabereye mu Murenge wa Kibirizi, mu Karere ka Nyanza, bizeza umuryango ngo ubutabera buzaba mu mucyo.

Gen Jack Nziza, mu izina rya RDF yihanganishije umuryango inshuti n’abavandimwe ba nyakwigendera, abizeza ko umuryango we uzabona ubutabera bukwiye, ndetse ko n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buzabahora hafi k’uburyo abakoze iki cyaha bagomba guhanwa by’intangarugero.

-7062.jpg

Abaturage baje ari benshi kumva urubanza

2017-06-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gen Semugeshi wabaga muri FDLR yagejejwe mu Rwanda

Gen Semugeshi wabaga muri FDLR yagejejwe mu Rwanda

Ubwanditsi 09 Mar 2017
U Rwanda rwasabwe kugira icyo ruvuga ku ngingo y’irekurwa rya Col. Simba Aloys ufungiye ibyaha bya jenoside

U Rwanda rwasabwe kugira icyo ruvuga ku ngingo y’irekurwa rya Col. Simba Aloys ufungiye ibyaha bya jenoside

Ubwanditsi 29 Apr 2018
Ntibantunganya aravuga ukuri Nkurunziza aribeshya azashyikirana na buri wese

Ntibantunganya aravuga ukuri Nkurunziza aribeshya azashyikirana na buri wese

Ubwanditsi 10 Mar 2016
­­Isomo urubyiruko rwakura kuri Turahirwa Moses ‘’Moshion’, wasubijwe mu gihome kubera Urumogi

­­Isomo urubyiruko rwakura kuri Turahirwa Moses ‘’Moshion’, wasubijwe mu gihome kubera Urumogi

Ubwanditsi 23 Apr 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

USA ubwoba ni bwose ko Korea yabarekurira H-Bomb ivuye kucyogajuru
ITOHOZA

USA ubwoba ni bwose ko Korea yabarekurira H-Bomb ivuye kucyogajuru

Ubwanditsi 06 Sep 2017
Umutoza w’amavubi, Carlos Alos Feller yakurikiye umukino w’igikombe cy’Amahoro Etincelles yaboneyeho itike yo kugera muri 1/8
IMIKINO

Umutoza w’amavubi, Carlos Alos Feller yakurikiye umukino w’igikombe cy’Amahoro Etincelles yaboneyeho itike yo kugera muri 1/8

Ubwanditsi 31 Mar 2022
Polisi y’u Rwanda yasabye urubyiruko rw’Abayisilamu rwo muri Kicukiro gufata iya mbere mu gukumira ibyaha
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yasabye urubyiruko rw’Abayisilamu rwo muri Kicukiro gufata iya mbere mu gukumira ibyaha

Ubwanditsi 06 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru