Kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Mata 2025, ikipe APR yo mu Rwanda yatsinze Carthage WVC yo muri Tuniziya amaseti 3-1 mu mukino ufungura itsinda A mu irushanwa rya CAVB ry’amakipe yitwaye neza muri Volleyball ku mugabane wa Afurika mu bagore.
Ikipe ya Carthage WVC niyo yatangiye neza iyobora umukino, aho yatsinze iseti ya mbere ku manota 25-18.
Nubwo Carthage yakinnye neza mu iseti ya mbere, ntabwo yakomerejeho kuko ikipe ya APR WVC yaje kuyirusha gutsinda amanota menshi kuko iyi seti ya kabiri yayitsinze kuri 26-24.
Mu iseti ya gatatu, APR yagaragaje ubuhanga mu ihindura uburyo bw’imikinire, ibi byayifashije gutsinda iyi seti ku manota 25-23.
Mu iseti ya kane ari nayo ya nyuma y’uyu mukino, APR WVC yashimangiye ko ari ikipe iyoboye inaheruka gutwara igikombe cy’akarere ka Gatanu, yatsinze iyi seti ku manota 25-23.
Gutsinda uyu mukino bivuzeko muri iri tsinda rya A, APR iherereyemo ariryo rya A iriyoboye kuko imaze kubona intsinzi imwe.
Uyu mukino kandi wanakurikiwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria,Bazivamo Christophe.
Usibye APR WVC yakinnye uyu munsi, ikipe ya Police Women Volleyball Club nayo ihagarariye u Rwanda, izakina umuno wayo wa mbere kuri uyu wa Gatanu guhera Saa Moya z’umugoroba ku masaha yo mu Rwanda.