Umugabane wa Afurika n’u Bushinwa biri kwishimira ubufatanye mu nzego zitandukanye kandi iyo mikoranire igomba gukomeza nk’uko byatangajwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, Charles Kayonga, wanahishuye ko Perezida Kagame mu kwezi gutaha azongera gukorera urugendo mu Bushinwa.
Ngo usibye ubufatanye mu bya politiki, u Bushinwa na Afurika biri gukorana neza mu nzego zitandukanye nko mu bikorwaremezo, inganda, ubuhinzi n’ibindi.
Ingero z’imishinga yagezweho binyuze mu Bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa, harimo imihanda ibiri ya gari yamoshi ihuza Djibouti na Ethiopia yubatswe n’u Bushinwa ndetse n’ibyanya byagenewe inganda bisaga 100 byubatse hirya no hino ku mugabane kandi bizanira inyungu impande zose.
By’umwihariko ku Rwanda, Ambasaderi Kayonga yavuze ko hamaze kubakwa imihanda myinshi kandi u Rwanda rwungutse ishoramari ryinshi ry’ibigo by’Abashinwa muri business zitandukanye.
Umugabane wa Afurika ukeneye ibikorwaremezo mu bintu ukeneye kugirango ubashe kugera ku mpinduka z’ubukungu burambye nk’uko Ambasaderi Kayonga yakomeje abitangaza mu kiganiro yahaye China Daily dukesha iyi nkuru.
Yongeyeho ko gufatanya n’u Bushinwa bizafasha kubona amafaranga yo gushora mu mishinga y’ibikorwaremezo izafasha kuzamura iterambere ry’inganda ku mugabane, u Bushinwa nabwo bikazabufasha mu ntumbero yabwo yo gukorera ku Isi yose.
Ambasaderi Kayonga yanahishuye ko Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, akaba na Chairman wa Afurika Yunze Ubumwe, ategerejwe I Beijing mu kwezi gutaha aho azaba yitabiriye Inama ihuza u Bushinwa na Afurika izwi nka “Forum on China-Africa Cooperation” izaba kuwa Mbere, itariki 03 kugeza ku itariki 04 Nzeri 2018.
Ni inama minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bushinwa, Wang Yi, avuga ko yitezweho izafatirwamo ingamba zigamije iterambere ry’ibihugu bya Afurika. Ambasaderi Kayonga akaba yavuze ko iyo mishinga y’ibikorwaremezo ku bufatanye bw’u Bushinwa na Afurika izakura mu bwigunge ibihugu nk’u Rwanda bidakora ku Nyanja, hatezwa imbere kwihuza kw’ubukungu bwa Afurika bwinjira mu bukungu mpuzamahanga.
Iyi nama ihuza u Bushinwa na Afurika igiye kuba ku nshuro ya gatatu nyuma y’iyabereye I Beijing mu 2006 ndetse n’iyabereye I Johannesburg muri Afurika y’Epfo mu 2015. Iyi izaba ifite insanganyamatsiko igira iti : “China and Africa: Toward an Even Stronger Community with a Shared Future Through Win-Win Cooperation”. Ugenekereje mu Kinyarwanda ni nk’u “Bushinwa na Afurika biganisha ku muryango ukomeye usangiye ahazaza binyuze mu bufatanye bwungukira buri ruhande”
Kuri Ambasaderi Kayonga, ngo mu kubaka umuryango nk’uyu, u Bushinwa na Afurika bizabasha kuzuzanya neza.