• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Uncategorized»Amerika : Congo yahejwe mu nama yigaga ku bibazo byayo, menya impamvu zabyo

Amerika : Congo yahejwe mu nama yigaga ku bibazo byayo, menya impamvu zabyo

Editorial 19 Nov 2017 Uncategorized

Igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyahejwe mu nama Umunyamabanga wa leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagiranye n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu bihugu 37 byo muri Afurika nyamara no ku murongo w’ibyigwa hari harimo iki gihugu bikaba byafashwe nk’ikimenyetso cy’umwuka uri hagati y’ubuyobozi bwa perezida Trump n’ubwa perezida Joseph Kabila.

Iyi nkuru dukesha Jeune Afrique iravuga ko kuri uyu wa gatanu, itariki 17 Ugushyingo, I Washington hatigeze hagaragara intumwa za Congo, aho minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’iki gihugu, Leonard She Okitundu atigeze agaragara mu bitabiriye iyi nama ndetse na ambasaderi wa Congo I Washington, Francois Nkuna Balumuene, atagaragaye. Iki gihugu cya Congo ngo kikaba cyabuze mu mu biganiro byo ku rwego rwo hejuru hagati y’umunyamabanga wa leta, Rex Tillerson n’abaminisitiri 37 bashinzwe ububanyi n’amahanga bo muri Afurika.

Iyi nama itegurwa n’ubuyobozi bwa perezida Trump yari iya gatanu muri uyu mwaka hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Afurika Yunze Ubumwe ikaba yaribanze ku bufatanye mu bucuruzi, umutekano n’imiyoborere myiza muri Afurika.

RDC yari ku murongo w’ibyigwa Abakongomani badahari

Jeune Afrique iravuga ko umuvugizi wa department ya leta muri Amerika, Brian Neubert, yasobanuye ko ibibazo by’umutekano mu karere, bifitanye isano n’ibikorwa byo kubungabunga amahoro, ariko n’ikibazo cya Congo, byari biri ku murongo w’ibigomba kuganirwa muri iyi nama, ariko ntiyasobanura icyagendeweho mu gutumira ibindi bihugu 37, birimo n’u Rwanda, muri iyi nama.

Ku ruhande rwa Congo, iki kinyamakuru kifuje kumenya icyo rubivugaho ntibyashoboka, ariko umwe mu begereye minisitiri Okitundu atangaza ko kudatumirwa byaba byatewe n’ibyari kwigwaho, ngo keretse wenda nk’uko biri guhwihwiswa I Washington  byatewe no kuba repubulika iharanira Demokarasi ya Congo iherutse gutorerwa kuyobora akanama ka Loni k’uburenganzira bwa muntu kandi Leta Zunze Ubumwe za Amerika zarwanyije kandidatire yabo.

Nyamara ariko, ngo muri politiki ya Congo bari bizeye ko kuri ubu umwuka ari mwiza hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Congo, nyuma y’aho hatangarijwe ingengabihe y’amatora yashyizwe ahagaragara kuwa 5 Ugushyingo, igashyira amatora mu Ukuboza umwaka utaha wa 2018, ibintu byishimiwe n’Umuryango Mpuzamahanga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nubwo abarwanya ubutegetsi bwa perezida kabila bo bifuza ko amatora yategurwa bitarenze muri Nyakanga 2018.

Ubwo aheruka guca muri Congo mu ruzinduko rw’akazi, ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Loni, Nikki Haley akaba yaratangaje ko igihugu cye kitazatera inkunga amatora naramuka atabaye mbere y’impera za 2018.

Kuri ubu rero haribazwa niba Abanyamerika barahinduye uruhande bari bahagazeho, Brian Neubert akaba asubiza avuga ko bemeye iyo ngengabihe y’amatora kuko batekereza ko ari amahirwe ku baturage ba Congo yo kwitabira amatora anyuze muri demokarasi.

 

 

2017-11-19
Editorial

IZINDI NKURU

Diamond Platnumz yatangiye gucuruza ubunyobwa mu Rwanda

Diamond Platnumz yatangiye gucuruza ubunyobwa mu Rwanda

Editorial 29 Nov 2017
Imanishimwe Emmanuel “Mangwende” ukinira AEL Limasol muri Cyprus yongewe mu bakinnyi b’Amavubi bitegura Benin na SouthAfrica

Imanishimwe Emmanuel “Mangwende” ukinira AEL Limasol muri Cyprus yongewe mu bakinnyi b’Amavubi bitegura Benin na SouthAfrica

Editorial 04 Oct 2025
Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije Lomami Marcel nk’umutoza wungirije ndetse na Mushimiyimana watandukanye na APR FC

Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije Lomami Marcel nk’umutoza wungirije ndetse na Mushimiyimana watandukanye na APR FC

Editorial 06 Aug 2021
Impampamvu guhugura abanyamakuru ku ikumirwa ry’indwara ya Ebola ari ingenzi

Impampamvu guhugura abanyamakuru ku ikumirwa ry’indwara ya Ebola ari ingenzi

Editorial 20 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umurundi akaba n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC akomeje kuvugwaho kunyereza umutungo
INKURU NYAMUKURU

Umurundi akaba n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC akomeje kuvugwaho kunyereza umutungo

Editorial 22 Feb 2018
Abapolisi 125 basoje myitozo yo gukumira no kurwanya iterabwoba
Mu Rwanda

Abapolisi 125 basoje myitozo yo gukumira no kurwanya iterabwoba

Editorial 26 Feb 2018
Urukiko rwatesheje agaciro ikirego Umuryango wa Rwigara uregamo RRA
INKURU NYAMUKURU

Urukiko rwatesheje agaciro ikirego Umuryango wa Rwigara uregamo RRA

Editorial 06 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru