Icikwamo ibice rya Repubulika iharanira Demokrasi ya Congo ritangiye guhwihwiswa mu gihe amateka yerekana ko mbere y’ umuzo w’ umukoloni igihugu cya Kongo cyari kigizwe n’ ubwami butandukanye nka Empire Lunda, Empire Bakuba, Empire Luba, Empire Kongo
Si ibyo bice gusa kuko bitewe n’ ubunini bw’ iki gihugu hari n’ ubundi bwami bwari bushingiye ku isano ry’ umuco w’ abaturage bari baraturutse mu bihugu bikikije Kongo.
Kuva mu myaka ya za 1994, nibwo Intiti z’ abanyekongo ziganjemo abanyapolitiki
zatangiye kurazwa inshinga n’ igitekerezo cyavugaga ko hari umugambi mubisha wo gucamo ibice igihugu cyabo icyo bamwe bise Balkanization abandi bavuga ko ari Federalism.
Umunyapolitiki , Dr. Marcel Liyau muri 1992 yatangiye kwibaza byinshi kuri iyi gahunda yo gucamo ibice Congo abanza kwibaza ko yari igamije guteza imbere Congo-Kinshasa bitewe ni uko iki gihugu cyagize ubuyobozi bubi kuva cyabona ubwigenge.
Uyu Dr. Marcel Liyau wigeze no kuvuga muri za 1990 ko kugirango u Rwanda n’ u Burundi bizabone amahoro ngo ni uko Abatutsi bo mu Burundi nabo mu Rwanda batura mu gihugu cyabo n’ Abahutu baho hombi nabo bakwibanira mu cyabo gihugu.
Iki kigeze uyu mugabo atangira kubona ko yibesheye atangira gushyigikira intero igira iti”NON A LA BALKANISATION DE LA RDC”bisobanura biti”Tuvuge oya kubifuza ko igihugu cyacu cyacibwamo ibice”.
Ni nde wacuze umugambi wo gucamo ibice Congo-Kinsahasa?
Ubusanzwe kugirango igihugu runaka gicibwemo ibice bigomba kwemezwa na Loni ndetse n’ iyindi miryango nka EU cyangwa se AU nabwo ni imbonekarimwe kuko bitandukanye cyane n’ ibyabaye mu gihe cy’ ubukoloni uwbo ibihugu by’ I Burayi bakoreshaga ubuhangane mu kwigabanya Afurika.
Abakurukiranira hafi politiki y’ Akarere bemeza ko ibyabaye kuri Sudani bishobora no kuba kuri Congo-Kinshasa bitewe ni uko ibihugu byombi bifite ubutunzi karemano bwinshi ibihugu bikomeye ku Isi biba bikanuye.
Ku rugero rwa Sudani, Perezida Museveni niwe wagize uruhare rukomeye mu icikwamo kabiri ry’ iki gihugu dore ko yari afite n’ ubunararibonye kuko yakurikiraga ikija imbere umunsi k’ uwundi.
Nubwo , u Rwanda rwagiye ruvugwaho gutera Congo-Kinshasa , Uganda ntiyumvikanaga cyane ariko niyo yari ku isonga ibyo byose rero n’ ibigaragaza inyungu za Uganda by’ umwihariko muri Congo ari by’ umwihariko mu Karere.
Ubwo Barack Obama yayoboraga Leta Zunze Ubumwe za Amerika yohereje ingabo muri Uganda kujya gufasha ingabo za Leta guhiga inyeshyamba za LRA muri Centrafurika ariko mu by’ ukuri icyo yari agamije ni Congo-Kinshasa.
Inyungu za Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gucamo ibice Congo-Kinshasa zishobora kurusha na kure izo babona muri Sudani zombi.
USA yifuje iyi gahunda kuva kera
Uko bimeze kose, kugeza magingo aya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’ igihugu gitegeka ibindi cyagiye kigaragara mu buzima bw’ igihugu cya Congo-Kinshasa kuva cyabona ubwigenge ndetse kinaharanira kubona imigabane ifatika ku mutungo kamere w’ iki gihugu cyakolonijwe n’ u Bubiligi.
Ku ntangiro y’ ingoma ya Perezida Mobutu Sese Seko Kuku Ngwendu wa Zabanga yazize ko kwanga kumvira Abanyamerika kuko yifuzaga ko abaturage ba Zaire ari bo babanza kunyurwa n’ ubutunzi bw’ igihugu cyabo ariko ntibyamushobokera kuko yahise ananizwa.
Intambara z’ urudaca zagiye zishakirwa inyito n’ impamvu zidasobanutse zabaye muri Congo-Kinshasa kuva mu mwaka w’ I 1994, zabaye ikimenyetso simusiga cyerekana uburyo ki amahanga ashishikajwe no guteza imvururu kugira ngo asahura umutungo w’ iki gihugu wiganjemo amabuye y’ agaciro, mashyamba inyamaswa n’ ibindi byinshi.
Inshuro nyinshi, Mobutu kimwe na Mzee Kabila bamaze kwangira Abanyamerika gukorana byarabagoye cyane kugeza ubwo bahitanye Laurent Kabila biyegereza umuhungu we Joseph Kabila.
Joseph Kabila ashobora gutanga icyuho
Abanyekongo batari bacye ntibemera Leta n’ ubuyobozi bwa Perezida Joseph Kabila ndetse benshi muri bo bakamwita umunyamahanga bakeka ko amaherezo azabavamo igihugu akakigambanira bityo kikacikamo ibice.
Iperereza ryigenga kandi ryizewe rya Rushyashya.net ryemeza ko umugambi wo gucamo ibice Congo-Kinshasa warangije gucurwa muri Kongere ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho iki gihugu kizacikamo ibice 3.
Ku ikubitiro hazabaho Leta ya Kivu yunze Ubumwe mu gifaransa Republique Unie du Kivu(RUK), Republique du Katanga ndetse Republique du Congo(RDC). Icikwamo ibice rya Sudani ryaburiye Abanyekongo
“Ushatse gutegeka abantu uko ubyifuza banze kubacamo ibice” Divide and rule mu rurimi rw’ icyongereza nibwo buryo bwagiye bukoreshwa n’ ibihangange mu gutegeka abanyantege nke.
Ubu buryo bwagaragaye cyane mu bihe by’ ubucakara, ubukoloni ndetse na nyuma aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikoresha imbaraga za politiki ndetse n’ iza gisirikare mu guharanira inyungu zazo bwite zititaye ku kaga k’ abandi.
N’ ubwo USA yari imaze kuba igihangange ntibyayibujije guteza intambara z’ ubutita(cold war) nta banga ririmo kuko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagiye zishimangira gucamo ibice ibihugu byinshi byo ku isi(Koreya, Vietnam, Ubudage…) zigamije gushaka imbaraga zari zarataye mu ntambara y’Isi ya 2.
Impuguke muri politiki mpuzamahanga zisanga hatabayeho ubwumvikane ku isaranganywa ry’ ubutunzi karemano bwa Congo-Kinshasa bishobora gutuma ibihugu by’ ibihangange bisubiranamo ndetseBikaba banabyara intambara y’ Isi ya 3.
Albert Ngabo/Rushyashya.net