• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»SHOWBIZ»AMERIKA: Umunyarwandakazi Magaly Pearl ari gukorana indirimbo na Producer Masterkraft wamamaye muri Nigeria

AMERIKA: Umunyarwandakazi Magaly Pearl ari gukorana indirimbo na Producer Masterkraft wamamaye muri Nigeria

Editorial 07 Mar 2018 SHOWBIZ

Uvuze izina Masterkraft abakurikiranira hafi ibijyanye na muzika ya Afurika bahita bumva umusore wo muri Nigeria wamamaye mu gutunganya indirimbo z’abahanzi bakomeye yaba muri Nigeria no hanze yayo. Kuri ubu uyu mugabo ari gukorera indirimbo umunyarwandakazi Magaly Pearl uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Aya makuru Inyarwanda.com dukesha iyi nkuru  yayahamirijwe na Magaly Pearl nyuma yo gushyira hanze amashusho ari muri studio n’uyu mugabo wamamaye kubera gukorera abahanzi b’ibyamamare muri Afurika. Akimara gushyira hanze amashusho bari kumwe muri studio umunyamakuru yahise abaza Magaly Pearl niba koko ari gukorana n’uyu mugabo maze nawe ntakuzuyaza ahita abihamya atangaza ko hari umushinga w’indirimbo bari gukorana. Magaly Pearlyagize ati:

Ni byo ndi  gukorana na Masterkraft ni umwe mu bahanga bazi gutunganya indirimbo nibaza ko nk’umuhanzi mushya hari itandukaniro ngomba kuba ngaragaza mu muziki w’u Rwanda bizanyorohera kumvisha abanyarwanda ko hari icyo nshoboye. Ibi kandi nta kindi cyabikora usibye kubaha ibihangano byuzuyemo ubuhanga  arinayo mpamvu kuri ubu ndi gukorana naba producer bakomeye kugira ngo ninshyira hanze indirimbo ibe yumvikanamo umwihariko.

USA: Umunyarwandakazi Magaly Pearl yakorewe amashusho y’indirimbo na Patrick Alis ukorera ba Tekno,Wizkid n’ibindi byamamareMagaly Pearl umunyarwandakazi ukorera muzika muri Amerika ubu uri gukorana na Masterkraft ufatwa nk’umwe mu bahanga Afurika ifite batunganya indirimbo z’abahanzi

Magaly Pearl ni umwe mu bahanzikazi b’abanyarwanda babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uyu akaba ataratangiye umuziki cyera cyane ko 2017 aribwo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere  kuri ubu akaba afite indirimbo ebyiri n’izindi zitarava muri studio harimo n’iyi ari gukorana na Masterkraft wamamaye mu gutunganya indirimbo muri Nigeria.

Magaly Pearl si uyu mugabo ukomeye mu gutunganya indirimbo z’abahanzi bakoranye bwa mbere cyane ko indirimbo ye iheruka amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na Patrick Alis umusore wamamaye mu gufata amashusho ya benshi mu byamamare muri Africa barimo Tekno, Wizkid n’abandi benshi.

Masterakraft cyangwa Sunday Ginikachukwu Nweke amazina ye asanzwe  ni umu producer akaba umu Dj ufite ubuhanga bukomeye mu gucuranga piano ndetse akaba umwanditsi w’indirimbo  uyu akaba yarakoreye indirimbo abahanzi bakomeye muri Afurika nka; Flavour N’abania, Bracket, Banky W, Sound Sultan, Timaya, Lynxxx, M.I na J. Martins uyu akaba yaragiye yegukana ibihembo binyuranye muri Nigeria by’umu producer mwiza w’umwaka.

REBA HANO INDIRIMBO HOLD ME UYU MUHANZIKAZI AHERUKA GUSHYIRA HANZE

2018-03-07
Editorial

IZINDI NKURU

Urukundo si ukuryamana, dore ibyo wakorera umukunzi wawe akarushaho kukwizera

Urukundo si ukuryamana, dore ibyo wakorera umukunzi wawe akarushaho kukwizera

Editorial 12 Apr 2018
Esther Rubera inkumi yamaze kwinjira muri ‘Management’ z’abahanzi bo mu Rwanda

Esther Rubera inkumi yamaze kwinjira muri ‘Management’ z’abahanzi bo mu Rwanda

Editorial 07 Mar 2018
Victor Rukotana yasohoye indirimbo yakomoye ku nkuru mpamo y’umusore w’inshuti ye wabenzwe n’inkumi yo mu cyaro.

Victor Rukotana yasohoye indirimbo yakomoye ku nkuru mpamo y’umusore w’inshuti ye wabenzwe n’inkumi yo mu cyaro.

Editorial 22 Apr 2021
Ingabire Habiba yatanze impano y’igishushanyo cy’ubugeni muri Miss Supranational

Ingabire Habiba yatanze impano y’igishushanyo cy’ubugeni muri Miss Supranational

Editorial 29 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyemari Nkubiri Alfred ari mu gihome akurikiranyweho  gukoresha impapuro mpimbano no kwinjiza mu gihugu ifumbire itujuje ubuziranenge
ITOHOZA

Umunyemari Nkubiri Alfred ari mu gihome akurikiranyweho gukoresha impapuro mpimbano no kwinjiza mu gihugu ifumbire itujuje ubuziranenge

Editorial 18 Aug 2016
Ubwo batsindaga Police FC, Khadime wa Rayon Sports yatahanye asaga ibihumbi 280 Frw abandi babona ibihumbi 230 Frw
Amakuru

Ubwo batsindaga Police FC, Khadime wa Rayon Sports yatahanye asaga ibihumbi 280 Frw abandi babona ibihumbi 230 Frw

Editorial 06 Jan 2025
Abandi bantu 17 bakize Coronavirus mu Rwanda, umubare w’abayanduye uba 127
HIRYA NO HINO

Abandi bantu 17 bakize Coronavirus mu Rwanda, umubare w’abayanduye uba 127

Editorial 14 Apr 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru