• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»APR FC na AS Kigali zitwaye neza, Rayon Sports itakaza umukino wa mbere mu guhatanira igikombe, Musanze inyagirwa na Gasogi umutoza Seninga ahita yirukanwa.

APR FC na AS Kigali zitwaye neza, Rayon Sports itakaza umukino wa mbere mu guhatanira igikombe, Musanze inyagirwa na Gasogi umutoza Seninga ahita yirukanwa.

Editorial 24 May 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ubwo hakinwaga umunsi wa mbere w’imikino yo guhatanira igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda ya 2020-2021 muri Primus National League, kuri iki cyumweru tariki ya 23 Gicurasi 2021 ikipe ya Rayon Sports ndetse na Espoir FC zatakaje uyu mukino naho mu gice cy’amakipe arwanira kutamanuka Gasogi United na Gorilla FC zitangira neza.

Duhereye ku mukino wahuje ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC yari yakiriye ikipe ya Espoir FC kuri Sitade ya Huye yo mu ntara y’amajyepfo ari naho ikipe ya APR FC isigaye yakirira, iyi kipe iyobowe n’umutoza Adil Eradi Muhammed yaraye ibonye itsinzi y’igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Omborenga Fitina ku munota wa 90 nyuma yaho hari habuze ikipe ibona igitego.

Mu wundi mukino wabereye kuri Sitade y’akarere ka Muhanga, ikipe ya AS Kigali yari yakiriye Rayon Sports iyitsinda ibitego bitatu kuri kimwe.

Ibitego bya AS Kigali byatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri ku munota wa 34 bajya ku ruhuka ari igitego kimwe ku busa, bakiza mu gice cya kabiri ku munota wa 48 w’umukino rutahizamu Hussein Tchabalala yahise atsinda igitego cyaje kwishyurwa na Rudasingwa Prince wa Rayon Sports ku munota wa 81, umukino wasojwe na Biramahire Abeddy watsinze igitego cya gatatu cya AS Kigali ubwo hari ku munota wa 90 w’umukino.

Kuri sitade ya Mumena ikipe ya Gorilla FC yari yakiriye ikipe ya Etincelles mu mikino yo gushaka kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, iyi kipe ya Gorilla FC yatsindiwe na Iroko Babatunde w’umunya Nijeriya watsinzemo ibitego bibiri, Ineza Janvier watsinze kimwe ndetse na Irankunda Rodrigue, ku ruhande rwa Etincelles yo yatsindiwe na Abdul Papy na Hassan Djibrine.

I Bugesera ho ikipe ya Gasogi United yahatsindiye ikipe ya Musanze FC ibitego bine kuri kimwe, ni Musanze FC yafunguye amazamu hakiri kare ku gitego cyatsinzwe na Munyeshyaka Gilbert uzwi nka Lukaku, kuri Gasogi United yo yatsindiwe na Hassan Kikoyo watsinze ibitego bibiri, ikindi gitsindwa na Yamini Salumu na Bugingo Hackim.

Gutsindwa uyu mukino ku ikipe ya Musanze FC hahise hafatwa umwanzuro w’uko umutoza mukuru Seninga Innocent yahise yirukanwa na Perezida wayo Tuyishime Fabrice uzwi nka Trump, kuwirukanwa kwa Seninga biravugwa ko umuyobozi we yafashe umwanzuro wo ku mwirukana ubwo iyi kipe yari imaze gutsindwa igitego cya Kane ku munota wa 64.

Umukino wagombaga guhuza ikipe ya Marines FC yari bwakire ikipe ya Rutsiro FC wo ntabwo wabaye kubera ko Sitade Umuganda itaboneka kumunsi wo ku cyumweru.

Kuri uyu wa mbere harakinwa umukino umwe utarabaye ku munsi w’ejo hashize ku cyumweru aho ikipe ya Bugesera FC yakira Police FC kuri Sitade y’akarere ka Bugesera.

Kuri uyu wa mbere harakinwa umukino umwe utarabaye ku munsi w’ejo hashize ku cyumweru aho ikipe ya Bugesera FC yakira Police FC kuri Sitade y’akarere ka Bugesera mu bahatanira igikombe naho mu makipe ahatanira kutamanuka harakina ikipe ya AS Muhanga yakira Kiyovu SC ndetse na Mukura VS yakire ikipe Sunrise FC .

2021-05-24
Editorial

IZINDI NKURU

Abaturage ba Kenya baramagana umugambi mubisha wa Perezida wa Uganda, Yoweri K. Museveni, wo gutobera ubutegetsi bw’Igihugu cyabo.

Abaturage ba Kenya baramagana umugambi mubisha wa Perezida wa Uganda, Yoweri K. Museveni, wo gutobera ubutegetsi bw’Igihugu cyabo.

Editorial 06 Aug 2021
APR FC yatsinze Mukura 2-0 ikomeza gushyiramo ikinyuranyo ku makipe ayikurikiye arimo Rayon Sports

APR FC yatsinze Mukura 2-0 ikomeza gushyiramo ikinyuranyo ku makipe ayikurikiye arimo Rayon Sports

Editorial 26 Feb 2024
Ikipe ya Maroc yageze mu Rwanda ije gukina imikino yo Kwibuka

Ikipe ya Maroc yageze mu Rwanda ije gukina imikino yo Kwibuka

Editorial 31 May 2017
Amafoto – Rayon Sports yasinyishije rutahizamu Musa Esunu wari uyoboye abandi muri shampiyona ya Uganda wanahise ahabwa nimero 7

Amafoto – Rayon Sports yasinyishije rutahizamu Musa Esunu wari uyoboye abandi muri shampiyona ya Uganda wanahise ahabwa nimero 7

Editorial 26 Jan 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu cyunamo hagaragagaye ibyaha 24 by’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside
Mu Rwanda

Mu cyunamo hagaragagaye ibyaha 24 by’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside

Editorial 14 Apr 2017
Ishyamba si ryeru :  Ibitaro bya MedStar mu mujyi wa Washington birishyuza Rudasingwa Theogene  12.000 USD,  yasize atishyuye
ITOHOZA

Ishyamba si ryeru : Ibitaro bya MedStar mu mujyi wa Washington birishyuza Rudasingwa Theogene 12.000 USD, yasize atishyuye

Editorial 28 Aug 2016
Perezida Kagame na Macky Sall bahawe igihembo cya kabiri cyitiriwe Babacar Ndiaye
Mu Rwanda

Perezida Kagame na Macky Sall bahawe igihembo cya kabiri cyitiriwe Babacar Ndiaye

Editorial 26 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru