Ikipe ya APR FC n’umutoza Abderrahim Taleb, yungutse abakinnyi batatu bongera kwitabazwa ubwo ikipe iza kuba yasuye As Kigali mu mukino w’umunsi wa Cyenda wa Shampiyona uri kuri uyu wa Gatanu.
Ibi, ni nyuma yaho imyitozo ya nyuma y’ikipe yagaragayemo Niyigena Clement na Byiringiro Gilbert batakinnye imikino ibiri iheruka kubera imvune, ariko biteguye guhura n’Abanyamujyi i Nyamirambo.
Undi mukinnyi wiyongereye ku bahari ni Mamadou Sy uzaba na we yongera kugaragara mu kibuga nyuma y’imikino y’ikipe y’igihugu ya Mauritania mu gushaka itike yo gukina igikombe cy’isi cy’Abarabu.
As Kigali iri bwakirire kuri Kigali Pelé Stadium saa Kumi n’Ebyiri za nimugoroba(18h:00), aho umukino yaherukaga kuhakinira yari yatsinze Rayon Sports ibitego 2-0.
Iyi kipe y’umutoza Shabani mu mikino ibiri bahuye muri Shampiyona ishize, ndetse kuri ubu iza ku mwanya wa 12 n’amanota umunani, mu gihe ikipe ya APR FC iri ku mwanya kane n’amanota 14, mbere y’ ikirarane bazahuramo na Etincelles ku wa Kabiri utaha.




