Ikipe ya APR FC yaraye itsinzwe na Mbabane Swallows yo muri Swaziland mu mukino ubanza w’imikino y’Afurika y’amakipe yegukanye ibikombe iwayo “Orange CAF Champions League 2016”.
Muri uwo mukino ubanza wabereye muri Swaziland, ikipe ya Mbabane yari iwayo yatsinze APR FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Ndzinisa Wilson Sabelo ku munota wa 25 w’igice cya mbere.
Abakinnyi ba APR FC bagerageje kwihagararaho ari nako bashaka igitego cyo kwishyura ariko biranga. rutahizamu wa APR FC Ndahinduka Michel nyuma yo kugira ikibazo cy’imvune, yasimbuwe na Mubumbyi mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira.
Mu gice cya kabiri APR FC, nyuma yo kwinjira mu kibuga kwa Sibonana Patrick yihariye umukino ndetse inahusha bumwe mu buryo bwashoboraga kuvamo igitego.
Gusa ikipe ya Mbabane Swallors yahagaze ku gitego cyayo umukino urangira yegukanye itsinzi ku gitego 1-0.
APR FC irasabwa ibitego 2 mu Rwanda
Ikipe ya APR FC kugira ngo ikomeze mu cyiciro gikurikiraho irasabwa ko mu mukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda yirinda kwinjizwa igitego ahubwo igatsinda ibitego 2-0. Aha ikaba yahita ikomeza. Ikindi gishoboka ni uko yakwishyura iki gitego hakitabazwa za penaliti.
Umukino wo kwishyura uzaba taliki 27 Gashyantare 2016. Ikipe izakomeza hagati ya Mbabane Swallows na APR FC izahura n’izaba yakomeje hagati ya Young Africans yo muri Tanzania na Circle de Joachim yo muri Mauritius.
APR FC ikaba igomba kugaruka mu Rwanda aho ifite umukino wa shampiyona nawo ukomeye, taliki 20 Gashyantare izakina na Kiyovu, umukino uzafasha iyi kipe kwitegura Mbaba Swallors mu mukino wo kwishyura.
M.Fils