• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Areruya Joseph na Ingabire Diane begukanye isiganwa ryo Gukunda Igihugu ryazengurukaga Kimihurura ndetse na Remera

Areruya Joseph na Ingabire Diane begukanye isiganwa ryo Gukunda Igihugu ryazengurukaga Kimihurura ndetse na Remera

Editorial 31 Oct 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Ukwakira 2021 nibwo mu mujyi wa Kigali hakinwaga irushanwa ryiswe iryo gukunda igihugu ryazengurukaga uduce dutandukanye twa Kimihurura ndetse na Remera, iri siganwa ryegukanywe na Areruya Joseph wa Benediction Ignite mu bagabo na Ingabire Diane wa Benediction Club mu bagore.

Iri siganwa ryatangiye ahagana saa yine n’igice, ryari ryitabiriwe n’ibyiciro byombi icy’abagabo ndetse n’abagore, aba bose bakaba basiganwaga mu gace kangana n’ibilometero 7 ariko bakabizenguruka incuro 15 ku bagabo naho abagore bo bazengurutse incuro 9.

Mu bagabo uwabaye uwambere ni Areruya Joseph wakoreshyeje ibihe bingana n’amasaha atatu akaba yaje imbere ya Manizabayo Eric uzwi ku izina rya Karadiyo aba bombi bakaba bakinira ikipe ya Benediction Ignite naho ku mwanya wa gatatu hasoje uwitwa Niyonkuru Samuel ukinira ikipe ya Les Amis Sportif y’i Rwamagana.

Mu kiciro cy’abagore cyo ibihembo byihariwe n’abagize ikipe ya Benediction Club, ku isonga hashoje Ingabire Diane, ku mwanya wa kabiri haza Irakoze Violette mu gihe ku mwanya wa gatatu wo hasoje Manirakiza Olive.

Mu bihembo byatanzwe uwabaye uwambere yahawe ibihumbi 80 by’amafaranga y’u Rwanda naho mu bagore uwegukanye iri siganwa we wabonye ibihumbi 60 by’amafaranga y’u Rwanda ndetse aba bombi banahawe imyambaro ya Siporo yatanzwe n’iduka rya Magasin Sports Class.

Iri siganwa ritegurwa n’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare FERWACY ryiswe iryo Gukunda igihugu niryo siganwa rya mbere ribaye nyuma yaho icyorezo cya Koronavirusi kigeze mu Rwanda kuko iryaherukaga kuba ryabaye muri Mutarama 2020 rikaba ryariswe iry’Ubutwari 2020 ryatwawe na Habimana Jean Eric wa SACA.

2021-10-31
Editorial

IZINDI NKURU

Amafoto – Ibyishimo ni byinshi ku muryango w’umuhanzi Patient Bizimana wibarutse umwana w’imfura w’umuhungu

Amafoto – Ibyishimo ni byinshi ku muryango w’umuhanzi Patient Bizimana wibarutse umwana w’imfura w’umuhungu

Editorial 23 Sep 2022

Ethan Venon wambaye umwenda w’umuhondo muri Tour du Rwanda23 ayoboye aberekeje i Musanze bavuye i Huye

Editorial 21 Feb 2023
Azafunga Museveni na Mugabe natorerwa kuba Perezida wa USA (Donald Trump)

Azafunga Museveni na Mugabe natorerwa kuba Perezida wa USA (Donald Trump)

Editorial 04 Jan 2016
Perezida Kagame yafunguye Kigali Arena, aha urubyiruko umukoro wo kugira u Rwanda igihangange

Perezida Kagame yafunguye Kigali Arena, aha urubyiruko umukoro wo kugira u Rwanda igihangange

Editorial 10 Aug 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Prof Shyaka avuga ko gitekerezo cya Mgr Nzakamwita kitatakaye kuko cyaje ari cyiza
Mu Mahanga

Prof Shyaka avuga ko gitekerezo cya Mgr Nzakamwita kitatakaye kuko cyaje ari cyiza

Editorial 22 Dec 2016
Kenya barahanganye naho mu Rwanda baratuje kandi hombi Amatora azaba mu bihe bimwe
Mu Rwanda

Kenya barahanganye naho mu Rwanda baratuje kandi hombi Amatora azaba mu bihe bimwe

Editorial 10 May 2017
Android 10 yatangiye gukoreshwa muri telefoni za mbere
IKORANABUHANGA

Android 10 yatangiye gukoreshwa muri telefoni za mbere

Editorial 06 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru